Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un yasimbutse urupfu ubwo yarebaga uko igikorwa cyo kugerageza igisasu cya missile kiri kugenda.
Nk’uko byatangajwe n’umwe mu basirikare ba Amerika utatangajwe amazina ye ngo igisirikare cy’Amerika cyagiriye impuhwe Kim Jong Un iminota 70 yose ubwo yari ahagarikiye igikorwa cyo kugerageza igisasu cya missile.
Ku italiki ya 04/Nyakanga ubwo Koreya ya Ruguru yageragezaga missile yambukiranya imigabane ndetse ishobora no kurasa muri Leta ya Alaska mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo igisirikare cy’Amerika cyakurikiranye iki gikorwa mu buryo bw’ibanga ndetse Kim Jong Un ntiyamenye ko yamaze iminota 70 yose ashobora kwicwa n’abasirikare b’Amerika.
Icyo gihe Amerika yashoboraga kumurasaho igapfubirizamo umugambi yari afite wo kugerageza igisasu cya kirimbuzi, Ndetse yashoboraga no kumwica mu buryo bworoshye.
Umwe mu basesenguzi b’ibyapolitiki witwa Rodger Baker yatangaje ko Amerika ari amahirwe adasanzwe yari ibonye yo kwikiza umwanzi, Gusa avuga ko butari uburyo bwiza bwo kwica Kim Jong Un , uyu musesenguzi akomeza avuga ko ibyo Amerika yakoze ari nko kugira ngo Kim Jong Un asubize ubwenge ku gihe atekereze kubyo ari gukora.
Yakomeje agira ati ibi byagakwiye kwereka Kim Jong Un ko ibyo kugerageza ibisasu bya kirimbuzi ataribyo bituma ingoma ye igira ubudahangarwa, Ibi bigaragaza ko Amerika yashoboraga gushyira hasi ingoma ye nawe adasigaye.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakomeje kumvikana ziyama Koreya ya Ruguru kureka kugerageza ibisasu bya kirimbuzi ndetse zivuga ko ni biba ngombwa zizakoresha ingufu za gisirikare mu gukoma mu nkokora iki gihugu kidakozwa ibyo kuva ku izima mu kugerageza ibi bisasu.