Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mutarama, muri BK Arena i Remera mu Karere ka Gasabo, habereye umuhango wo gusoza imikino yaberaga mu Rwanda, ihuza abapolisi bo mu bihugu bigize umuryango w’abayobozi ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO Games).
U Rwanda rwitwaye neza rubasha gutsinda imikino 9 kuri 13 yitabiriwe muri iri rushanwa ribaye ku nshuro ya Kane.
Ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Guteza imbere ubufatanye bwa Polisi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka binyuze mu mikino n’imyidagaduro’, iyi mikino yitabiriwe n’amakipe yo mu bihugu 8 muri 14 bigize umuryango.
Mu gihe cy’icyumweru rimaze ribera ku bibuga bitandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera, u Rwanda rwegukanye imidali ya Zahabu mu mukino w’umupira w’amaguru, umukino w’intoki wa Volleyball, Handball na Basketball.
Mu yindi mikino u Rwanda rwatsinze harimo Volleyball yo ku mucanga, taekwondo, iteramakofe, Karate no kumasha.
Kenya yabashije kwitwara neza mu gusiganwa ku maguru, yegukanye umwanya wa Kabiri muri rusange itsindira umudali wa silver, Uganda uba iya mbere mu mukino wa netball itsindira umudali wa bronze.
Umuhango wo gusoza iyi mikino wayobowe na Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Alfred Gasana, witabirwa n’abandi banyacyubahiro barimo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, Minisitiri w’ingabo, Maj. Gen. Albert Murasira, Komiseri Mukuru wa Polisi ya Ethiopia akaba n’umuyobozi wa EAPCCO, Demelash Gebremicheal Weldeyes, Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda Jean Bosco Kazura, n’abahagarariye Polisi zo mu bihugu bigize EAPCCO.
Umuhango wabimburiwe n’umukino w’intoki wa Handball wahuje u Rwanda na Uganda, urangira u Rwanda rutsinze ibitego 41 kuri 27 bya Uganda rwegukana n’igikombe muri uyu mukino ku nshuro ya kane kuva iyi mikino yatangira mu mwaka wa 2017 rwikurikiranya.
Minisitiri Gasana yavuze ko imikino yubaka umurunga w’ubufatanye bwa Polisi zo mu bihugu binyamuryango.
Yavuze ko imikoranire hagati y’abakinnyi n’abafana babo ifasha mu kubahuza no guhanahana amakuru atuma habaho imikorere myiza.
Yagize ati:” Ubufatanye buhamye hagati y’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko nibwo bushobora gutuma akarere k’Afurika y’Iburasirazuba kagira umutekano mu buryo burambye ari nawo soko y’iterambere. ”
Yakomeje agira ati:” Ku makipe yahuriye mu mikino itandukanye, intego yari ugushimangira ubufatanye bwa Polisi binyuze mu mikino kandi byagezweho bityo buri wese atahukanye intsinzi. ”
IGP Namuhoranye yavuze ko imikino yagaragaje ko abapolisi bayitabiriye bafite ubushake, kwiyemeza, disipulini ndetse no kudacika intege mu gihe baharanira kugera ku ntego.
Yagize ati:” Mu myaka ishize hakinwa imikino ya EAPCCO, yahindutse inkingi ikomeye y’ubufatanye bw’inzego za Polisi mu karere, ifasha mu kwagura imikoranire y’ibihugu binyamuryango. ”
Yavuze ko abitabiriye imikino babonye umwanya wo kumarana igihe, baramenyana kandi bagirana ubucuti buzabafasha gukorana mu bihe bizaza ari nayo yari intego yayo.
Umuyobozi wa EAPCCO, CG Demelash Gebremicheal Weldeyes, nawe yavuze ko imikino yatekerejwe hagamijwe kurushaho kongera ubufatanye mu rwego rwo guhangana n’ibyaha ndengamipaka bihangayikishije isi yose kuri iki gihe.
Ati:”Duhurira mu mikino kugira ngo turusheho kumenyana no gushimangira ubufatanye bw’inzego z’umutekano mu karere. Gutsinda no gutsindwa n’ubwo byose bibaho ariko ntibibuza ko intego y’irushanwa igerwaho yo guharanira gufatanyiriza hamwe mu kurwanya ibyaha ndengamipaka bishobora kugira ingaruka mu bihugu binyamuryango bitandukanye. ”