• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Editorial 06 Apr 2016 Mu Mahanga

Abantu bamwe bakomerekera kandi bakamugarira mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bakabitakarizamo ubuzima.

Polisi y’u Rwanda yongeye gukangurira abantu kwirinda ibyo bikorwa binyuranyije n’amategeko, kandi bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje y’urupfu rwa Nsabiyumva Jean d’Amour, uri mu kigero cy’imyaka 30, uyu akaba mu ijoro ryo ku itariki 3 Mata yaragwiriwe n’itaka; maze yitaba Imana ubwo yacukuraga amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Rutongo Mining Concession, iki kirombe kikaba giherereye mu kagari ka Mugambazi, mu murenge wa Murambi, ho mu karere ka Rulindo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yagize ati:”Kugira ngo umuntu acukure amabuye y’agaciro agomba kubisabira uburenganzira mu nzego zibishinzwe, kandi agategereza kugeza abuhawe.”

Yakomeje agira ati:”Kuyacukura bisaba ko ubikora aba afite ubumenyi buhagije, kandi agomba kuba afite ibikoresho by’ubwirinzi bw’impanuka zishobora gukomoka kuri iyo mirimo. Kutabyubahiriza si ukwica amategeko gusa; ahubwo ni no gushyira mu kaga ubuzima bw’abakora ako kazi.”

IP Gasasira yagize ati:”Ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko biri mu bitera ibiza nk’inkangu, imyuzure, itemba ry’ubutaka n’isuri. Ibi biza bikomeretsa abantu, ndetse rimwe na rimwe bikabahitana. Abantu bose bagomba rero kwirinda ibikorwa byose bishobora kwangiza ibidukikije, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’abakoze ibyaha byose aho biva bikagera, ndetse n’abafite imigambi yo kubikora.”

Mu rwego rwo gufatanya n’izindi nzego kurushaho kurengera ibidukikije, Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe kubirengera (Environmental Protection Unit-EPU)

Ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RNP

2016-04-06
Editorial

IZINDI NKURU

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20 muri Jenoside

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20 muri Jenoside

Editorial 03 Dec 2016
 Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi yareruye avuga ko azashyigikira umuntu wese uzashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

 Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi yareruye avuga ko azashyigikira umuntu wese uzashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Editorial 05 Dec 2022
Toy Nzamwita wari Avoka  yarasiwe na Polisi  hafi ya Kigali Convention Center ahasiga ubuzima

Toy Nzamwita wari Avoka yarasiwe na Polisi hafi ya Kigali Convention Center ahasiga ubuzima

Editorial 31 Dec 2016
2015 Irangiye Kagame ari we ukunzwe kurusha izindi nzego mu Rwanda – Min Murekezi

2015 Irangiye Kagame ari we ukunzwe kurusha izindi nzego mu Rwanda – Min Murekezi

Editorial 15 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mporana Ubwoba Bwo Kuba Nabura Igisubizo Igihe Nabazwa Ibitagenda Neza- Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Mporana Ubwoba Bwo Kuba Nabura Igisubizo Igihe Nabazwa Ibitagenda Neza- Perezida Kagame

Editorial 07 Jul 2018
Ababiligi bemerera abagizi ba nabi gukorera politiki ku butaka bwabo amateka azabarega ubufatanyacyaha
Amakuru

Ababiligi bemerera abagizi ba nabi gukorera politiki ku butaka bwabo amateka azabarega ubufatanyacyaha

Editorial 30 Sep 2022
Umuhanzi Bruce Melodie yagize icyo avuga ku majwi ye yasohotse avuga ko yaba yarihenuye ku bahanzi bagenzi be barimo The Ben na Meddy ngo baba bariswe abanebwe
Amakuru

Umuhanzi Bruce Melodie yagize icyo avuga ku majwi ye yasohotse avuga ko yaba yarihenuye ku bahanzi bagenzi be barimo The Ben na Meddy ngo baba bariswe abanebwe

Editorial 24 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru