Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko iyi kipe ikeneye miliyoni 200 Frw kugira ngo igure abakinnyi bashya, mu gihe inafite amadeni ya miliyoni 260 Frw.
Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025, kivuga ku miyoborere y’iyi kipe mu gihe cy’amazi atatu ari imbere.
Kimwe mu byo Murenzi yagarutseho ni ugushakira intsinzi Rayon Sports, dore ko kugeza ubu ifite abakinnyi batari kuyifasha cyane ndetse nta n’umutoza ifite nyuma yo gutandukana na Afahmia Lotfi.
Yavuze ko mu bikenewe cyane ari amafaranga yo kwifashisha muri iki gikorwa, aho abanyamuryango bayo n’abafatanyabikorwa ari bo bazabigiramo uruhare.
Ati “Hari ibikorwa byihuse ariko hari n’ibikenewe. Ikibazo gikomeye Rayon Sports ifite ni ukumara igihe nta ntsinzi tubona, n’izo twabonye mbere wabonaga zitaryoheye abakunzi bacu. Turifuza abatoza bashya n’abakinnyi bashya biyongera ku bahari.”
“Turashaka kongera imbaraga mu bikorwa bitwinjiriza amafaranga. Iyo dukoze imibare dusanga kwinjizamo abakinnyi dukeneye byonyine, bifata hagati ya miliyoni 150 Frw na miliyoni 200 Frw. Ayo mafaranga azaturuka mu banyamuryango no mu bafatanyabikorwa.”
Murenzi yongeyeho ko Rayon Sports igiye gushaka uko yongera abafatanyabikorwa ifite, bakiyongera ku mushinga wa Gikundiro *702#, nk’umuyoboro uzahuza ikipe n’abanyamuryango bayo.
Umushinga wa Gikundiro *702# umaze kwitabirwa n’abanyamuryango barenga ibihumbi 25, bagejejemo miliyoni 20 Frw, mu gihe iyi Komite y’Inzibacyuho yasanze ikipe ifite amadeni ya miliyoni 260 Frw.
Rayon Sports iri ku mwanya wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda, iri kwitegura gukina na Musanze FC, ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025, kuri Kigali Pelé Stadium.
IGIHE




