Perezida wa Somalia Mohamed Abdullahi Mohamed Farmajo ngo yiteguye kugirana ibiganiro n’umutwe washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, Al Shabaab, ukomeje guhitana abantu benshi muri icyo gihugu kiri mu ihembe rya Afurika.
Umugaba w’Ingabo za Amerika ziri gukorera muri Afurika, Gen Thomas Waldhauser, yabwiye Inteko Ishinga amategeko ya Amerika ko Perezida wa Somalia ari kugerageza ibishoboka ngo habeho kuganira hagati ya guverinoma ye na Al-Shabaab, hashakwa igisubizo cya politiki.
Gen Waldhauser yagize ati “Abanyasomalia bagiye kugera aho bagomba kwemeza ubwabo uko ibintu bizagenda.”
Izi ngabo za Amerika zigaragaza ko nubwo hari bamwe mu bayobozi bagiye biyomora kuri Al Shabaab, abarwanyi bayo bake cyane ari bo bamaze kwishyira mu maboko y’ingabo za leta.
Gen Waldhauser yasabye ko hakomeza kubaho ukwihangana ku kibazo cya Somalia, ingabo za Amerika zikaba ziri mu itsinda ry’abasirikare b’amahanga bari gushakira igisubizo uyu mutwe w’iterabwoba.