Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yemerewe kuyobora kugeza mu 2034 nyuma y’aho kuri uyu wa Mbere, itariki 21 Gicurasi, ibyavuye mu matora ya referandumu yari agamije guhindura itegeko nshinga yemereje ko Abarundi basaga miliyoni 4 batoye ‘Yego’. Agathon Rwasa arateganya kwitabaza inkiko mu minsi itarenze 3.
Umukuru wa komisiyo y’igihugu y’amatora, Pierre Claver Ndayicariye yemeje ko 73% by’abatoye batoye “Yego” mu matora ya referandumu yo guhindura itegeko nshinga, imyaka ya manda ya perezida ikava ku myaka itanu ikagera ku myaka 7, ndetse hagakurwamo umubare wa manda umukuru w’igihugu yemerewe.
Abagera kuri 19% nibo batoye “Oya” mu gihe Abarundi basaga miliyoni 5 bari biyandikishije ngo bazatore mu matora ya referandumu yabaye kuwa 17 Gicurasi 2018 nk’uko byemezwa n’abayobozi.
Itegeko nshinga rishya ry’u Burundi kandi rizakuramo ingingo ishyiraho ba visi perezida ndetse guverinoma itakaze ingufu nyinshi zikubirwe n’umukuru w’igihugu.
Mbere y’uko aya matora aba, uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi rwari rwatangaje ko rutazemera ibizava muri aya matora kuko ngo atakozwe mu bwisanzure no mu mucyo.
Kuwa gatandatu ushize, Agathon Rwasa, umuyobozi w’ihuriro ry’aba batavuga rumwe n’ubutegetsi, Amizero y’Abarundi,yatangaje ko abashinzwe umutekano bataye muri yombi abayoboke babo bajyaga ku biro by’itora ndetse bagakangisha kwica abantu bazatora Oya nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.
Mu kiganiro yahaye iki kinyamakuru mpuzamahanga, Agathon Rwasa mbere y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora yari yatangaje ko hari ibimenyetso byinshi bigaragaza uburiganya bwabaye mu matora.
Yagize ati: “Mu biro byinshi by’itora abayobozi benshi bajyagamo bafite izindi mpapuro z’itora zabaga zujujwe cyangwa zigomba kuzuzwa.”
“Abandi benshi babaga bafite ibikapu 15 ndetse n’imisago. Njye niboneye ikesi mu biro by’itora aho, nk’uko biteganywa ko na biro bigomba bigomba kurenza abantu 500, ariko kuri ibi, banditse abasaga 600. Bisobanuye iki niba Atari ikigaragaza uburiganya.?”
Umunyamakuru wa Al Jazeera, Catherine Soi, uri I Bujumbura, akaba yatangaje ko Agathon Rwasa ateganya gutanga ikirego mu minsi itarenze itatu, mu gihe urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rufite iminsi 8 yo kumva ibirego bitemera ibyavuye mu matora rukazatanga umwanzuro.
Uyu munyamakuru akomeza avuga ko nubwo Rwasa agaragara nk’utizeye kuzabona ubutabera binyuze mu nkiko, akomeje guteganya gutanga ubujurire mu rwego rwo kugaragaza ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi batishimiye ibyavuye muri aya matora ngo bigamije gutuma perezida Nkurunziza agundira ubutegetsi.
Ku rundi ruhande, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nacyo kiratangaza ko amatora ya referandumu yo mu Burundi atabaye mu mucyo ahubwo yaranzwe no guhagarika ibinyamakuru no gutera ubwoba.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko nubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bemerewe kwiyamamaza mu gihe cy’ibyumweru bibiri byari biteganyijwe, mu mezi abiri yabanjirije amatora hagaragaye guhohoterwa ku batemera ko itegeko nshinga rihindurwa.
Ibi Amerika igasanga byaratumye amatora aba mu kintu cy’ubwoba, aho iri tangazo rivuga ko nta ndorerezi zigenga zagaragaye mu gutangaza ibyavuye mu matora.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba zisaba ishyaka riri ku butegetsi kwisunga Amasezerano ya Pretoria ryashyizeho umukono ryemera kubahiriza Amasezerano ya Arusha harimo kubaha manda z’umukuru w’igihugu . ngo hari n’ingingo kandi zinyuranyije no gusangira ubutegetsi nk’uko byemejwe mu Masezerano ya Arusha.