• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi yakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri

Polisi yakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri

Editorial 03 Mar 2017 Mu Rwanda

Kuberako urubyiruko ari rwo rugize umubare munini w’abakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko, Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri , ikangurira abakiri bato gufata ingamba zo gukumira ibyaha kandi bakabigira umuco.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya mbere Werurwe, hakozwe ubukangurambaga icyarimwe mu mashuri atandukanye mu gihugu, bukaba bwaribanze ku kurwanya ibiyobyabwenge , ihohohterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Ibindi byizanzweho ni ukubabuza inda zidateganyijwe, ubwandu bwa virusi itera Sida ndetse n’ibindi bibazo urubyiruko rukunze guhura nabyo.

Ku ishuri ryisumbuye Marie Merci I Kibeho mu karere ka Nyaruguru, umuyobozi wa Polisi muri aka karere Supt. Steven Gaga , aganira n’abanyeshuri bagera kuri 600, yababwiye ko, kunywa ibiyobyabwenge nk’urumogi, Kanyanga n’izindi nzoga zo mu masashi bibujijwe kandi bihanwa n’amategeko.

Abereka bimwe mu byobyabwenge bikunze gukoreshwa, SP Gaga yagize ati:” Ntushobora kugira imitekerereze mizima warabaswe n’ibiyobyabwenge nk’ibi .”

Yabakanguriye gushyira imbaraga zabo ku masomo biga nk’uburyo bwo gutegura imbere habo heza kuri bo ubwabo no ku gihugu muri rusange.

Ahandi ni mu karere ka Kayonza, aho ubukangurambaga bwatangiwe mu mashuri yisumbuye ya Mukarange na Rwimishaba , aho Assistant Inspector of Police (AIP) Leonille Mujawamariya, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha mu karere ka Kayonza, yayoboye impaka ku gutwara inda zitateganyijwe mu banyeshuri, icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rikorerwa abana ndetse n’ikwirakwizwa ry’agakoko gatera sida mu rubyiruko.

Muri aka karere, abanyeshuri bagera ku 1300 bo mu mashuri ya Mukarange na Rwimishaba, bakanguriwe gutanga amakuru ku miryango itajyana abana mu ishuri, ikoresha abana batarageza imyaka y’ubukure, haba mu rugo cyangwa mu yindi mirimo ivunanye.

AIP Mujawamariya yagiriye inama abakobwa cyane cyane gutsinda ibishuko n’impano bakunze guhabwa kuko bibakururira mu busambanyi butuma batwara inda batifuza kandi bakabwanduriramo indwara zitandukanye harimo na sida.

Aha yagize ati:” Ibi bishuko n’impano bituma itwara inda, akenshi ni naho amashuri yawe aba arangiriye, mu gihe uwayiguteye we yikomereza kwiga yangwa ibindi yakoraga, ni wowe uhahombera rero.”

Muri ubwo bukangurambaga , mu ishuri ryisumbuye rya Rwimishaba hahise hanashingwa itsinda ryo gukumira no kurwanya ibyaha.

-5997.jpg

Ubukangurambaga nk’ubu kandi bwatangiwe mu yandi mashuri yo mu turere twa Ngororero, Karongi na Nyamagabe , aho abanyeshuri banahuguwe ku mategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo hagamijwe kwirinda impanuka.

RNP

2017-03-03
Editorial

IZINDI NKURU

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

Editorial 24 Sep 2017
Perezida Kagame yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku mavugururwa ya AU

Perezida Kagame yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku mavugururwa ya AU

Editorial 20 Aug 2017
Icyizere cy’uko Perezida wa Nigeria atakiguye ku butegetsi gitangiye gushira

Icyizere cy’uko Perezida wa Nigeria atakiguye ku butegetsi gitangiye gushira

Editorial 01 May 2017
Hakomeje gukorwa ubukangurambaga bufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge n’Uburara kubivamo burundu

Hakomeje gukorwa ubukangurambaga bufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge n’Uburara kubivamo burundu

Editorial 18 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

UEFA CL2016: Manchester City yabonye itike mu mukino warangiye harimo abakinnyi 20
IMIKINO

UEFA CL2016: Manchester City yabonye itike mu mukino warangiye harimo abakinnyi 20

Editorial 24 Nov 2016
Ubumenyi ntibukwiye kugarukira mu bizami gusa – Perezida Kagame
POLITIKI

Ubumenyi ntibukwiye kugarukira mu bizami gusa – Perezida Kagame

Editorial 26 Mar 2018
Zambia U20 izakina n’Amavubi yageze i Kigali itari kumwe na Mwiya ukina mu Bwongereza
IMIKINO

Zambia U20 izakina n’Amavubi yageze i Kigali itari kumwe na Mwiya ukina mu Bwongereza

Editorial 10 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru