• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bugamije guca ikoreshwa nabi ry’imirongo y’ubutabazi

Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bugamije guca ikoreshwa nabi ry’imirongo y’ubutabazi

Editorial 25 Nov 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge n’imirimo ifitiye igihugu akamaro(RURA), Minisiteri y’Ubuzima n’Ibigo by’itumanaho mu gukangurira abaturage kureka gukoresha nabi imirongo bahamagaraho basaba ubufasha cyangwa ubutabazi.

Ubu bukangurambaga buje nyuma y’aho ibigo byinshi byinubira imikoreshereze y’iyi mirongo ku bashinzwe kugena uko ikoreshwa aho ikomeje gukoreshwa nabi , ibi bigateza umubyigano ku mirongo, nabyo bituma ukeneye gutabarwa cyangwa indi serivisi yihutirwa atayibona.

Aha ikiganiro abanyamakuru, umuvugizi wa RURA, Anthony Kulamba yagize ati:”Biragaragara ko, inshuro nyinshi , abantu bamwe bahamagara iriya mirongo n’aho bitari ngombwa , ibi bikabangamira ushaka guhamagara afite impamvu nyayo; ibi kandi bishobora kuba nyirabayazana wo kwangirika kw’ibintu bitandukanye birimo no kubura ubuzima bw’abantu.”

Yakomeje avuga ko imirongo 100, 110, 111, 112, 113, 114, 116, 1110 na 912 zitishyurwa, zigenewe umutekano n’ubutabazi bw’abaturage nk’igihe cy’inkongi, ahakenewe ingobyi y’abarwayi, ahari ikibazo cy’umutekano gikeneye ubutabazi bwihuse,..byose bigamije gutabara ubuzima n’imitungo, bikaba bitagomba gukoreshwa nabi.”

Polisi y’u Rwanda nka kimwe mu bigo bihura n’ikoreshwa nabi ry’iyo mirongo, ikoresha imyinshi mu mirongo y’ubutabazi ; 110 k’ugize ikibazo cyo mu mazi, 111 k’ugize ikibazo cy’inkongi, 112 k’ukeneye ubutabazi bwihuta, 113 ku kibazo cyo mu muhanda, 116 k’utabariza umwana ndetse na 3512 ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Chief Superintendent of Police (CSP) Elie Mberabagabo, Komiseri ushinzwe ubuhuzabikorwa mu by’itumanaho muri Polisi y’u Rwanda , ishami rifite mu nshingano ibiro byitaba abahamagara bose, yatanze urugero rw’ingaruka zo gukoresha nabi iyi mirongo aho yagize ati:”Tuvuge ko hari ikibazo cy’inkongi kandi hari umuntu uriho ahamagara abashinzwe kuzimya umuriro none asanze umurongo uhugiyeho umuntu urimo kuvuga ibidafite akamaro!”

Yakomeje avuga ko abakoresha nabi iyi mirongo Atari benshi ko ariko nta n’umwe wakabikoze; akaba yagize ati:” Aho tugiriye iki kibazo, byagaragaye ko abenshi bayikoresha nabi ari abana bakoresha telefone z’ababyeyi babo, ari nayo mpamvu dusaba ababyeyi kudahora begereza abana telefone zabo.”

Gaspard Habarurema , ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru mu kigo cy’igihugu cy’ubuvuzi( Rwanda Biomedical Center) we, yabwiye itangazamakuru ko, hari ubwo uwitabye umuntu uhamagara kuri 114 uziko akeneye ingobyi y’abarwayi ukumva aratuka abamwitabye cyangwa arakoresha imvugo nyandagazi.

Habarurema yagize ati:” Twahuye n’ingero zimwe aho umuntu ahamagara ku umurongo wagenewe abashaka ingobyi, tukihutira kuhagera tugasanga yatubeshye aho ari cyangwa icyabaye, ibi bikaba ari ukwangiza ibishinzwe kurengera abandi.”

-4800.jpg

Abari bahagarariye ibigo byavuzwe bavuze ko bakora ibishoboka byose ngo batabare abanyarwanda bose aho baherereye ariko bahamagarira abantu bose kureka gukoresha nabi iyi mirongo rusange y’ubutabazi.

RNP

2016-11-25
Editorial

IZINDI NKURU

“Umuntu yakwibwira ko ubwo murangije amasomo ubuzima bugiye koroha. Ntabwo ari byo! – Perezida Kagame

“Umuntu yakwibwira ko ubwo murangije amasomo ubuzima bugiye koroha. Ntabwo ari byo! – Perezida Kagame

Editorial 29 Jul 2016
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Editorial 29 Aug 2023
Abajenosideri n’ibigarasha byo muri Mozambique mu bihuha bitagira epfo na ruguru basebya RDF

Abajenosideri n’ibigarasha byo muri Mozambique mu bihuha bitagira epfo na ruguru basebya RDF

Editorial 09 Feb 2022
Umuhanda Kigali – Muhanga wabaye nyabagendwa, ujya i Musanze nawo wongeye gukora

Umuhanda Kigali – Muhanga wabaye nyabagendwa, ujya i Musanze nawo wongeye gukora

Editorial 10 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports bafatiwe muri Hoteli yarimo abasifuzi i Burundi yatangaje impamvu bayigiyemo
IMIKINO

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports bafatiwe muri Hoteli yarimo abasifuzi i Burundi yatangaje impamvu bayigiyemo

Editorial 02 Mar 2018
Amerika yirukanye umudiplomate wa Ambasade ya Uganda
INKURU NYAMUKURU

Amerika yirukanye umudiplomate wa Ambasade ya Uganda

Editorial 11 Jan 2018
RDC: Bamwe mu bahoze muri FDLR bemeye kuva mu nkambi mbere y’uko zifungwa
Mu Mahanga

RDC: Bamwe mu bahoze muri FDLR bemeye kuva mu nkambi mbere y’uko zifungwa

Editorial 24 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru