Ishyaka riri ku butegetsi muri Zimbabwe, Zanu-PF, ryahagaritse Perezida waryo Robert Mugabe ari nawe uyoboye igihugu, ryemeza ko asimburwa na Emmerson Mnangagwa yaherukaga kwirukana ku mwanya wa Visi perezida w’igihugu.
Inama nkuru y’iri shyaka yateranye kuri iki Cyumweru nyuma y’ubusabe bw’inzego z’ishyaka mu ntara zateranye kuwa Gatanu zigasabira rimwe ko Umunyamabanga wa Mbere akaba na Perezida waryo Robert Mugabe kwegura, bitewe n’uko yatakaje ububasha bwo kuriyobora bukagwa mu maboko y’umugore we Grace Mugabe.
Banasabye ko Mugabe asimbuzwa Emmerson Mnangagwa yaherukaga kwirukana ku mwanya wa Visi Perezida wa Zimbabwe kandi hagatumizwa inama nkuru y’ishyaka mu masaha atarenze 48 ngo ifate umwanzuro ku byifuzo byabo.
Banasabye ko inama nkuru y’ishyaka yeguza Grace Mugabe wari ukuriye urwego rw’abagore muri Zanu-PF. Intara umunani mu icumi zigize Zimbabwe zahuriye kuri ubwo busabe, hasigara ebyiri zari zitarabasha guterana ngo zitangaze umwanzuro wazo.