• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»PSG yageze muri 1/2 cya UEFA Champions League isezereye Bayern Munichen, rutahizamu wayo Neymar atangaza ko azaguma muri iyi kipe.

PSG yageze muri 1/2 cya UEFA Champions League isezereye Bayern Munichen, rutahizamu wayo Neymar atangaza ko azaguma muri iyi kipe.

Editorial 14 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Ubwo hakinwaga imikino yo kwishyura ya 1/4 cy’irangiza ya UEFA Champions League, ikipe ya Paris St Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa yageze muri kimwe cya kabiri cy’aya marushanwa isezereye ikipe ya Bayern Munichen yari yatwaye igikombe giheruka, ku rundi ruhande ikipe ya Chelsea yo yasezereye ikipe ya FC Porto yo mu gihugu cya Portugal.

Mu mukino wo kwishyura wabereye mu Bufaransa , PSG yaraye itsinzwe igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na rutahizamu wa Bayern Munichen Eri Maxim Choupo Moting wanahoze akinira iyi kipe mu mwaka ushize w’imikino, nubwo Bayern yatsinze ntabwo iki gitego cyagize icyo gifasha iyi kipe ye kuko mu mukino ubanza PSG yatsinze ibitego 3-2, mu giteranyo cy’imikino yombi bakaba banganyije ibitego 3-3 ariko PSG ikomeza kuko yatsindiye ibitego byinshi hanze.

Nyuma y’uyu mukino, rutahizamu Neymar wanatowe nk’umukinnyi witwaye neza muri uwo mukino yatangaje ko azaguma muri iri yi kipe ibarizwa mu mujyi w’i Paris. Mu minsi ishize nibwo hari hatangiye kuvugwa ko uyu rutahizamu atazaguma muri iyi kipe ariko nyuma yaho basezereye ikipe yari yabatsinze ku mukino wa nyuma wa Champions League yahise yemeza ko azamu muri iyi kipe.

Ibyo kuguma muri PSG kuri Neymar byemejwe n’umuyobozi wayo Nasser bin Ghanim Al-Khelaifi, aha yatangaje ko uyu rutahizamu batakiri gutekereza ibyo kumusaba kugumana nawe ahubwo igisigaye ni ukumenya igihe cy’amasezerano agomba kongererwa ku gihe cy’umwaka yari asigaje muri iyi kipe yo mu Bufaransa.

Ku rundi ruhande mu mukino wundi waraye ubaye wa 1/4 wasize ikipe ya Chelsea yatsinzwe na FC Porto igitego kimwe ku busa, ibi ariko ntibyabujije Chelsea gukomeza kuko ku giteranyo cy’imikino yombi yatsinze ibitego 2-1, dore ko mu mukino ubanza Chelsea yari yatsinze 2-0.

Kuri uyu wa gatatu ku isaha ya saa tatu z’ijoro ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza irakira ikipe ya Real Madrid, mu mukino ubanza Real yari yatsinze ibitego 3-1, mu wundi mukino ikipe ya Borussia Dortmund yo mu gihugu cy’u Budage irakira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, mu mukino ubanza City yari yatsinze Dortmund ibtego 2-1.

2021-04-14
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bwa Banki, bane babifatiwemo

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bwa Banki, bane babifatiwemo

Editorial 08 Feb 2016
Areruya Joseph ni we wegukanye agace ka Rubavu- Musanze

Areruya Joseph ni we wegukanye agace ka Rubavu- Musanze

Editorial 15 Nov 2017
Areruya Joseph yegukanye agace ka 4 ka La Tropicale Amissa Bongo

Areruya Joseph yegukanye agace ka 4 ka La Tropicale Amissa Bongo

Editorial 19 Jan 2018
Ba banyamahanga 4 bafatiwe mu Kiyaga cya Rweru binjiye mu Burundi bagaruwe mu Rwanda

Ba banyamahanga 4 bafatiwe mu Kiyaga cya Rweru binjiye mu Burundi bagaruwe mu Rwanda

Editorial 06 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amwe mu mafoto Miss wema Sepetu yifotoreje mu Rwanda yatumye benshi bacika uruhondogoro
SHOWBIZ

Amwe mu mafoto Miss wema Sepetu yifotoreje mu Rwanda yatumye benshi bacika uruhondogoro

Editorial 01 Dec 2017
Patrick Muyaya ati “Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi”
Amakuru

Patrick Muyaya ati “Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi”

Administrator 10 Dec 2025
Amakipe abiri y’umupira w’amaguru mu Rwanda yahagaritswe umwaka
IMIKINO

Amakipe abiri y’umupira w’amaguru mu Rwanda yahagaritswe umwaka

Editorial 08 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru