• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi yafashe ibyuma by’imodoka bya Rwf 24,000,000 byibwe NPD – COTRACO

Polisi yafashe ibyuma by’imodoka bya Rwf 24,000,000 byibwe NPD – COTRACO

Editorial 05 Dec 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge yafashe ibyuma by’imodoka bifite agaciro ka Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda byibwe Kompanyi ikora imirimo y’Ubwubatsi yitwa NPD- COTRACO.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko ibyo byuma bya Actos Benz byafatiwe mu nzu y’uwitwa Ndayizeye Stella iherereye mu kagari ka Nyakabanda, mu murenge wa Nyakabanda.

Yakomeje avuga ko ibyo byuma byibwe ku itariki ya 1 Ugushyingo mu Bubiko bw’ibikoresho bwa NPD – COTRACO ku cyicaro cyayo kiri mu karere ka Kicukiro; kandi ko ababibye babanje kwica urugi rw’aho byari bibitse.

SP Hitayezu yagize ati:” Polisi imaze kwakira ikirego cy’iyi Kompanyi cy’uko yibwe ibyuma by’imodoka yahise itangira iperereza kugira ngo ababyibye bafatwe. Kugeza ubu abantu batatu ni bo bafunzwe bazira gucyekwaho ubwo bujura; abo akaba ari Ntagara Ramazan, Rwaka Seminega Ali na Kanobana Banaventure.”

Yavuze ko babiri babanza bafashwe ku ya 3 Ukuboza; naho uheruka (Kanobana) akaba yarafashwe mu minsi ishize; Dosiye ye ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha; uyu akaba by’umwihariko yari ashinzwe umutekano w’ahari habitswe ibyo byuma.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yavuze ko usibye abo batatu bafunzwe kugeza ubu; hari abandi batatu barimo abakozi ba NPD – COTRACO bacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura; bakaba ariko babikurikiranyweho bari hanze.

Yongeyeho ko iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe nyiri urugo ibyo byuma byafatiwemo (Ndayizeye).

SP Hitayezu yashimye abatanze amakuru yatumye ibyo byuma bifatwa, ndetse yanatumye abo bagabo batatu bafatwa. Yasabye abaturage muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera no kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikoze.

Aba bafunzwe nibahamwa n’icyaha bazahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe nk’uko biteganywa n’ingingo ya 325 y’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho Igitabo cy’Amategeko ahana.

-4921.jpg

2016-12-05
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwongeye gushinjwa ibinyoma Loni ikabiha agaciro

U Rwanda rwongeye gushinjwa ibinyoma Loni ikabiha agaciro

Editorial 17 May 2016
Abo muri “opozisiyo” baharanira kuyobora u Rwanda nabo ubwabo badashoboye kwiyobora

Abo muri “opozisiyo” baharanira kuyobora u Rwanda nabo ubwabo badashoboye kwiyobora

Editorial 19 Nov 2021
Umunyakenya Kiptum utozwa na Sgt Hakizimana Gervais ahinduye amateka y’Isi mu Mikino yo gusiganwa i Chicago

Umunyakenya Kiptum utozwa na Sgt Hakizimana Gervais ahinduye amateka y’Isi mu Mikino yo gusiganwa i Chicago

Editorial 08 Oct 2023
Abagande bakomeje gufatirwa ku mupaka bakora ubucuruzi butemewe

Abagande bakomeje gufatirwa ku mupaka bakora ubucuruzi butemewe

Editorial 02 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ruhamiriza Jean Sauveur yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cy’isi cy’abakobwa cy’abaterengeje imyaka 19 mu mukino wa Basketball
Amakuru

Ruhamiriza Jean Sauveur yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cy’isi cy’abakobwa cy’abaterengeje imyaka 19 mu mukino wa Basketball

Editorial 03 Apr 2021
Kimwe mu bihatse ubucuti bwa Perezida Museveni na Bebe Cool cyagaragaye
POLITIKI

Kimwe mu bihatse ubucuti bwa Perezida Museveni na Bebe Cool cyagaragaye

Editorial 21 Oct 2018
Indege ya Habyarimana :  Iturufu rya Kayumba  ryo  kubona ubuhungiro mu Bufaransa
ITOHOZA

Indege ya Habyarimana : Iturufu rya Kayumba ryo kubona ubuhungiro mu Bufaransa

Editorial 13 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru