Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda riratangaza ko ryatangiye gufatira ibihano abatwara ibinyabiziga batarashyira utugabanyamuvuduko mu modoka zabo.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu umuhanda , Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yemeje ko gushyira utu twuma tw’utugabanyamuvuduko mu modoka ari ngombwa kuko byemejwe n’itegeko ndetse bikaba bigomba kubahirizwa.
Yagize ati:” Polisi y’u Rwanda yagiranye inama na RURA,Minisiteri y’ibikorwa remezo, ndetse n’abatwara abagenzi; kubirebana n’uko utugabanyamuvuduko twaboneka, uko twashyirwa mu modoka; ku buryo ubu twabonetse. Ariko birababaje kuba hari bamwe mu batwara abagenzi banze kudushyira mu modoka zabo ;tugeze igihe rero cyo gushyira mu bikorwa ibyo amategeko ateganya.”
Iki cyemezo kigamije gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’Iteka rya Perezida N° 25/01 ryo ku wa 25/02/2015 rigena ishyirwaho n’ikoreshwa ry’akagabanyamuvuduko mu modoka zitwara abagenzi n’izikora ibikorwa by’ubucuruzi mu rwego rwo gukumira impanuka z’imodoka zihitana ndetse zikanakomeretsa abantu batari bake.
CP Rumanzi yakomeje agira ati:” abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bakorera hirya no hino ku mihanda minini, batangiye gushyira mu bikorwa itegeko no gufata ingamba zagenwe. Ibigo bisuzuma ubuzirarnenge n’imiterere y’ibinyabiziga nabyo byatangiye kureba ko utugabanyamuvuduko twashyizwe mu modoka zitwara abagenzi n’izikora ibikorwa by’ubucuruzi, hanarebwa ko utwo twuma dukora neza”.
Utwo twuma twerekana ko imodoka itagomba kurenza kilometero 60 mu isaha ndetse igipimo kikaba gishobora no kumanuka kugera kuri kilometeo 25 mu isaha ; kuburyo igipimo ntarengwa iyo kitubahirijwe ako kagabanyamuvuduko kabyerekana.
Harimo kandi ububiko muri mudasobwa bwereka umugenzuzi cyangwa ushinzwe umutekano wo mu muhanda uko umuvuduko w’ikinyabiziga wari umeze ndetse n’amakosa y’ikinyabiziga.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu umuhanda , Commissioner of Police (CP) George Rumanzi
Leta yatangije gushyira utwuma tugabanya umuvuduko mu modoka
CP Rumanzi yagize ati:” guhera umwaka ushize habayeho inama nyinshi, ziganirirwamo ibintu bitandukanye, ku buryo abo bireba bose bemeranyije gushyira mu bikorwa iteka rya Perezida. Ubu rero nta rwitwazo, ntawe twifuzaga guhana; ariko iyo bibaye ngombwa turabikora kugira ngo turengere ubuzima bw’abantu, turinda ko habaho impanuka; tubungabunga umutekano wo mumuhanda”.
RNP