• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»POLISI FC YATSINZE MUKURA VICTORY SPORT IGITEGO 1-0

POLISI FC YATSINZE MUKURA VICTORY SPORT IGITEGO 1-0

Editorial 18 Apr 2016 Mu Mahanga

Kuri iki cyumweru ikipe ya Polisi fc yatsinze Mukura Vs igitego 1-0 , bikaba byayongereye ikizere cyo kuza mu makipe y’imbere mu kiciro cya mbere cya Champiyona y’u Rwanda.

N’umukino utagaragayemo Capiteni wa polisi fc Habyarimana Innocent kubera amakarita abiri y’umuhondo yari afite,hakiyongeraho umuzamu wa mbere mvuyekure Emery, Ngirinshuti Mwemere ukina kuruhande rw’ibumoso, Uwihoreye Jean Paul ndetse na Mugabo Gabriel bose bari bafite ikibazo k’imvune.

Ikipe ya Polisi fc yatsinze Mukura vs idafite abakinnyi bagera kuri batanu babanzamo, si ubwa mbere bibaye kuko no ku mukino wari wabanje ikipe ya Polisi fc yatsinze ikipe ya AS Kigali idafite Capiteni wayo Habyarimana Innocent, abakinnyi bo hagati nka Kalisa Rashid na Nshimiyimana Imran ndetse n’abakinnyi babiri b’inyuma aribo Ngirinshuti Mwemere na Mugabo Gabriel.

Kuba ikipe ya Police fc yari yakiriye mukura kuri stade ikoreraho imyitozo, ryari ishyaka ryinshi ku bakinnyi bavugaga ko bagombaga gutsinda mukura kugirango ikipe ikomeze igabanye ikinyuranyo cy’amanota n’ikipe ya mbere; ikipe ya Polisi irushwa n’ikipe ya Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere w’agateganyo amanota ane (04).

Umutoza wa Police fc Andre Cassa Mbungo akaba nawe yari afitiye ikizere abasore be ko bagomba kubona amanota atatu kuri stade bakoreraho imyitozo ya kicukiro.
Myugariro wa Police fc Twagizimana Fabrice usanzwe umenyerewe kw’izina rya “Ndikukazi” akaba ariwe waje gutsinda iki gitego, aho yagitsinze ku munota wa 68 ku mupira waruvuye muri koroneli yari itewe neza na Twagirimana Innocent.

Ikipe ya Police kandi ikaba yagaragaje umukino mwiza wo guhanahana mu kibuga no kugera imbere y’izamu rya Mukura vs ariko amahirwe akagenda yanga, aha twavuga nk’umusore Ngomirakiza Hegman wateye umupira ugafata igiti cy’izamu ndetse na Usengimana Danny wakoreweho ikosa muri penariti ariko umusifuzi ntayisifure.

Iyi tsinzi ikaba yatumye ikipe ya Police fc iguma ku mwanya wa 04 ku rutonde rw’agateganyo rwa champiyona, ikaba ifite amanota 31.

Mu kiganiro n’itangazamakuru umutoza wa Polisi fc Andre Cassa Mbungo akaba yatangaje ko abakinnyi bagaragaje umukino mwiza, kugira ishyaka ndetse ko afite ikizere ko nibakomeza kwitwara neza nkuko babigenje uyu munsi nta kabuza bazasoza bari mu myanya y’imbere muri champiyona y’u Rwanda.

RNP

2016-04-18
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Gen Kale Kayihura yavuze ko yiteguye kuburana niba hari ibyaha ashinjwa

Uganda: Gen Kale Kayihura yavuze ko yiteguye kuburana niba hari ibyaha ashinjwa

Editorial 27 Jun 2018
Polisi y’u Rwanda yakanguriye abatuye mu karere ka Kirehe kwirinda ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda yakanguriye abatuye mu karere ka Kirehe kwirinda ibiyobyabwenge

Editorial 29 Jan 2016
Besigye yatangaje impamvu ikomeye atifashisha intwaro mu guhirika Museveni

Besigye yatangaje impamvu ikomeye atifashisha intwaro mu guhirika Museveni

Editorial 23 May 2019
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Editorial 17 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikigo gikomeye cyo mu Bwongereza, Inmarsat, cyatangiye inzira iganisha u Rwanda ku ikoranabuhanga rihambaye
IKORANABUHANGA

Ikigo gikomeye cyo mu Bwongereza, Inmarsat, cyatangiye inzira iganisha u Rwanda ku ikoranabuhanga rihambaye

Editorial 09 Feb 2018
Ibikorwa bya siporo biteganyijwe mu gihe cya CHOGM, Haringingo Francis yerekeje muri Raayon Sports nk’umutoza mukuru, Babua Samson yasinye muri Sunrise FC
Amakuru

Ibikorwa bya siporo biteganyijwe mu gihe cya CHOGM, Haringingo Francis yerekeje muri Raayon Sports nk’umutoza mukuru, Babua Samson yasinye muri Sunrise FC

Editorial 21 Jun 2022
Muri Tanzania ejo hashobora kumeneka amaraso
Mu Rwanda

Muri Tanzania ejo hashobora kumeneka amaraso

Editorial 01 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru