Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Kanama 2025, kuri Stade Amahoro hasorejwe irushanwa ry’Inkera y’Abahizi” ryateguwe na APR FC, ryegukanwe na Police FC.
Mu mukino wabimburiye indi, Police FC yanganyije na AS Kigali 0-0 maze itsinda kuri penaliti 5-3, yuzuza amanota atandatu angana n’aya AS Kigali.
Nyuma y’uyu mukino wari uwa Gatatu kuri buri kipe, AZAM FC yo muri Tanzania yatsinze APR FC 2-0 ibitego bya Zidane Ally Sereri ku mukora wa 42 na Yahya Zayed ku munota wa 56.
Nyuma y’uyu mukino harebwe ikipe yagombaga gutwara iki gikombe bityo Police FC igitwara nk’iyitwaye neza muri iri rushanwa ryari rimaze hafi icyumweru.
Ibyi byari buvuze ko gutsinda kwa AZAM FC, ntibyihagije kuko amakipe atatu Police FC, AS Kigali na AZAM FC yose yari afite amanota angana.
Hashingiwe ku itegeko ryarebaga umubare w’ibitego byinjijwe, Police FC yari yatsinze bine ihita yegukana igikombe.
APR FC, yari yateguye iri rushanwa, yarisoje nta nota na rimwe ibonye nyuma yo gutsindwa imikino yose itatu yakinnye.
Nubwo APR FC itatwaye iki gikombe ndetse ikaba yaravuyemo nta mukino itsinze mbere yo gutangira yari yatsinze Power Dynamos 2-0 mu mukino wa gicuti utarabazwe muri iri rushanwa.
Muri iri rushanwa kandi niho APR FC, yagaragarije ko yongereye amasezerano y’Ubufatanye na AZAM angana n’umwaka umwe ushobora kongerwa.
Ni amasezerano aje asanga ayo bari basinye mbere ariko akaza kugera ku musozo wayo, akaba ariho havuye kongerwa kwayo.




