Kuri iki cyumweru ikipe ya Polisi fc yatsinze Mukura Vs igitego 1-0 , bikaba byayongereye ikizere cyo kuza mu makipe y’imbere mu kiciro cya mbere cya Champiyona y’u Rwanda.
N’umukino utagaragayemo Capiteni wa polisi fc Habyarimana Innocent kubera amakarita abiri y’umuhondo yari afite,hakiyongeraho umuzamu wa mbere mvuyekure Emery, Ngirinshuti Mwemere ukina kuruhande rw’ibumoso, Uwihoreye Jean Paul ndetse na Mugabo Gabriel bose bari bafite ikibazo k’imvune.
Ikipe ya Polisi fc yatsinze Mukura vs idafite abakinnyi bagera kuri batanu babanzamo, si ubwa mbere bibaye kuko no ku mukino wari wabanje ikipe ya Polisi fc yatsinze ikipe ya AS Kigali idafite Capiteni wayo Habyarimana Innocent, abakinnyi bo hagati nka Kalisa Rashid na Nshimiyimana Imran ndetse n’abakinnyi babiri b’inyuma aribo Ngirinshuti Mwemere na Mugabo Gabriel.
Kuba ikipe ya Police fc yari yakiriye mukura kuri stade ikoreraho imyitozo, ryari ishyaka ryinshi ku bakinnyi bavugaga ko bagombaga gutsinda mukura kugirango ikipe ikomeze igabanye ikinyuranyo cy’amanota n’ikipe ya mbere; ikipe ya Polisi irushwa n’ikipe ya Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere w’agateganyo amanota ane (04).
Umutoza wa Police fc Andre Cassa Mbungo akaba nawe yari afitiye ikizere abasore be ko bagomba kubona amanota atatu kuri stade bakoreraho imyitozo ya kicukiro.
Myugariro wa Police fc Twagizimana Fabrice usanzwe umenyerewe kw’izina rya “Ndikukazi” akaba ariwe waje gutsinda iki gitego, aho yagitsinze ku munota wa 68 ku mupira waruvuye muri koroneli yari itewe neza na Twagirimana Innocent.
Ikipe ya Police kandi ikaba yagaragaje umukino mwiza wo guhanahana mu kibuga no kugera imbere y’izamu rya Mukura vs ariko amahirwe akagenda yanga, aha twavuga nk’umusore Ngomirakiza Hegman wateye umupira ugafata igiti cy’izamu ndetse na Usengimana Danny wakoreweho ikosa muri penariti ariko umusifuzi ntayisifure.
Iyi tsinzi ikaba yatumye ikipe ya Police fc iguma ku mwanya wa 04 ku rutonde rw’agateganyo rwa champiyona, ikaba ifite amanota 31.
Mu kiganiro n’itangazamakuru umutoza wa Polisi fc Andre Cassa Mbungo akaba yatangaje ko abakinnyi bagaragaje umukino mwiza, kugira ishyaka ndetse ko afite ikizere ko nibakomeza kwitwara neza nkuko babigenje uyu munsi nta kabuza bazasoza bari mu myanya y’imbere muri champiyona y’u Rwanda.
RNP