• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Mu mvugo Ikarishye Perezida Kagame yahigiye kuzatamaza abayobozi bafite imikorere idahwitse

Mu mvugo Ikarishye Perezida Kagame yahigiye kuzatamaza abayobozi bafite imikorere idahwitse

Ubwanditsi 31 Aug 2017 Mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yavuze ko atazakomeza kubikira ibanga bamwe mu bayobozi barangwa n’amakimbirane n’abareberera abanyereza imitumgo y’igihugu bikadindiza akazi.

Perezida Kagame utariye iminwa mu ijambo rye, ubwo yarahizaga bamwe mu bagize guverinoma nshya, yatunze agatoki zimwe muri minisiteri zirangwamo amakimbirane bigatuma zidindira.

Yagize ati “Kuvugana n’umuntu icyo umuntu akishyurira iki! Ubu tujye mu baterankunga kugira ngo tubasabe inkunga yo kugira ngo mwumvikane!? Mu byo mujya kubasaba nabyo birimo ko mu byifitemo mubuzwa n’iki?.”

Yakomeje ati “Mu buzima mugomba guhinduka, mwishakemo umuti hanyuma mubone kuvura abandi. Ubuhinzi n’ubworozi nabyo ndifuza ko bihinduka vuba bidatinze.”

Ku bikorwa remezo yeruye avuga ko hari ikibazo cy’amafaranga yagenewe imihanda anyerezwa n’abakozi ubuyobozi burebera.

-7817.jpg

Perezida Paul Kagame

Ati “Ntabwo abantu bashobora kujya bakoresha imihanda, umuhanda ugahinduka inzira y’ibirenge icyagombaga kuba metero indwi kikaba eshatu. Bikorwa n’abakozi, ubwo namwe muba murimo kuko niba mukorana n’abakozi ntimuvugane mukora iki?”

Yirinze kugira izina ry’umuyobozi atunga agatoki, ariko yizeza ko nibidakemuka azashyira ku karubanda amazina ya bamwe bu bananiranye.

-7819.jpg

Abaminisitiri bashya barahiye basabwe gukora bazirikana kubahiriza inshingano zabo

Zimwe muri Minisiteri yatunze agatoki harimo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA), Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) na Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST).

Yaciye amarenga ko muri izi Minisiteri harimo imikorere idahwitse kubera amakimbirane azirangwamo, kunyereza amafaranga yagenewe gukora ibikorwa remezo no kudakurikirana abanyereje amafaranga ya leta.

Perezida Kagame yanihanangirije abandi bayobozi bagera mu buyobozi bagatuza bakumva ko bari mu “Kinyenga cy’Ubuyobozi” bakibagirwa akazi bashinzwe.

-7818.jpg

2017-08-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhanzi Eloi El ugiye gukorana n’inzu ifasha abahanzi ya Sony Music, akaba umuhungu wa Sibomana Joseph waruzwi muri Orchestre Irangira, arifuza kuzamura umuziki nyarwanda yifashishije Spotify

Umuhanzi Eloi El ugiye gukorana n’inzu ifasha abahanzi ya Sony Music, akaba umuhungu wa Sibomana Joseph waruzwi muri Orchestre Irangira, arifuza kuzamura umuziki nyarwanda yifashishije Spotify

Ubwanditsi 17 Aug 2021
Kicukiro:Abayobozi b’amadini n’amatorero bihaye umukoro wo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Kicukiro:Abayobozi b’amadini n’amatorero bihaye umukoro wo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ubwanditsi 23 Jun 2021
Abantu 5 bakize Coronavirus, abayanduye mu Rwanda bagera ku 143 bavuye ku 138

Abantu 5 bakize Coronavirus, abayanduye mu Rwanda bagera ku 143 bavuye ku 138

Ubwanditsi 18 Apr 2020
Umujenosideri utabyicuza ahubwo ugikwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kumwita umwanda uhumanya bikwiye kuba urubanza?

Umujenosideri utabyicuza ahubwo ugikwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kumwita umwanda uhumanya bikwiye kuba urubanza?

Ubwanditsi 09 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gasabo: Paul Kagame yatorewe kuzahagararira FPR mu matora yegereje
Mu Rwanda

Gasabo: Paul Kagame yatorewe kuzahagararira FPR mu matora yegereje

Ubwanditsi 04 Jun 2017
AMAFOTO – APR FC irimo amasura mashya yerekeje muri Tanzania gukina CECAFA Kagame Cup 2024
Amakuru

AMAFOTO – APR FC irimo amasura mashya yerekeje muri Tanzania gukina CECAFA Kagame Cup 2024

Ubwanditsi 08 Jul 2024
U Rwanda ku mwanya wa kabiri ku Isi mu kugira abasirikare benshi mu butumwa bw’amahoro
POLITIKI

U Rwanda ku mwanya wa kabiri ku Isi mu kugira abasirikare benshi mu butumwa bw’amahoro

Ubwanditsi 28 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru