Kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Ukwakira 2025, kuri Kigali Pele Stadium, ikipe ya Police FC yatsinze umukino w’ikirarane wayihuje na Rayon Sports igitego 1–0, Rayon igwiza imikino 3 yikurikiranya idatsinda.

Muri uyu mukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice, amakipe yombi yatangiye asatirana aho buri ruhande rwerekana ishyaka ryo gutsinda.
Ku munota wa 22, ni bwo Nsabimana Eric Zidane, kapiteni wa Police FC, yatsindiye ikipe ye igitego cyabonetse ku mupira wari uturutse muri koruneri, Iki gitego cyahise gituma Police FC iyobora uyu mukino kugeza mu gice cya mbere cy’umukino.

Rayon Sports nayo yagerageje kwishyura, aho ku munota wa 30 Tony Kitoga yateye ishoti rikomeye, ariko umunyezamu Niyongira Patience ababera ibamba.
Mu gice cya kabiri, Gikundiro yakoze impinduka z’abakinnyi mu rwego rwo gushaka igitego cyo kwishyura, ariko nta musaruro byatanze kugeza ubwo Police FC yegukanye intsinzi mukino minota 90 y’umukino.

Gutsindwa kwa Rayon Sports kuri uyu wa kane, kwaje kwiyongera ku gusezererwa na Singida Black Stars muri CAF Confederation Cup, uyu akaba ari umukino wa Gatatu ukurikiranye iyi kipe idatsinda.

Ubwo uyu mukino wari urangiye, Kapiteni wa Police FC Nsabimana Eric ‘Zidane’ yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi (Man of the Match).

Naho Shema Fabrice wa Police FC ni we wegukanye igihembo cy’umufana witwaye neza (Fan of the Match) muri uyu mukino wayihuje na Rayon Sports.
Imikino ya shampiyona y’u Rwanda irakomeza ku munsi wayo wa 3, uko imikino izakinwa:

Kuwa Gatanu, 3 Ukwakira 2025
• AS Kigali 🆚 Gorilla FC (15:00)
Kuwa Gatandatu, 4 Ukwakira 2025
• Musanze FC 🆚 Bugesera FC (15:00)
• Mukura VS 🆚 Kiyovu Sports (15:00)
• Marine FC 🆚 Rutsiro FC (15:00)
Ku Cyumweru, 5 Ukwakira 2025
• Amagaju FC 🆚 Gicumbi FC (15:00)
• Gasogi United 🆚 Rayon Sports (15:00)
• Police FC 🆚 AS Muhanga (18:30)
Kuwa Gatatu, 3 Ukuboza 2025
• APR FC 🆚 Etincelles FC (15:00)




