Abantu bamwe bakomerekera kandi bakamugarira mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bakabitakarizamo ubuzima.
Polisi y’u Rwanda yongeye gukangurira abantu kwirinda ibyo bikorwa binyuranyije n’amategeko, kandi bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje y’urupfu rwa Nsabiyumva Jean d’Amour, uri mu kigero cy’imyaka 30, uyu akaba mu ijoro ryo ku itariki 3 Mata yaragwiriwe n’itaka; maze yitaba Imana ubwo yacukuraga amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Rutongo Mining Concession, iki kirombe kikaba giherereye mu kagari ka Mugambazi, mu murenge wa Murambi, ho mu karere ka Rulindo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yagize ati:”Kugira ngo umuntu acukure amabuye y’agaciro agomba kubisabira uburenganzira mu nzego zibishinzwe, kandi agategereza kugeza abuhawe.”
Yakomeje agira ati:”Kuyacukura bisaba ko ubikora aba afite ubumenyi buhagije, kandi agomba kuba afite ibikoresho by’ubwirinzi bw’impanuka zishobora gukomoka kuri iyo mirimo. Kutabyubahiriza si ukwica amategeko gusa; ahubwo ni no gushyira mu kaga ubuzima bw’abakora ako kazi.”
IP Gasasira yagize ati:”Ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko biri mu bitera ibiza nk’inkangu, imyuzure, itemba ry’ubutaka n’isuri. Ibi biza bikomeretsa abantu, ndetse rimwe na rimwe bikabahitana. Abantu bose bagomba rero kwirinda ibikorwa byose bishobora kwangiza ibidukikije, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’abakoze ibyaha byose aho biva bikagera, ndetse n’abafite imigambi yo kubikora.”
Mu rwego rwo gufatanya n’izindi nzego kurushaho kurengera ibidukikije, Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe kubirengera (Environmental Protection Unit-EPU)
Ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
RNP