Polisi yo mu karere ka Rulindo iragira inama abaturage kureka ibikorwa byo kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, aho ivuga ko abakora ibi bikorwa bitwikiriye ijoro kugira ngo bibe amabuye y’agaciro bibaviramo gukomereka n’ impfu za hato na hato.
Ubu butumwa, Polisi yabutanze ku itariki ya 3 Gashyantare, aho mu kagari ka Shengamure, umurenge wa Masoro, umugabo uzwi nka Ntidendereza, wishoye mu kirombe bacukuramo gasegereti nyuma akaza guhanukirwa n’ikibuye kimukomeretsa bikomeye mu mutwe. Uyu mugabo akaba yaraje gutabarwa na Polisi, ingabo n’ubuyobozi bw’ibanze, ajyanywa mu bitaro bya Rutongo aho arimo gukurikiranwa n’abaganga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP), Innocent Gasasira, yasabye abaturage kwirinda ibi bikorwa kuko ahanini bibaviramo impfu za hato na hato ndetse abandi bikabasigira ubumuga.
Yanavuze ko uretse no kuburira ubuzima muri ibi bikorwa, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, ari icyaha nk’ikindi cyose kandi gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
IP Gasasira yakomeje agira abaturage inama yo gukora ubucukuzi bwemewe n’amategeko aho kwishora mu bibateza ibibazo birimo no kubura ibizima cyangwa guhanwa n’amategeko; akaba anavuga ko, ubwo Ntidendereza yari muri iki kirombe yari kumwe n’undi mugabo, ariko uyu we akaba nyuma yo kubona mugenzi we agwiriwe n’ibuye, yarahise yiruka, ubu akaba arimo gushakishwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rulindo, Birahira Eugene, yavuze ko ikibazo cy’ubujura bw’amabuye y’agaciro kitari giherutse kugaragara muri uyu murenge kuko nyuma y’aho byakunze kuhagaragara, ubuyobozi by’umurenge bufatanyije na Polisi, bwateguye amahugurwa y’ibyumweru 3, ku bantu bakoraga ibi bikorwa, maze bigishwa ububi bwacyo n’ingaruka zibirimo.
Akomeza avuga ko nyuma y’amahugurwa, aba bantu bakorewe ubuvugizi biza no gutanga umusaruro kuko sosiyete ya Rutongo Mine, isanzwe ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yemeye kubaha aho bacukura, ariko gasegereti babonye bakayigurisha iyi sosiyete, aho avuga ko ubu bujura bwari bwarahagaze.
Yasabye abaturage kureka ubujura bw’amabuye y’agaciro, aho yagize ati, “Gasegereti n’andi mabuye y’agaciro ni umutungo wa Leta, kuyiba bisobanuye gusahura umutungo w’igihugu. Iyo aya mabuye acukuwe mu buryo bwemewe n’amategeko, igihugu kibona imisoro, amafaranga agakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo by’igihugu.”
Yashimye imikoranire myiza hagati ya Polisi n’izindi nzego mu bikorwa by’umutekano bitandukanye by’umwihariko kurwanya abakora ubu bucuruzi butemewe n’amategeko.
RNP