• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi iragira inama abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Polisi iragira inama abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Editorial 04 Feb 2016 Mu Mahanga

​Polisi yo mu karere ka Rulindo iragira inama abaturage kureka ibikorwa byo kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, aho ivuga ko abakora ibi bikorwa bitwikiriye ijoro kugira ngo bibe amabuye y’agaciro bibaviramo gukomereka n’ impfu za hato na hato.

Ubu butumwa, Polisi yabutanze ku itariki ya 3 Gashyantare, aho mu kagari ka Shengamure, umurenge wa Masoro, umugabo uzwi nka Ntidendereza, wishoye mu kirombe bacukuramo gasegereti nyuma akaza guhanukirwa n’ikibuye kimukomeretsa bikomeye mu mutwe. Uyu mugabo akaba yaraje gutabarwa na Polisi, ingabo n’ubuyobozi bw’ibanze, ajyanywa mu bitaro bya Rutongo aho arimo gukurikiranwa n’abaganga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP), Innocent Gasasira, yasabye abaturage kwirinda ibi bikorwa kuko ahanini bibaviramo impfu za hato na hato ndetse abandi bikabasigira ubumuga.

Yanavuze ko uretse no kuburira ubuzima muri ibi bikorwa, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, ari icyaha nk’ikindi cyose kandi gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

IP Gasasira yakomeje agira abaturage inama yo gukora ubucukuzi bwemewe n’amategeko aho kwishora mu bibateza ibibazo birimo no kubura ibizima cyangwa guhanwa n’amategeko; akaba anavuga ko, ubwo Ntidendereza yari muri iki kirombe yari kumwe n’undi mugabo, ariko uyu we akaba nyuma yo kubona mugenzi we agwiriwe n’ibuye, yarahise yiruka, ubu akaba arimo gushakishwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rulindo, Birahira Eugene, yavuze ko ikibazo cy’ubujura bw’amabuye y’agaciro kitari giherutse kugaragara muri uyu murenge kuko nyuma y’aho byakunze kuhagaragara, ubuyobozi by’umurenge bufatanyije na Polisi, bwateguye amahugurwa y’ibyumweru 3, ku bantu bakoraga ibi bikorwa, maze bigishwa ububi bwacyo n’ingaruka zibirimo.

Akomeza avuga ko nyuma y’amahugurwa, aba bantu bakorewe ubuvugizi biza no gutanga umusaruro kuko sosiyete ya Rutongo Mine, isanzwe ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yemeye kubaha aho bacukura, ariko gasegereti babonye bakayigurisha iyi sosiyete, aho avuga ko ubu bujura bwari bwarahagaze.

Yasabye abaturage kureka ubujura bw’amabuye y’agaciro, aho yagize ati, “Gasegereti n’andi mabuye y’agaciro ni umutungo wa Leta, kuyiba bisobanuye gusahura umutungo w’igihugu. Iyo aya mabuye acukuwe mu buryo bwemewe n’amategeko, igihugu kibona imisoro, amafaranga agakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo by’igihugu.”

Yashimye imikoranire myiza hagati ya Polisi n’izindi nzego mu bikorwa by’umutekano bitandukanye by’umwihariko kurwanya abakora ubu bucuruzi butemewe n’amategeko.

RNP

2016-02-04
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri Busingye yatashye ku mugaragaro icyicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba

Minisitiri Busingye yatashye ku mugaragaro icyicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba

Editorial 14 Oct 2016
Ronald Koeman watozaga ikipe ya FC Barcelona yirukanywe nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallecano mu mukino wa shampiyona yo muri Esipanye

Ronald Koeman watozaga ikipe ya FC Barcelona yirukanywe nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallecano mu mukino wa shampiyona yo muri Esipanye

Editorial 28 Oct 2021
Barasabwa gukomeza kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Barasabwa gukomeza kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 13 Apr 2016
Police HBC yegukanye igikombe cyitiriwe Intwari

Police HBC yegukanye igikombe cyitiriwe Intwari

Editorial 22 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame na Habineza bemejwe by’agateganyo, abandi bahabwa iminsi 7, kuzuza ibisabwa
POLITIKI

Kagame na Habineza bemejwe by’agateganyo, abandi bahabwa iminsi 7, kuzuza ibisabwa

Editorial 01 Jul 2017
Ifoto igaragaza Platini yateye ivi yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga “REBA HANO”
SHOWBIZ

Ifoto igaragaza Platini yateye ivi yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga “REBA HANO”

Editorial 30 Jul 2018
“Nzi ibyo nkora, nzi ibimbereye. Ntabwo nkeneye kubibwirwa n’uwo ari we wese.”-Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

“Nzi ibyo nkora, nzi ibimbereye. Ntabwo nkeneye kubibwirwa n’uwo ari we wese.”-Perezida Kagame

Editorial 01 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru