• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026

Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026

RUSHYASHYA 02 Aug 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Nyuma y’uko imikino y’amatsinda yasojwe kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports FC na Al Hilal SC zasanze Gor Mahia FC na Jamus SC mu makipe ane yabonye itike yo gukomeza muri ½ cy’irangiza.

Rayon Sports FC, izahagararira u Rwanda muri TotalEnergies CAF Confederation Cup, yatsinze Al Hilal SC yo muri Sudani igitego 1-0 mu mukino wa nyuma w’amatsinda, ihita isoza itsinze imikino yose uko ari itatu.

Igitego rukumbi cyatsinzwe na Atisso Kodjo ku munota wa 17, bituma Rayon Sports isoza imikino y’amatsinda ifite amanota icyenda kuri icyenda.

Mu ½ cy’irangiza, Rayon Sports izahura na Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo, ikipe yatunguye benshi ikagera muri iki cyiciro.

Umutoza wa Rayon Sports, Christian Francis Haringingo, yavuze ko yishimiye uko ikipe ye yitwaye ikabasha kugera muri ½ cy’irangiza nyuma yo gutsinda imikino yose.

Ati: “Iri rushanwa riri mu rwego rwo kwitegura shampiyona nshya, kandi ubu twiteguye guhangana n’ikipe iyo ari yo yose tuzahura na yo muri ½ cy’irangiza.”

Ku rundi ruhande, Al Hilal SC yo muri Sudani, yabonye umwanya wa kabiri mwiza mu matsinda, izahura na Gor Mahia FC yo muri Kenya mu mukino wa mbere wa ½ cy’irangiza, mu mukino utegerejweho kuba ukomeye.

Indi kipe yo muri Kenya, Tusker FC, yabonye intsinzi yayo ya mbere muri iri rushanwa, itsinda KVZ FC ibitego 2-0 mu mukino wo mu itsinda C wakiniwe kuri Kigali Pele Stadium, Ian Simiyu na Victor Mbaoma ni bo batsindiye Tusker FC.

Imikino ya ½ izakinwa kuri uyu wa kabiri, aho guhera ku isaha ya Saa kumi ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya izakina na Al Hilal naho ku isaha ya saa mbili z’ijoro ikipe ya Rayon Sports izakine na Jamus FC, imikino yose ikaba izakinirwa kuri Stade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45.

ImageImage

ImageImageImage

ImageImageImage

2026-08-02
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Chaka Chaka anyotewe no kumenya byinshi ku muziki wo mu Rwanda

Chaka Chaka anyotewe no kumenya byinshi ku muziki wo mu Rwanda

Ubwanditsi 06 May 2017
‘ntabwo Papa yaza kuri buri rugo ngo aze asabe imbabazi’- Min. Mushikiwabo

‘ntabwo Papa yaza kuri buri rugo ngo aze asabe imbabazi’- Min. Mushikiwabo

Ubwanditsi 04 Apr 2017
Gabiro: Harimo guturikirizwa toni 130 z’ibisasu bishaje

Gabiro: Harimo guturikirizwa toni 130 z’ibisasu bishaje

Ubwanditsi 28 Nov 2017
Djihad Bizimana yatandukanye n’ikipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi.

Djihad Bizimana yatandukanye n’ikipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi.

Ubwanditsi 25 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali : Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi  yatashye ‘ DOVE HOTEL ‘ Inyubako y’akataraboneka y’ Itorero rya ADEPR ( AMAFOTO – VIDEO )
Mu Mahanga

Kigali : Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yatashye ‘ DOVE HOTEL ‘ Inyubako y’akataraboneka y’ Itorero rya ADEPR ( AMAFOTO – VIDEO )

Ubwanditsi 14 Feb 2017
Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational
Mu Mahanga

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Ubwanditsi 13 Oct 2017
U Rwanda rwatsinze Tanzanie mu gikombe cya Afurika cya Volleyball rugera muri 1/4 aho bzahura na Algerie
Amakuru

U Rwanda rwatsinze Tanzanie mu gikombe cya Afurika cya Volleyball rugera muri 1/4 aho bzahura na Algerie

Ubwanditsi 08 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru