Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yageze i Kigali mu masaha ya saa saba mu ruzinduko rw’iminsi itatu ajemo mu Rwanda aho azasura ahantu hanyuranye ndetse no ku mupaka w’u Rwanda na Congo.
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, Filipe Jacinto Nyusi yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru, ku mihanda minini imwe muri Kigali hamanitswe ababendera ya Mozambique mu kumuha ikaze.
Nyusi mu ruzinduko rwe uyu munsi arasura icyanya cyahariwe inganda mu mugi wa Kigali i Masoro, nimugoroba yakirwe ku meza na mugenzi we Paul Kagame nk’uko bitangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu.
Uyu mushyitsi mukuru azasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi, Telecom House ahakorerwa ibyo guhanga udushya mu ikoranabuhanga, ingoro ndangamurage y’umwami i Nyanza.
Perezida Nyusi azasura kandi umupaka uvuguruye bigezweho(One Stop Border Post) wa La Corniche hagati y’u Rwanda na Congo i Rubavu.
Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe kandi azagirana ikiganiro kihariye na Perezida Kagame nyuma banagire ikiganiro n’abanyamakuru.
Perezida Nyusi asuye u Rwanda nyuma y’uko mugenzi we Paul Kagame asuye Mozambique mu 2016 impande zombi zigasinya amasezerano anyuranye mu gufatanya mu by’ubuhinzi n’ingendo zo mu kirere.
Biteganyijwe ko indege za Rwandair zizatangira ingendo vuba muri Mozambique.
N’abandi inyuma ye….
Nyuma y’uruzinduko rwe kuwa gatandatu, ku cyumweru Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa nawe azahita agera mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri azasoza kuwa mbere.
Kuri uwo wa mbere tariki 23 Nyakanga kandi Nerandra Modi Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde nawe azahita agera mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, nabwo ni ubwa mbere Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu azaba ageze mu Rwanda. Umwaka ushize, Visi Perezida w’Ubuhinde nawe yasuye u Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko izi nzinduko z’abayobozi bakuru zigamije gukomeza umubano n’ubufatanye n’ibi bihugu bitatu.
Ko buri muyobozi muri aba azana n’itsinda ry’abashoramari kandi ko mu biganiro by’aba bayobozi bareba iby’ubufatanye mu bucuruzi, ibikora remezo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi ndetse n’ikoranabuhanga.
Ibiganiro byabo ngo bizanagaruka kandi ku bigendanye n’ubumwe bwa Africa, umuryango ubu uyobowe na Perezida Paul Kagame.
Ubushinwa n’Ubuhinde ni ibihugu bifatanya byinshi na Africa mu iterambere muri ibi bihe.
Source : Umuseke