• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Tshisekedi umaze amezi arindwi ayobora RDC yatangaje Guverinoma yiganjemo amasura mashya

Perezida Tshisekedi umaze amezi arindwi ayobora RDC yatangaje Guverinoma yiganjemo amasura mashya

Editorial 26 Aug 2019 POLITIKI

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yashyize umukono ku itegeko rishyiraho Guverinoma nshya nyuma y’amezi arindwi arahiriye kuyobora RDC.

Guverinoma nshya ya RDC yatangajwe mu ijoro ryo ku wa 25 Kanama 2019, nyuma y’amezi asaga atatu Minisitiri w’Intebe, Sylvestre Ilunga, ashyizweho.

Ku wa 30 Ukuboza 2018 nibwo Tshisekedi yatangajwe ko ariwe watsindiye kuyobora RDC yari imaze imyaka 18 iri mu maboko ya Joseph Kabila, uyu munsi ishyaka rye ryihariye umubare munini w’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abayobora intara.

Abatavuga rumwe na Kabila bakomeje gusaba Leta ko muri guverinoma nshya izashyirwaho bazirinda kugaruramo abari bagize iye n’inshuti ze magara mu gukumira ko akomeza kugiramo ijambo.

Televiziyo ya RTBF yatangaje ko Minisitiri w’Intebe, Sylvestre Ilunga, washyizweho ku wa 20 Gicurasi 2019, yabwiye itangazamakuru ku Cyumweru ko ‘Guverinoma nshya ihari ndetse mu gihe gito itangira imirimo’.

Ilunga yavuze ko guverinoma nshya igizwe n’umubare munini w’abagabo basaga 83% mu gihe abagore ari 17% barimo uwungirije Minisitiri w’Intebe, ushinzwe Igenamigambi, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri n’abandi.

Yakomeje agira ati “76.9% by’abagize guverinoma nshya ni ubwa mbere bayigiyemo, ikintu kidasanzwe cy’ingirakamaro.”

Minisitiri w’Intebe Ilunga yavuze ko mu gushyiraho iyi guverinoma hanabayeho kwita ku gusaranganya hagendewe ku ntara abayobozi baturukamo.

Ibiganiro byashyizeho Guverinoma ya RDC byamaze igihe mu kwirinda ikintu cyose cyabangamira imikorere yayo.

Iyi guverinoma ihuriweho, 2/3 by’abayirimo babarizwa mu ishyaka rya Joseph Kabila mu gihe abandi ari abo ku ruhande rwa Tshisekedi.

Muri bo Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu yatanzwe n’Ishyaka UPDS rya Tshisekedi mu gihe uw’Ubutabera abarizwa muri PPRD, ishyaka rishyigikiye Joseph Kabila.

2019-08-26
Editorial

IZINDI NKURU

Umuryango w’Abavoka batagira Umupaka wahagaritse ibikorwa byawo mu Burundi

Umuryango w’Abavoka batagira Umupaka wahagaritse ibikorwa byawo mu Burundi

Editorial 17 Dec 2018
Green Party : Habineza yemejwe nk’Umukandida  Perezida mu matora

Green Party : Habineza yemejwe nk’Umukandida Perezida mu matora

Editorial 19 Mar 2017
Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Gashyantare 2018

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Gashyantare 2018

Editorial 15 Feb 2018
Umutungo w’Umuryango wa Tshisekedi urimo gukorwaho iperereza

Umutungo w’Umuryango wa Tshisekedi urimo gukorwaho iperereza

Administrator 24 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gaspard Musabyimana amerewe nabi kubera gushyira hanze amajwi n’amashusho yo guterekera Mudacumura
INKURU NYAMUKURU

Gaspard Musabyimana amerewe nabi kubera gushyira hanze amajwi n’amashusho yo guterekera Mudacumura

Editorial 21 Nov 2019
Abategeka u Burundi barahiye kutazasubira Arusha
INKURU NYAMUKURU

Abategeka u Burundi barahiye kutazasubira Arusha

Editorial 23 Dec 2017
Abasirikare 270 b’u Rwanda berekeje muri Sudani y’Amajyepfo kubungabunga amahoro
INKURU NYAMUKURU

Abasirikare 270 b’u Rwanda berekeje muri Sudani y’Amajyepfo kubungabunga amahoro

Editorial 11 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru