• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe

Editorial 22 Aug 2017 Mu Rwanda

Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe; ifatwa ryabyo rikaba ryaraturutse ku gutangira amakuru ku gihe.

Uru rumogi rwafatanywe uwitwa Rutayisire Jusuf ku itariki 19 z’uku kwezi. Yafatiwe mu kagari ka Gatobotobo, umurenge wa Mbazi, mu karere ka Huye. Yari mu modoka yavaga i Nyanza (mu karere ka Nyanza) yerekeza i Tumba (mu karere ka Huye).

Avuga ku buryo yafashwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati,”Polisi yabonye amakuru ko uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko ashobora kuba acuruza urumogi; maze ifata ingamba, ndetse ishyiraho uburyo bwo kumufatira mu cyuho arufite. Ubwo imodoka yarimo yageraga kuri bariyeri ya Polisi y’i Tumba, Polisi yasatse umutwaro we, ni ko gusangamo urwo rumogi.”

Yavuze ko afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, ndetse n’urwo rumogi akaba ari ho rubitse mu gihe iperereza rikomeje.

Yibukije ingaruka zo kunywa no gucuruza urumogi n’ibindi biyobyabwenge agira ati,”Bitesha ubwenge ababinywa nk’uko izina ryabyo rivugitse. Igikurikiraho ni uko bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu no gusambanya abana. Abantu b’ingeri zose bakwiriye kwirinda kubyishoramo.”

IP Kayigi yongeyeho ko ibiyobyabwenge bitera kandi igihombo ubishoramo amafaranga kubera ko umuntu ubifatanywe afungwa, agacibwa n’ihazabu; kandi n’ibiyobyabwenge yafatanywe bikangizwa.

Yavuze ko ibikorwa by’ababinywa bihungabanya ituze rya rubanda; bityo asaba buri wese kwirinda kubitunda, kubinywa, kubicuruza no kubikoresha; ahubwo agatanga umusanzu mu kurwanya no gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu atungira agatoki Polisi ababikora.

Yashimye abahaye Polisi amakuru yatumye ifatana Rutayisire ruriya rumogi; ndetse agaruka ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati,” Bituma inzego zibishinzwe zimenya ko hari abafite imigambi yo gukora ibinyuranyije n’amategeko; bityo zikabikumira, ndetse zigafata ababikoze.”

Mu nzoga zafashwe harimo Muriture, Yewemuntu n’Igikwangari. Bivugwa ko zikorwa mu ruvange rw amazi, ifu y’amasaka, isukari n’umusemburo witwa Pakimaya.

Muri zo harimo litiro 885 zafatiwe mu kagari ka Bigugu, umurenge wa Rwankuba, mu karere ka Karongi. Zafashwe ku wa 19 Kanama. Abazifatanwe ni Remiryande Tharcisse, Baranyeretse Daniel, Kwitonda Claude na Sindinkabo Boniface.

Izindi litiro 540 z’Ibikwangari zafashwe ku itariki 20 z’uku kwezi. Zafatiwe mu kagari ka Rutonde, umurenge wa Ngeruka, mu karere ka Bugesera.

-7700.jpg

IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo

Izi nzoga (litiro 1,400) zikimara gufatwa zarangijwe. Polisi yaganirije abitabiriye icyo gikorwa ku ngaruka zo kuzinywa no kuzicuruza, inabasaba kubyirinda.

Babwiwe ko kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Urumogi, Kanyanga, Mayirungi, Chief Warage, Suzie na Muriture ni byo kugeza ubu bifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda nk’uko biteganywa n’Umugereka wa I w’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Source : RNP

2017-08-22
Editorial

IZINDI NKURU

RNC n’abayigize bafashwe bate muri Afurika y’Epfo

RNC n’abayigize bafashwe bate muri Afurika y’Epfo

Editorial 09 Jun 2016
Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage uko bitwaye muri Tour du Rwanda 2017

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage uko bitwaye muri Tour du Rwanda 2017

Editorial 21 Nov 2017
Impinduka zagaragaye mu irushanwa rya  PRIMUS GUMA GUMA SUPER STAR  uyu mwaka

Impinduka zagaragaye mu irushanwa rya PRIMUS GUMA GUMA SUPER STAR uyu mwaka

Editorial 17 Mar 2018
Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n’ababiba urwango muri bagenzi babo.

Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n’ababiba urwango muri bagenzi babo.

Editorial 31 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abarimo Kagere Medie bari ku rutonde Adel Amrouche yatangaje bazakina na Algérie mu mukino wa gicuti utegura imikino y’igikombe cy’isi 2026
Amakuru

Abarimo Kagere Medie bari ku rutonde Adel Amrouche yatangaje bazakina na Algérie mu mukino wa gicuti utegura imikino y’igikombe cy’isi 2026

Editorial 28 May 2025
Perezida wa Zambia Edgar Lungu ategerejwe  mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu
INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Zambia Edgar Lungu ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu

Editorial 20 Feb 2018
URwanda rwashyizwe mu bihugu 20 ku Isi byarushije ibindi gufata ingamba zihamye mu guhangana n’Icyorezo cya COVID 19, Abazinenga ni za nyangabirama zibura icyo zituka Inka ngo dore igicebe cyayo.

Editorial 17 Aug 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru