Prezida John Magufuli wa Tanzaniya yirukanye mu kazi ka Leta abakozi ibihumbi 10. Barazira gukoresha dipolome z’impimbano zibagaragaza nk’abarangije amashuli yisumbuye kandi ari ibinyoma.
Ubushakashatsi bwakozwe, bugaragaza ko abakozi 9,932 basanzwe bakora akazi ka Leta ariko bakorera kuri dipolome z’impimbano, ibi nibyo yahereyeho ahita atanga itariki ntarengwa ya15 Gicurasi 2017, ko abo bireba bagomba kuba bavuye mu kazi.
Perezida Magufuli yongeraho ko abazaba bakiri mu kazi bazafatwa bagafungwa ndetse bagashyikirizwa ubutabera.
BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko 2% by’abakozi ba Leta ari bo barebwa n’iki kibazo. Aba bakozi birukanwe nyuma bazakurikiranwa abazahamwa n’icyaha bashobora kuzafungwa imyaka igera kuri 7.
Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko abakoze ubushakashatsi bagarukiye kuri dipolome z’amashuli yisumbuye, ko bataragera no kuri za Kaminuza.
John Magufuli yatorewe kuyobora Tanzania mu 2015, urugamba yatangiriyeho agomba guhangana na rwo ni urwo kurwanya magendu na ruswa. Muri uyu mwaka yagiriye ku buyobozi yahise yirukana abayobozi bakuru b’icyambu cya Dar es Salaam, nyuma y’iminsi mike hagaragaye kontineri zambutse kuri iki cyambu zitishyuriwe imisoro.
Perezida Magufuli yirukana Abakozi ba Leta
Muri Nzeli 2016, Perezida Magufuli, yirukanye abayobozi bakuru 2 bari barafunguje konti mpimbano bagamije kunyereza inkunga y’ingoboka yagenewe abashegeshwe n’umutingito.
Mu mwaka wa 2016 kandi yirukanye abakozi ibihumbi 10, bahembwaga amafaranga asaga miliyoni ebyiri z’amadorali mu kwezi kumwe kandi ari abakozi ba balinga ndetse anirukana Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu gihugu , Charles Kitwanga amuziza gusinda.
Mu myaka ibiri amaze ku buyobozi, Perezida Magufuli akomeje kugaragaraho iyirukana ritababarira, mu gihe binagaragara ko Tanzania yari yarazonzwe n’ibikorwa byinshi bya magendu.