Ibiruhuko by’Iminsi mikuru ya Noheri ndetse n’iyo gusoza umwaka w’2015, byaranzwe n’ibikorwa byo kuyizihiza birimo ibirori, amateraniro y’abahimbaza Imana ndetse n’ingendo zitandukanye zijya kwishimira iyi minsi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko ibikorwa byo kwizihiza iminsi mikuru byose muri rusange byakozwe mu mutuzo ku buryo ntaho byahungabanyije umutekano.
Yakomeje agira ati: “Hari ibibazo bike byagiye bigaragara birimo ibyaha byoroheje nk’urugomo, inyobwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi,….ariko byose bigaragara ko nta sano bifitanye n’ibikorwa byo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishimira abaturarwanda kubera uruhare bagize kugira ngo iyi minsi mikuru yizihizwe mu mutekano usesuye.
Yanavuze kandi ko kubungabunga umutekano ari inshingano ya buri muturarwanda wese, yirinda gukora ibyaha kandi agatanga amakuru kugirango inzego zibishinzwe zibikurikirane.
Yongeyeho ko uyu mutekano uturuka ku bufatanye bw’abaturarwanda ndetse n’inzego z’umutekano.
Yasoje asaba abaturarwanda gukomereza aho mu kwicungira umutekano kuko na nyuma y’iminsi mikuru hakenewe umutekano.
RNP