Kuri uyu wa mbere tariki 11 Werurwe 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze muri Angola, aho yakiriwe na mugenzi we w’icyo gihugu, João Lourenço.
Nta byinshi byatangajwe kuri urwo ruzinduko rw’umunsi umwe, gusa abasesenguzi barahamya ko ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo-Kinshasa, ndetse n’umwuka mubi hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda biri mu byo Perezida Kagame na Perezida Lourenço bagomba kuganiraho.
Perezida wa Angola ni Umuhuza mu kurangiza ubushyamirane hagati ya Kongo n’u Rwanda.
URwanda rwo rushyigikiye ko cyaba ikibazo cy’intambara ya Kongo, waba n’umwuka mubi hagati yarwo na Kongo, bikwiye kurangizwa n’inzira y’ibiganiro.