• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi

Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi

Editorial 05 Dec 2025 Amakuru, IMIKINO

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko iyi kipe ikeneye miliyoni 200 Frw kugira ngo igure abakinnyi bashya, mu gihe inafite amadeni ya miliyoni 260 Frw.

Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025, kivuga ku miyoborere y’iyi kipe mu gihe cy’amazi atatu ari imbere.

Kimwe mu byo Murenzi yagarutseho ni ugushakira intsinzi Rayon Sports, dore ko kugeza ubu ifite abakinnyi batari kuyifasha cyane ndetse nta n’umutoza ifite nyuma yo gutandukana na Afahmia Lotfi.

Yavuze ko mu bikenewe cyane ari amafaranga yo kwifashisha muri iki gikorwa, aho abanyamuryango bayo n’abafatanyabikorwa ari bo bazabigiramo uruhare.

Ati “Hari ibikorwa byihuse ariko hari n’ibikenewe. Ikibazo gikomeye Rayon Sports ifite ni ukumara igihe nta ntsinzi tubona, n’izo twabonye mbere wabonaga zitaryoheye abakunzi bacu. Turifuza abatoza bashya n’abakinnyi bashya biyongera ku bahari.”

“Turashaka kongera imbaraga mu bikorwa bitwinjiriza amafaranga. Iyo dukoze imibare dusanga kwinjizamo abakinnyi dukeneye byonyine, bifata hagati ya miliyoni 150 Frw na miliyoni 200 Frw. Ayo mafaranga azaturuka mu banyamuryango no mu bafatanyabikorwa.”

Murenzi yongeyeho ko Rayon Sports igiye gushaka uko yongera abafatanyabikorwa ifite, bakiyongera ku mushinga wa Gikundiro *702#, nk’umuyoboro uzahuza ikipe n’abanyamuryango bayo.

Umushinga wa Gikundiro *702# umaze kwitabirwa n’abanyamuryango barenga ibihumbi 25, bagejejemo miliyoni 20 Frw, mu gihe iyi Komite y’Inzibacyuho yasanze ikipe ifite amadeni ya miliyoni 260 Frw.

Rayon Sports iri ku mwanya wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda, iri kwitegura gukina na Musanze FC, ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025, kuri Kigali Pelé Stadium.

IGIHE

2025-12-05
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC iri mu makipe 10 yemeje kuzakina CECAFA Kagame Cup 2021 izaba muri Kanama muri Tanzaniya

APR FC iri mu makipe 10 yemeje kuzakina CECAFA Kagame Cup 2021 izaba muri Kanama muri Tanzaniya

Editorial 23 Jul 2021
Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

Editorial 25 Sep 2024
Niyonsenga Dieudonné wa ISHEMA TV, akomeje gukwiza impuha no guharabika inzego z’umutekano.

Niyonsenga Dieudonné wa ISHEMA TV, akomeje gukwiza impuha no guharabika inzego z’umutekano.

Editorial 18 Jun 2021
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 26 Mata 2017

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 26 Mata 2017

Editorial 27 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Jean Paul Turayishimye yashinze agatsiko ke yise ishyaka mu guhangana na RNC ya Kayumba Nyamwasa
INKURU NYAMUKURU

Jean Paul Turayishimye yashinze agatsiko ke yise ishyaka mu guhangana na RNC ya Kayumba Nyamwasa

Editorial 07 Jul 2020
Nyuma yo gutorerwa kuyobora Gicumbi FC, Shumbusho Asmani yemeje ko ikipe ayoboye yatandukanye n’umutoza Ghislain Tchiamas izana Banamwana Camarade
Amakuru

Nyuma yo gutorerwa kuyobora Gicumbi FC, Shumbusho Asmani yemeje ko ikipe ayoboye yatandukanye n’umutoza Ghislain Tchiamas izana Banamwana Camarade

Editorial 03 Mar 2022
Diamond Wagaragaye Agiye Gusomana na Wema Sepetu yavuze ku mubano bafitanye
SHOWBIZ

Diamond Wagaragaye Agiye Gusomana na Wema Sepetu yavuze ku mubano bafitanye

Editorial 30 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru