• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ambasaderi w’u Rwanda muri USA yahawe ishimwe n’Umujyi wa Sacramento

Ambasaderi w’u Rwanda muri USA yahawe ishimwe n’Umujyi wa Sacramento

Ubwanditsi 24 Nov 2016 ITOHOZA

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde yahawe ishimwe n’Umujyi wa Sacramento kubera ibyo yakoze mu burezi no mu miyoborere rusange nk’uko tubikesha urubuga rwa Twitter rwa Ambasade.

Kuva mu 1994 kugeza mu 2013, Mukantabana yigishije amateka mu Ishuri rya Cosumnes River College (CRC) ryo muri uyu Mujyi wa Sacramento wo muri Leta ya California mbere y’uko ahabwa inshingano zo guhagararira u Rwanda aho yatangiye imirimo tariki 18 Nyakanga 2013.

Urubuga rwa Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruvuga Ambasaderi Mukantabana ari umwe mu bashinze umuryango utagamije inyungu witwa Friends of Rwanda Association (F.O.R.A) ndetse ari na we uwuyobora; ukaba warashinzwe nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi ukaba waragiye ukora ibikorwa byinshi byo gufasha abarokotse Jenoside no kubagarurira icyizere.

Muri byinshi byatumye kandi ahabwa iri shimwe ni uko ngo arangwa no guhuza abantu dore ko hari amashyirahamwe atandukanye yagiye agiramo uruhare mu gutangiza, yose agamije guhuza Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi banyamahanga batuye muri iki gihugu kugira ngo bigire hamwe uko bateza imbere ibihugu bakomokamo.

Ubwo yari umwarimu muri kaminuza ndetse anayobora uyu muryango wa F.O.R.A, Ambasaderi Mukantabana ngo yagize uruhare runini mu byerekeranye n’amasomo ya kaminuza ndetse yuzuza n’inshingano ze nk’umunyagihugu, dore ko ngo atahwemye gutegura amahugurwa n’inama ku bijyanye na Jenoside hagatwangwamo ubuhamya bw’ibyabaye mu Rwanda.

Ambasaderi Mukantabana afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Mateka n’Ubumenyi bw’Isi yakuye muri Kaminuza y’u Burundi, hamwe n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri ‘Social Work’ hamwe n’Amateka yakuye kuri Kaminuza ya Sacramento.

Usibye kuba ahagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ambasaderi Mukantabana anahagarariye u Rwanda mu bihugu nka Mexique, Brezil na Argentine.

-4789.jpg

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde

2016-11-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 

Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 

Ubwanditsi 26 Oct 2022
Twifatanyije n’ Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wabuze umufasha we

Twifatanyije n’ Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wabuze umufasha we

Ubwanditsi 04 Oct 2016
Burundi – Uganda: Mafia  no kunyereza Amafranga Ya Leta Hagati Ya Museveni Na Nkurunziza, Umusaraba K’umutekano W’Africa Muri Rusange

Burundi – Uganda: Mafia no kunyereza Amafranga Ya Leta Hagati Ya Museveni Na Nkurunziza, Umusaraba K’umutekano W’Africa Muri Rusange

Ubwanditsi 18 Sep 2018
Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri w’umunyamerika yafunze

Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri w’umunyamerika yafunze

Ubwanditsi 20 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyamasheke : Bernard Makuza yagaragaje ubudasa bwa Kagame
Mu Rwanda

Nyamasheke : Bernard Makuza yagaragaje ubudasa bwa Kagame

Ubwanditsi 29 Jul 2017
[ Uber ] izwi nko mu gihugu cya Kenya, itanga serivisi z’ingendo yifashishije ikoranabuhanga ishaka gukorera mu Rwanda
IKORANABUHANGA

[ Uber ] izwi nko mu gihugu cya Kenya, itanga serivisi z’ingendo yifashishije ikoranabuhanga ishaka gukorera mu Rwanda

Ubwanditsi 26 Aug 2018
Amakipe 54 yo mu bihugu bitatu niyo azitabira imikino ya Volleyball yo Kwibuka Rutsindura
Amakuru

Amakipe 54 yo mu bihugu bitatu niyo azitabira imikino ya Volleyball yo Kwibuka Rutsindura

Ubwanditsi 29 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru