Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yashyize umukono ku itegeko rishyiraho Guverinoma nshya nyuma y’amezi arindwi arahiriye kuyobora RDC.
Guverinoma nshya ya RDC yatangajwe mu ijoro ryo ku wa 25 Kanama 2019, nyuma y’amezi asaga atatu Minisitiri w’Intebe, Sylvestre Ilunga, ashyizweho.
Ku wa 30 Ukuboza 2018 nibwo Tshisekedi yatangajwe ko ariwe watsindiye kuyobora RDC yari imaze imyaka 18 iri mu maboko ya Joseph Kabila, uyu munsi ishyaka rye ryihariye umubare munini w’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abayobora intara.
Abatavuga rumwe na Kabila bakomeje gusaba Leta ko muri guverinoma nshya izashyirwaho bazirinda kugaruramo abari bagize iye n’inshuti ze magara mu gukumira ko akomeza kugiramo ijambo.
Televiziyo ya RTBF yatangaje ko Minisitiri w’Intebe, Sylvestre Ilunga, washyizweho ku wa 20 Gicurasi 2019, yabwiye itangazamakuru ku Cyumweru ko ‘Guverinoma nshya ihari ndetse mu gihe gito itangira imirimo’.
Ilunga yavuze ko guverinoma nshya igizwe n’umubare munini w’abagabo basaga 83% mu gihe abagore ari 17% barimo uwungirije Minisitiri w’Intebe, ushinzwe Igenamigambi, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri n’abandi.
Yakomeje agira ati “76.9% by’abagize guverinoma nshya ni ubwa mbere bayigiyemo, ikintu kidasanzwe cy’ingirakamaro.”
Minisitiri w’Intebe Ilunga yavuze ko mu gushyiraho iyi guverinoma hanabayeho kwita ku gusaranganya hagendewe ku ntara abayobozi baturukamo.
Ibiganiro byashyizeho Guverinoma ya RDC byamaze igihe mu kwirinda ikintu cyose cyabangamira imikorere yayo.
Iyi guverinoma ihuriweho, 2/3 by’abayirimo babarizwa mu ishyaka rya Joseph Kabila mu gihe abandi ari abo ku ruhande rwa Tshisekedi.
Muri bo Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu yatanzwe n’Ishyaka UPDS rya Tshisekedi mu gihe uw’Ubutabera abarizwa muri PPRD, ishyaka rishyigikiye Joseph Kabila.