• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Philippe Mpayimana wigeze kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda, yatangije gahunda yo kurwanya abiyita abanyapolitiki bafite umugambi mubisha wo kumena amaraso y’Abanyarwanda.

Philippe Mpayimana wigeze kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda, yatangije gahunda yo kurwanya abiyita abanyapolitiki bafite umugambi mubisha wo kumena amaraso y’Abanyarwanda.

Editorial 19 Oct 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Philippe Mpayimana ubwo yatsindwaga mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2017, hari benshi batekererezaga ko ahise yigira umurakare, nka ba Faustin Twagiramungu bibeshyaga ko iturufu y’ubwoko yabicaza mu Rugwiro. Siko byagenze rero, kuko n’ubwo atuye mu Bubiligi,Bwana Mpayimana yakomeje kugenda mu Rwanda, ndetse agatanga umusanzu w’ibitekerezo byubaka. Mu nkuru duherutse kubagezaho ku myumvire myiza ya Philippe Mpayimana , twababwiraga ko anenga abibwira ko ibibazo byakemurwa n’intambara, ndetse anavuga ko agiye kubarwanya yivuye inyuma.

Imvugo ye rero ibaye ingiro, Mu nama yabereye I Buruseli mu Bubiligi kuwa gatandatu tariki 17 Ukwakira 2020, ikanitabirwa n’imbaga y’Abanyarwanda baba abatuye muri icyo gihugu, baba n’abari hirya no hino ku isi bayikurikiranye hifashishijwe ikoranabuhanga, Mpayimana yatangaje ko atangije gahunda y’ibyumweru birindwi(7), byo guhangana n’abiyita abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’uRwanda, bagenda bigamba ko bafite cyangwa bagiye gushinga imitwe y’abasirikari izatera uRwanda.Mu itangazo ryakurikiye iyo nama, ndetse tunafitiye kopi, Philippe Mpayimana yagize ati:…”hari abanyapolitiki bahisemo guharanira impinduka bakoresheje ibitutsi, imbunda, kunnyega, guhunga, n’ibindi bikorwa biranga umuntu waburiwe, wiyahura, wanduranya…….guhera ubu bamenye ko turi abanyarwanda benshi cyane bakunda amahoro kandi bakunda Igihugu. Nkaba nifuza ko duhaguruka tukabarwanya ku mugaragaro….ndasaba buri munyarwanda kwifatanya nanjye, tugahugura cyane cyane abatuye mu mahanga, n’ubwo akenshi bitwara nk’abaturusha ubwenge, nk’abazi byose, ku ngaruka mbi zo gukunda intambara no gushyigikira inyeshyamba..”
Bwana Mpayimana akomeza avuga ko uretse kwamagana abo ba gashozantambara.

Abanyarwanda aho bari hose ku isi, bagomba gushyigikira ingabo z’ uRwanda, kuko arizo zirinda amahoro, ubumwe bw’Abanyarwanda, umutekano n’ubusugire bw’igihugu. Yagize ati”..niyo mpamvu nsaba buri wese wiyumvamo igisirikari, mpereye ku bahoze mu nzirabwoba bakiri mu buhungiro, n’abana b’impunzi bifuza kururwanirira, gufata utwangushye bagasaba kwakirwa mu ngabo z’uRwanda. Ibi bibaye twaba turangije intambara tumazemo imyaka isaga 60, tukaba dutangiye igihe cy’amahoro.”Philippe Mpayimana arasosa asaba buri Munyarwanda, aho ari hose, guhora azirikana buri gihe ko intambara isenya itubaka.

Twababwira ko abantu benshi bakiranye yombi ubu butumwa bwa Philippe Mpayimana, Ku mbuga nkoranyambaga, abenshi bavuze ko iyi myumvire ikwiye kuranga buri Munyarwanda ushaka uRwanda rutubereye twese. Hari ababoneyeho guseka cyane imyitwarire ya ba Twagiramungu, Rusesabagina, Kayumba Nyamwasa n’abababeshya ko babashyigikiye, batazirikana umugani wa Kinyarwanda ni uvuga ngo “ukwanga atiretse agira ati ngo turwane”. Abandi bati :”ko poilitiki y’uRwanda rwa none idaheza abana barwo bari mu mahanga nk’uko byari bimeze ku ngoma za Parimehutu na MRND-CDR, mwatashye mugafatanya n’abandi kurwubaka, aho gukerakera mu mahanga batanabakunda”.

Reka dushimire Philippe Mpayimana wanadutumiye mu nteko itangiza gahunda yo kwigisha guharanira amahoro no gukunda igihugu.Inama yacu ku bakigambanira , ni uko mwagombye gukura amasomo kuri izi mpanuro muboneye ubuntu. Ibyabaye kuri bangenzi banyu nka Rusesabagina,”Sankara”, Laforge Bazeye, Déo Mushayidi, n’abandi batabarika, bo batagize amahirwe yo kugera imbere y’ubutabera, nka ba Sylvestre Mudacumura baguye Igihugu igicuri, bikababera umwanya wo gusubiza agatima impembero.

2020-10-19
Editorial

IZINDI NKURU

Imirimo yo gusana  Gatuna iragana ku musozo – Minisitiri Sezibera

Imirimo yo gusana Gatuna iragana ku musozo – Minisitiri Sezibera

Editorial 20 Apr 2019
“ Sinzakorana na CMI gusa, ahubwo nzaba umwe muri bo.” – Rugema Kayumba

“ Sinzakorana na CMI gusa, ahubwo nzaba umwe muri bo.” – Rugema Kayumba

Editorial 15 Jan 2019
Uganda: Urwego rw’ubutasi mu gisirikare rwaburiye perezida Museveni ko yashoboraga kwicwa

Uganda: Urwego rw’ubutasi mu gisirikare rwaburiye perezida Museveni ko yashoboraga kwicwa

Editorial 12 Mar 2018
Uko Abanyarwanda barekuwe na Uganda batashye bavuga ku bucakara n’iyicarubozo bakorewe na CMI byahitanye bagenzi babo

Uko Abanyarwanda barekuwe na Uganda batashye bavuga ku bucakara n’iyicarubozo bakorewe na CMI byahitanye bagenzi babo

Editorial 19 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’imyaka 4, Rayon Sports izabanza kwakira APR FC mu mikino ya shampiyona itegurwa na Rwanda Premier league
Amakuru

Nyuma y’imyaka 4, Rayon Sports izabanza kwakira APR FC mu mikino ya shampiyona itegurwa na Rwanda Premier league

Editorial 25 Jul 2024
Imyanzuro y’inama ya 14 y’igihugu y’Umushyikirano
Mu Mahanga

Imyanzuro y’inama ya 14 y’igihugu y’Umushyikirano

Editorial 22 Dec 2016
Paris : Inyandiko   zagizwe ibanga n ‘ Ubutegetsi bwa Mitterand kuri Jenoside y’Abatutsi  zishobora gushyirwa ku karubanda
ITOHOZA

Paris : Inyandiko zagizwe ibanga n ‘ Ubutegetsi bwa Mitterand kuri Jenoside y’Abatutsi zishobora gushyirwa ku karubanda

Editorial 14 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru