Peter Okoye wahoze mu itsinda rya P Square yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu aho yitabiriye igitaramo gisoza inama yiga ku miyoborere yiswe ‘2018 Ibrahim Governance Weekend’.
Iyi nama ihurije hamwe abanyapolitike ndetse n’abashoramari baturutse muri Afurika, abahagariye imiryango itegamiye kuri Leta n’indi miryango ikorera mu turere dutandukanye kuri uyu mugabane, ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu kwigira hamwe ingingo zitandukanye zigamije guteza imbere imiyoborere muri Afurika.
Peter Okoye ukoresha izina Mr P mu buhanzi, yageze i Kigali saa tatu n’iminota itanu azanywe n’indege ya RwandAir yari yahagurutse i Lagos muri Nigeria saa kumi n’iminota 35 ku isaha y’i Kigali.
Yaherekejwe n’abantu bane barimo ababyinnyi be babiri, ushinzwe kuvangavanga umuziki ndetse n’umujyanama we.
Abo bazanye mu Rwanda ni Asobe Nonso Cajetan uzwi nka Don Flex, umwe mu babyinnyi bakomeye muri Afurika; Emem Ema usigaye ari umujyanama we; Kelvin Ayanruoh, umubyinnyi wegukanye irushanwa rya Dance With Peter ndetse na Obianuju Catherine Udeh uzwi nka DJ Switch akaba ari umwe mu ba DJ b’abagore bakomeye kuri uyu mugabane.
Iki gitaramo azaririmbamo kizitabirwa kandi n’Itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya [ryamaze kugera mu i Kigali] n’abandi bahanzi bakomeye bo mu Rwanda nka Riderman, Knowless, Phionah Mbabazi na Charly & Nina.
Peter Okoye yaherukaga mu Rwanda mu 2012, icyo gihe yari P Square yari yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi wari umaze ushinzwe.