Perezida w’Igihugu cya Estonia, Kersti Kaljulaid, yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2017.
Mbere yo kuza mu Rwanda Perezida Kaljulaid yabanje muri Ethiopia, agirana ibiganiro n’abayobozi b’icyo gihugu n’abayobozi mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU).
Ku wa Kabiri tariki ya 14 Ugushyingo 2017, Perezida Kaljulaid yahuye na Amb Albert M. Muchanga, komiseri ushinzwe ubucuruzi mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Baganiriye ku mubano uri hagati ya Afurika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’inama iri hafi guhuza Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika na Estonia.
Amakuru atangazwa n’umudipolomate ushinzwe inyungu za Estonia muri Kenya, Kadri Humal-Ayal, banaganiye no ku buryo ibihugu bitandukanye bya Afurika byarushaho gukwirakwiza ikoranabuhanga bifatiye urugero kuri Estonia.
Karuhanga, Humal yatangarije itangazamakuru ati “Estonia iri kwagura cyane abafatanyabikorwa bayo kurenza abaturanyi basanzwe. Estonia ishishikajwe n’ahazaza kurenza ah’Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi n’inama y’Umuryango wa w’Afurika yunze Ubumwe….”
Yakomeje agira ati “Mu buryo butandukanye Estonia n’u Rwanda bihuriye kuri byinshi ku gukora neza kandi bifite amahirwe akomeye mu gukorana mu by’iterambere ryo gushaka ibisubizo hakoreshejwe ikoranabuhanga n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga muri gahunda za Leta no mu zindi gahunda.”
Perezida Kaljulaid w’imyaka 48 y’amavuko, ni we mugore wa mbere akaba n’umuntu ukiri muto watorewe kuyobora igihugu cya Estonia.
By’umwihariko ni we Perezida wa Gatanu w’igihugu cye kuva cyabona ubwigenge mu 1918 cyipakuruye ubukoloni bw’Uburusia n’Abadage.
Ni igihugu giherereye mu Majyaruguru y’Umugabane w’u Burayi, kimaze imyaka icumi gihagaze neza ku rwego rw’Isi mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga.
Mu mwaka wa 2000 ni bwo Estonia yatangiye gukoresha ikoranabuhanga muri gahunda za Leta rifasha ubuyobozi gukorana inama zitandukanye hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Mu mwaka wa 2007, Estonia yahuje ikoranabuhanga mu by’umutekano n’indangagaciro zayo mu bya gisirikare maze bitanga umusaruro.
Byatumye ibihugu byibumbiye mu muryango uhuza ibihugu byo mu Majyaruguru ya Afurika na Atlantic (NATO) bishyiraho ikigo cy’ikitegererezo mu gukoresha ikoranabuhanga mu mutekano, icyo kigo giherereye i Tallin Estonia.
Mu mwaka wa 2010, Estonia yatangije gahunda yo kwandikisha ubucuruzi hakoreshejwe ikoranabuhanga (e-Business) maze mu mwaka wa 2011 yegukana igihembo cya mbere mu cyiciro cya gahunda za Leta mu nama mpuzamahanga yigaga ku gukoresha ikoranabuhanga.
Estonia yamamaye ku bwa gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga muri gahunda z’ubuzima (e-Health) aho umurwayi abasha kwivuza akoresheje iyakure akanahabwa imiti hakoreshwe iyo gahunda.
Ni ibintu bisobanurwa ko byazamuye imitangire ya serivisi mu by’ubuzima bigabanya by’umwihariko gukoresha impapuro mu bitaro no mu mafarumasi.
Mu mwaka wa 2013, itangwa ry’imiti muri Estonia ryakorwaga hikoreshejwe iyakure ku kigero cya 95%.
Magingo aya, Estonia ni yo ifite ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi(EU), iki gihugu akaba ari ubwa mbere mu mateka yacyo gifashe ubwo buyobozi aho cyahereye muri Nyakaga 2017 cyikaba kizabutanga mu Kuboza uyu mwaka.
Igihugu cya Estonia giherereye mu Majyaruguru y’Umugabane w’Uburayi, gifite ubuso bwa Km2 45,336.
Ibarura ku miturire y’ingo ryakozwe muri icyo gihugu mu mwaka wa 2011, ryagaragaje ko gituwe n’abaturage 1,294,455.