Philippe Mpayimana ubwo yatsindwaga mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2017, hari benshi batekererezaga ko ahise yigira umurakare, nka ba Faustin Twagiramungu bibeshyaga ko iturufu y’ubwoko yabicaza mu Rugwiro. Siko byagenze rero, kuko n’ubwo atuye mu Bubiligi,Bwana Mpayimana yakomeje kugenda mu Rwanda, ndetse agatanga umusanzu w’ibitekerezo byubaka. Mu nkuru duherutse kubagezaho ku myumvire myiza ya Philippe Mpayimana , twababwiraga ko anenga abibwira ko ibibazo byakemurwa n’intambara, ndetse anavuga ko agiye kubarwanya yivuye inyuma.
Imvugo ye rero ibaye ingiro, Mu nama yabereye I Buruseli mu Bubiligi kuwa gatandatu tariki 17 Ukwakira 2020, ikanitabirwa n’imbaga y’Abanyarwanda baba abatuye muri icyo gihugu, baba n’abari hirya no hino ku isi bayikurikiranye hifashishijwe ikoranabuhanga, Mpayimana yatangaje ko atangije gahunda y’ibyumweru birindwi(7), byo guhangana n’abiyita abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’uRwanda, bagenda bigamba ko bafite cyangwa bagiye gushinga imitwe y’abasirikari izatera uRwanda.Mu itangazo ryakurikiye iyo nama, ndetse tunafitiye kopi, Philippe Mpayimana yagize ati:…”hari abanyapolitiki bahisemo guharanira impinduka bakoresheje ibitutsi, imbunda, kunnyega, guhunga, n’ibindi bikorwa biranga umuntu waburiwe, wiyahura, wanduranya…….guhera ubu bamenye ko turi abanyarwanda benshi cyane bakunda amahoro kandi bakunda Igihugu. Nkaba nifuza ko duhaguruka tukabarwanya ku mugaragaro….ndasaba buri munyarwanda kwifatanya nanjye, tugahugura cyane cyane abatuye mu mahanga, n’ubwo akenshi bitwara nk’abaturusha ubwenge, nk’abazi byose, ku ngaruka mbi zo gukunda intambara no gushyigikira inyeshyamba..”
Bwana Mpayimana akomeza avuga ko uretse kwamagana abo ba gashozantambara.
Abanyarwanda aho bari hose ku isi, bagomba gushyigikira ingabo z’ uRwanda, kuko arizo zirinda amahoro, ubumwe bw’Abanyarwanda, umutekano n’ubusugire bw’igihugu. Yagize ati”..niyo mpamvu nsaba buri wese wiyumvamo igisirikari, mpereye ku bahoze mu nzirabwoba bakiri mu buhungiro, n’abana b’impunzi bifuza kururwanirira, gufata utwangushye bagasaba kwakirwa mu ngabo z’uRwanda. Ibi bibaye twaba turangije intambara tumazemo imyaka isaga 60, tukaba dutangiye igihe cy’amahoro.”Philippe Mpayimana arasosa asaba buri Munyarwanda, aho ari hose, guhora azirikana buri gihe ko intambara isenya itubaka.
Twababwira ko abantu benshi bakiranye yombi ubu butumwa bwa Philippe Mpayimana, Ku mbuga nkoranyambaga, abenshi bavuze ko iyi myumvire ikwiye kuranga buri Munyarwanda ushaka uRwanda rutubereye twese. Hari ababoneyeho guseka cyane imyitwarire ya ba Twagiramungu, Rusesabagina, Kayumba Nyamwasa n’abababeshya ko babashyigikiye, batazirikana umugani wa Kinyarwanda ni uvuga ngo “ukwanga atiretse agira ati ngo turwane”. Abandi bati :”ko poilitiki y’uRwanda rwa none idaheza abana barwo bari mu mahanga nk’uko byari bimeze ku ngoma za Parimehutu na MRND-CDR, mwatashye mugafatanya n’abandi kurwubaka, aho gukerakera mu mahanga batanabakunda”.
Reka dushimire Philippe Mpayimana wanadutumiye mu nteko itangiza gahunda yo kwigisha guharanira amahoro no gukunda igihugu.Inama yacu ku bakigambanira , ni uko mwagombye gukura amasomo kuri izi mpanuro muboneye ubuntu. Ibyabaye kuri bangenzi banyu nka Rusesabagina,”Sankara”, Laforge Bazeye, Déo Mushayidi, n’abandi batabarika, bo batagize amahirwe yo kugera imbere y’ubutabera, nka ba Sylvestre Mudacumura baguye Igihugu igicuri, bikababera umwanya wo gusubiza agatima impembero.