• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Perezida Pombe Magufuli yagize icyo atangaza k’urupfu rw’umunyarwenya ukomeye King Majuto-AMAFOTO.

Perezida Pombe Magufuli yagize icyo atangaza k’urupfu rw’umunyarwenya ukomeye King Majuto-AMAFOTO.

Ubwanditsi 09 Aug 2018 HIRYA NO HINO

Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli yavuze ko uyu munyarwenya witabye Imana yari umuntu w’ingirakamaro  mu buhanzi cyangwa ubusizi bwa Tanzania dore ko Magufuli n’umugore we Mama Janeth Magufuli bari baherutse kumusura aho yari arwariye mu bitaro biri mu mujyi wa Dar es salaam mbere y’uko yitaba Imana.

Uyu munyarwenya  Amri Athumani wamenyekanye nka King Majuto  mu ijoro ryakeye ni bwo byatangajwe ko yamaze gushiramo umwuka, aguye mu bitaro yari ari kuvurirwamo biherereye mu murenge wa Muhimbili mu mujyi wa Dar es Salaam.

Perezida Magufuli yihanganishije  umuryango wa King Majuto , abahanzi n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuhanzi ndetse n’ubusizi bwo muri Tanzania, Perezida Magufuli yavuze ko King Majuto azahora yibukwa ku bw’uruhare yagize mu kuzamura ubuhanzi n’ubuvanganzo bwo muri Tanzania ndetse n’imbaraga yagiye ashira mu gufasha leta guteza imbere  ubuhanzi bushingiye ku muco.

Yagize ati “King Majuto yari icyerekezo cy’urugendo rurerure mu buhanzi n’ubuvanganzo bw’igihugu cyacu, yamaze igihe kinini yerekana ubuhanga n’ubushobozi afite mu gusetsa abantu ndetse no mu buhanzi bwe bikaba ari byo bintu byatumye akundwa cyane n’abanya-Tanzania ndetse n’ishuti ze, ntituzibagirwa urwenya rwe n’urukundo yakunze igihugu cye ubuzima bwe bwose.”

Magufuli kandi yafuze ko anifatanyije n’umuryango wa King Majuto n’abandi bose bababajwe n’urupfu ry’uyu munyarwenya, yongereyeho ko muri iki gihe cy’akababaro barimo amusabiye kuruhukira mu mahoro, Ati :”Allah  amwakire mu mahoro, Amina, Inna lillahi wa inna ilaihi raji’un.”

Uyu munyarwenya King Majuto apfuye mu gihe umuryango we wari waratangiye gukusanya amafaranga yo kumujyana mu Buhinde ngo abe ariho ajya kuvurirwa. Uyu Majuto  yavutze mu mwaka 1948 mu mujyi wa Tanga na yize amashuli abanza ku ishuli rya Msambwini, aho i Tanga, yatangiye gukina no gusetsa abantu muruhame mu 1958 afite imyaka 9.

Perezida Magufuli n’umufasha we ubwo baheruka gusura King Majuto mu bitaro atarapfa

King Majuto
King Majuto yari umunyarwenya n’umukinnyi wa filime ukomeye cyane muri Tanzania

2018-08-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umugore uzwiho kuvuga ibintu bikabaho yavuze ibizaba kuri Donald Trump, Jay-z na Prince William muri uyu mwaka wa 2018

Umugore uzwiho kuvuga ibintu bikabaho yavuze ibizaba kuri Donald Trump, Jay-z na Prince William muri uyu mwaka wa 2018

Ubwanditsi 02 Jan 2018
USA: Umubyinnyi Uwase Sacha uherutse kugwa mu mpanuka yashyinguwe

USA: Umubyinnyi Uwase Sacha uherutse kugwa mu mpanuka yashyinguwe

Ubwanditsi 18 Sep 2018
Burundi: Abagore mu myiyerekano ishyigikira ko Perezida Nkurunziza ahindura Itegekonshinga

Burundi: Abagore mu myiyerekano ishyigikira ko Perezida Nkurunziza ahindura Itegekonshinga

Ubwanditsi 17 Dec 2017
Uganda: uko bamwe mu bashinzwe umutekano bari inyuma y’icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu bihugu by’abarabu

Uganda: uko bamwe mu bashinzwe umutekano bari inyuma y’icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu bihugu by’abarabu

Ubwanditsi 07 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

KURANGISHA ICYANGOMBWA CY’UBUTAKA CYATAKAYE

Ubwanditsi 02 Sep 2021
Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwakoze ku mitima ya benshi mu Kwibuka25
INKURU NYAMUKURU

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwakoze ku mitima ya benshi mu Kwibuka25

Ubwanditsi 07 Apr 2020
Rayon sports yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC 1-0, yegukana Miliyoni 10Frw
Amakuru

Rayon sports yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC 1-0, yegukana Miliyoni 10Frw

Ubwanditsi 03 Jun 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru