• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Perezida Tshisekedi yagaragaje ubushake bwo gufatanya n’abaturanyi mu kurandura imitwe yitwaje intwaro

Perezida Tshisekedi yagaragaje ubushake bwo gufatanya n’abaturanyi mu kurandura imitwe yitwaje intwaro

Editorial 01 Jul 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga, POLITIKI

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi, yavuze ko umugambi wo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu birimo kuganirwaho na Monusco n’ibihugu bituranye bireba.

Ni mu ijambo yagejeje ku baturage kuri iki cyumweru, aho yashimangiye ko ibibazo by’umutekano muke muri RDC biterwa n’imitwe yitwaje intwaro ituruka mu bindi bihugu.

Ingabo za FARDC zimaze iminsi zicana umuriro ku mitwe irwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu, cyane cyane mu Ntara ya Ituri, aho byashegeshe bikomeye abarwanyi barimo ab’ikiswe ‘P5’, ba Kayumba Nyamwasa n’abandi barwanira muri ako gace.

Ibi bitero bikomeye byiswe ‘Tempête de l’Ituri’, byatangijwe mu gitondo cyo kuwa 21 Kamena 2019, bigamije kwirukana imitwe yitwaje intwaro yigaruriye uduce dutandukanye mu mashyamba ya RDC, aho yica, igatoteza, ikiba ndetse igafata ku ngufu abaturage.

Radio Okapi yanditse kandi ko Tshisekedi yahamagariye imitwe yitwaje intwaro kuzishyira hasi, igatangira inzira zo gusubira mu buzima busanzwe.

Yavuze ko igihugu cye, ingabo za loni zibungabunga amahoro (Monusco), barimo kwiga uburyo bushoboka bwo kubasubiza mu buzima busanzwe.

Ati “Leta na Monusco dufatanyije turi gushaka uburyo tuzabasubiza mu buzima busanzwe.Turongera gusaba imitwe igifite intwaro ko yazishyira hasi kugira ngo nayo ibone ayo mahirwe yo gusubizwa muri sosiyeti neza, gushyira intwaro hasi no gusubizwa uburenganzira bwose.”

Kuwa Gatandatu tariki 29, Perezida Félix Tshisekedi yabwiye Radio mpuzamahanga y’Abafaransa na France 24, ko ashaka gukorana cyane n’umutwe w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa bitandukanye.

Yavuze ko hari amakimbirane yagiye abaho hagati ya leta na Monusco mu bihe bitambutse, ariko kuri ubu bayikeneye cyane cyane mu duce turimo ibibazo.

2019-07-01
Editorial

IZINDI NKURU

“Sinatinyuka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi “. -Charles Onana yashenguye imitima y’interahamwe

“Sinatinyuka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi “. -Charles Onana yashenguye imitima y’interahamwe

Editorial 10 Oct 2024
Abahoze muri RNC bararyoza Kayumba amaraso y’abanyarwanda akomeje kumenekera Minembwe-RD Congo

Abahoze muri RNC bararyoza Kayumba amaraso y’abanyarwanda akomeje kumenekera Minembwe-RD Congo

Editorial 06 Jul 2019
Kagame ni ishema rya Afurika – Perezida Talon

Kagame ni ishema rya Afurika – Perezida Talon

Editorial 30 Aug 2016
Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.

Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.

Editorial 18 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibihugu 40 nibyo bimaze kwemeza ko bizitabira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izabera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena
Amakuru

Ibihugu 40 nibyo bimaze kwemeza ko bizitabira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izabera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena

Editorial 08 Jul 2022
Uganda yagombye gushyikirizwa ubutabera mpuzamahanga kubera  abasirikari bayo bafatanya n’ inyeshyamba kurwanya ingabo za Loni no kwica inzirakarengane muri Repubulika ya Santrafrika.
Amakuru

Uganda yagombye gushyikirizwa ubutabera mpuzamahanga kubera  abasirikari bayo bafatanya n’ inyeshyamba kurwanya ingabo za Loni no kwica inzirakarengane muri Repubulika ya Santrafrika.

Editorial 11 Jan 2021
Uganda : Nyuma yaho bamwe mu badepite banze amafaranga bahawe ngo bahindure Itegeko Nshinga abandi bakomeje kuyatangamo impano
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Nyuma yaho bamwe mu badepite banze amafaranga bahawe ngo bahindure Itegeko Nshinga abandi bakomeje kuyatangamo impano

Editorial 08 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru