Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yakomeje guhura n’ibibazo ubona byamukura ku butegetsi akabirokoka ariko ibyo arimo ubu nibimusiga amahoro bizaba ari ibitangaza bitabaho !
Mu kwezi kwa Mata umwaka ushize wa 2016 kwajegeje cyane Perezida Jacob Zuma ararokoka, na none iyi Mata 2017 irimo iramujegeza ku buryo ubuna ntahantu ashobora kurokokera kuko muri Afurika y’Epfo ya ANC ibintu bitakiri ku ruhande rwa Zuma wujuje imyaka 75 y’amavuko muri uku kwezi kwa Mata.
Tariki 18 Mata 2017 biteganyijwe yuko inteko nshingamategeko ya Afurika y’Epfo izafata umwanzuro wo gukuraho cyangwa ku gumisha ku butegetsi Perezida Jacob Zuma, ubu utagifite imbaraga nyinshi mu ishyaka ANC riri ku butegetsi nk’uko byari bimeze umwaka ushize.
Umwaka ushize inteko nshingamategeko yashatse gukuraho icyizere Perezida Zuma ariko birananirana kubera ishyaka rye rya ANC ryari rukimushyizeho amaboko cyane. Abadepite batoreye yuko Perezida Zuma yakurwaho icyizere bari 143 naho 233 batora banga yuko bakurwaho. Nk’uko biteganywa n’amategeko muri icyo gihugu byasabaga 2/3, abadepite 267 kuri 400, kugira ngo Zuma akurweho.
Habuze rero amajwi ahagije kugira ngo Perezida Zuma, ahanini wari ukurikiranyweho icyaha cyo kunyuruza umutungo w’igihugu avugurura amazu ye bwite ari iwabo Nkandla muri KwaZulu Natali, ngo akurweho icyizere nka Perezida wa Repubulika. Zuma arokoka atyo arwanyweho n’ishyaka rye rya ANC rifite imyanya myinshi mu nteko nshingamategeko.
Perezida Zuma wo muri uku kwezi ariko ntabwo akiri Zuma w’icyo gihe umwaka ushize. Ubu benshi muri ANC bamukuyeho icyizere, cyane kubera ivugurura aherutse gukora muri guverinoma ye bikarakaza benshi mu bakabaye bamurwanirira !
Muri iryo vugururu tariki 30 Werurwe 2017 Perezida Jacob Zuma, yakuye mu mirimo abaminisitiri 10 n’abaminisitiri bungirije 10 byongera umwuka mubi mu gihugu, cyane mu ishyaka rya ANC ubona rimaze kwibibabamo imbuto zo kwisenya !
Ubusanzwe nta gitangaza kirimo Perezida wa Repubulika gukuraho abaminisitiri akabasimbuza abandi, cyane kuri Jacob Zuma kuko kuva yagirwa Perezida wa Afurika y’Epfo muri 2009 amaze kubikora incuro 11 aho hamaze gukurwaho abaminisitiri 62, abaminisitiri bungirije 63 na Visi Perezida Kgalema Motlanthe wakuweho muri 2014.
Muri abo baminisitiri 10 n’abaminisitiri bungirije 10 bakuweho bagasimbuzwa abandi, abavuzwe cyane ni ab’imali. Abo ni Minisitiri Pravin Gordhan na Minisitiri w’imali wungirije, Mcebisi Jonas. Muri ANC ndetse na hose mu gihugu Gordhan na Jonas bari bazwiho kuba barakoraga akazi kabo neza, barwanya buri wese wanyuruzaga cyangwa agakoresha nabi umutungo w’igihugu.
Mu bantu bari ku isonga mu kuvugwaho iyo ngeso yo kunyereza cyangwa gukoresha nabi umutungo w’igihugu ni Perezida Jacob Gedleyihlekisa Zuma ! Umwaka ushize Zuma yategetswe n’urukiko rw’ikirenga kwishyura hafi miliyoni y’amadolari ya Amerika leta yakoresheje bitari ngombwa ku musanira inyubako ze bwite twavuze ziri iwabo i Nklandla muri KwaZulu-Natali. Byakomeje gutangazwa yuko Gorhan yanze guhishira iryo koreshwa ry’amafaranga ya leta ku nyungu z’umuntu ku giti cye, bituma akomeza kwishishwa na Perezida Zuma !
Sfiso Buthelezi wasimbuye Mcebisi Jonas ku mwanya wa minisitiri w’imari wungirije we benshi muri ANC bamufata nk’umugaragu wa Zuma w’igihe kirerekire.
Sfiso nawe washinjwe n’urwego rw’Umuvunyi kuba yaragize uruhare mu mikoreshereze mibi y’umutungo w’ikigo cya gari ya moshi (PIRASA), yari abereye Perezida w’inama y’ubutegetsi, ubu nta wundi mwanya yari afite muri guverinoma usibye gusa yuko yari umudepite wa ANC mu nteko nshingamategeko. Muri za 90 Sfiso Buthelezi yari umujyanama w’ihariye wa Jacob Zuma. Icyo gihe Zuma yari umutegetsi (MEC) iwabo muri KwaZulu Natal, ari nayo ntara uyu Minisitiri mushya w’Imali Malusi Gigaba na Sfiso umwungirije bakomokamo.
Akimara kumva yuko Zuma yakoze ayo mavugurura, Umunyamabanga Mukuru wa ANC, Gwede Mantashe, yavuze yuko iryo vugurura riteye impungenge, ngo cyane yuko Perezida yirukanye abaminisitiri bashoboye akazi akagumishaho abatagashoboye !
Visi Perezida wa Repubulika, Cyril Ramaphosa, wari usanzwe atumvikanwaho kuvuguruza Perezida wa Repubulika, yahise atangaza yuko ikurwaho rya Pravin Gordhan nka Minisitiri w’imari ritemewe na gato ngo cyane kuko ibyo yashinjwagwa byari ibintu bihimbano, bidafite agaciro.
Perezida Zuma
Perezida Zuma yari amaze iminsi ashinja Gordhan n’uwari umwungirije ngo bashakaga guhirika ubutegetsi bakoresheje ibigo by’imari mu gihugu no mu mahanga ! Gordhan yakuweho atarangije inama y’ubucuruzi yari arimo mu gihugu cy’u Bwongereza !
Matamela Cyril Ramaphosa ukomeje kwifatanya n’abamagana imyitwarirere ya Zuma nka Perezida w’igihugu akaba na Perezida wa ANC nawe ni Visi Perezida wa Repubulika akaba na Visi Perezida wa ANC.
Nk’uko bikomeza gutangazwa n’itangazamakuru bitandukanye benshi muri ANC bamaze kwemera yuko Zuma atariwe utegeka igihugu ngo ahubwo atagekerwa na GUPTA, umuryango w’abahinde ukize cyane muri Afurika y’Epfo. Icyizere rero Zuma amaze gutakaza muri ANC ntabwo ubona cyatuma abadepite b’iryo shyaka bamurwanaho bihagije ngo adakurwaho icyizere !
Casmiry Kayumba