Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yavuze ko umuraperi Snoop Dogg agomba gutabwa muri yombi agafungwa nyuma y’uko asohoye indirimbo yise ’Lavender’ amwibasira bikomeye.
Iyi ndirimbo ’Lavender’ Snoop Dogg yasohoye, yagaragayemo amashusho amugaragaza arasa ikibumbano gikoze mu ishusho ya Perezida Trump ndetse yanakiziritse iminyururu ku maboko.
Amashusho y’iyi ndirimbo akimara kugera hanze yavugishje benshi ndetse ndetse anagarukwaho cyane n’ibitangazamakuru byo muri Amerika dore ko na bamwe mu banyapolitike barimo Senateri Marco Rubio bahise bagaragaza ukudashyigikira imyitwarire y’uyu muhanzi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe nibwo perezida Trump abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, yavuze ko uyu muhanzi w’Umuraperi, Cordozar Calvin Broadus, uzwi ku mazina ya Snoop Dogg, agomba gutabwa muri yombi agafungwa.
Yagize ati ” Ushobora kwibaza ukuntu byari kugenda iyo Snoop Dogg nk’ibi yankoze akibikora Perezida Obama? Iki ni igihe cyo gufungwa.”
Uretse aya magambo yavuzwe na Perezida Trump, Senateri Marco Rubio nawe yongeye kugira icyo avuga kuri Dogg aho yagize ati “Hari abaperezida b’iki gihugu bishwe barashwe,…Ibintu nk’ibi bivuzwe n’umuntu nka Snoop Dogg ni ibyo kwitondera.”
Muri iyi ndirimbo Snoop Dogg avugamo cyane ku bijyanye no kwirukana abimukira byifashishijwe na Donald Trump ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida, aho abinenga cyane avuga ko ari yo turufu yatumye atsinda amatora. Snoop Dogg yanagarutse ku mutekano muke uri muri Amerika aho yavuze ko ubu hari abashobora kurasa umuntu agapfa ntibabiryozwe, anavuga ku kababaro k’abanywi b’urumogi ngo bafungwa imyaka iri hagati ya 20 na 30 n’ibindi bitandukanye.
Snoop Dogg ni umwe mu baraperi bamaze igihe kirekire bakora umuziki muri Amerika, yatangiye kumenyekana guhera mu 1992. Mu ndirimbo zacuranzwe henshi yakoze harimo iyitwa ’Drop It Like It’s Hot’, ’Sexual Eruption’ yamuhesheje igihembo cya Grammy Award n’izindi.
Amashusho y’Indirimbo