• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Zuma yanze kwegura

Perezida Zuma yanze kwegura

Editorial 14 Feb 2018 POLITIKI

Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yateye utwatsi ubusabe bw’ishyaka rye rya ANC, avuga ko nta kibi yakoze cyatuma yegura.

Ibi Zuma abitangaje nyuma y’uko ku wa kabiri Ishyaka rya ANC abarizwamo rimusabye kwegura, rikemeza ko rizashyigikira amatora yo kumukuraho icyizere ategerejwe ku wa Kane w’icyumweru gitaha.

Zuma w’imyaka 75 wagiye ku butegetsi mu 2009, ubu yari muri manda ye ya kabiri akomeje kotswa igitutu asabwa kwegura nyuma y’ibyaha bitandukanye yagiye acyekwaho birimo na ruswa.

Mu kiganiro kirekire yagiranye na Televiziyo y’Igihugu, SABC, Zuma yavuze ko ANC itigeze imuha impamvu zifatika zituma imusaba kwegura, bityo asanga ibyo abayobozi bakuru b’ishyaka bashaka gukora bidakwiye.

Ati “Neretse abayobozi batandatu bakuru ko ibyifuzo bazamuye atari ubwa mbere. Babigaragaje muri Komite Nyobozi ubugira kabiri, ariko ntawigeze abasha kunyereka aho ikibazo kiri. Komite Nyobozi ubwayo yavuze ko ngomba kwegura, ibi nsanga ariko byaba bitangaje ko nabyubahiriza kubera ko atari ubwa mbere babivuze.”

Zuma yakomeje avuga ko atari ubwa mbere ikibazo nk’iki kibaye, icyo yifuza akaba ari ukugaragarizwa ikosa yakoze, bakibuka ko ANC ifite umurongo ugomba gukurikizwa igihe baba basanze koko afite amakosa.

Ati “Mu nama na ANC ntawabashije kumbwira icyo nakoze. Nta tegeko muri ANC, nta n’ikindi gisobanuye ko igihe hari perezida mushya wa ANC, hagomba kuba impinduka.”

Zuma yagaragaje ko atishimiye na gato uburyo ikibazo cye bashaka kugikemura.

2018-02-14
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yababajwe n’urupfu rwa Prof. Juma waharaniye iterambere ry’uburezi muri Afurika

Perezida Kagame yababajwe n’urupfu rwa Prof. Juma waharaniye iterambere ry’uburezi muri Afurika

Editorial 16 Dec 2017
Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize  bahekuye u Rwanda

Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda

Administrator 11 Nov 2025
Perezida Donald Trump  yohereje abasirikare muri Gabon baryamiye amajanja gutabara Congo

Perezida Donald Trump yohereje abasirikare muri Gabon baryamiye amajanja gutabara Congo

Editorial 05 Jan 2019
Zambia: Leta iraha icyizere impunzi z’Abanyarwanda cyo kuziha ubwenegihugu

Zambia: Leta iraha icyizere impunzi z’Abanyarwanda cyo kuziha ubwenegihugu

Editorial 07 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Visit Rwanda yagaragajwe kuri Uwanja wa Mkapa Stadium ubwo hafungurwaga African Football League
Amakuru

Visit Rwanda yagaragajwe kuri Uwanja wa Mkapa Stadium ubwo hafungurwaga African Football League

Editorial 21 Oct 2023
Diamond Platnumz yatangiye gucuruza ubunyobwa mu Rwanda
SHOWBIZ

Diamond Platnumz yatangiye gucuruza ubunyobwa mu Rwanda

Editorial 29 Nov 2017
Kurekura inyeshyamba za RNC kwa Uganda ni ikimenyetso gikomeye ku Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Kurekura inyeshyamba za RNC kwa Uganda ni ikimenyetso gikomeye ku Rwanda

Editorial 02 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru