• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye Mukura ku bitego 4-3

Rayon Sports igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye Mukura ku bitego 4-3

Editorial 13 May 2023 Amakuru, IMIKINO

Ikipe ya Rayon Sports igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2023 isezereye ikipe ya Mukura Victory Sports ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino yombi.

Uyu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro 2023 wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023, ukaba warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Rayon Sports yari yakiriye uyu mukino niyo yagaragazaga kwitwara neza mu gice cya mbere cy’umukino, gusa Mukura VS yageragezaga kwihagararaho kugeza ubwo iminota 45 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganyije ubusa kubusa.

Mu gice cya Kabiri cy’uyu mukino nibwo amakipe yombi yagerageje kureba mu izamu binakundira ikipe ya Rayon Sports ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 61 w’umukino.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Léandre Essombe Willy Onana bityo aho umukino wari ugeze Rayon Sports yari imaze kugeza ibitego 4-2 mu mikino yombi.

Ubwo uyu mukino wari ugeze mu minota ya nyuma, ku munota wa 94 ikipe ya Mukura Victory Sports yabone igitego cyatsinzwe na Nsabimana Emmanuel uzwi nka Baroteli yaboneye ikipe ye igitego kimwe cyatumye yuzuza ibitego 3 mu mikino yombi.

Nubwo amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe muri uyu mukino wo kwishyura, Ikipe ya Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino yombi.

Rayon Sports igeze ku mukino wa nyuma aho itegereje ikipe bazahura hagati ya Kiyovu SC na APR FC, ni mu mukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium ukazahuza amakipe yombi kuri iki cyumweru tariki ya 14 Gicurasi 2023.

2023-05-13
Editorial

IZINDI NKURU

FERWAFA imaze gusura amakipe icyenda mu rwego rwo kureba ko yujuje ibyangombwa ngo abe yasubukura imyitozo, abiri muriyo akaba yasabwe kugira ibyo ahindura

FERWAFA imaze gusura amakipe icyenda mu rwego rwo kureba ko yujuje ibyangombwa ngo abe yasubukura imyitozo, abiri muriyo akaba yasabwe kugira ibyo ahindura

Editorial 05 Apr 2021
Amagare: Yacob Debesay yegukanye agace Nyamata – Kigali

Amagare: Yacob Debesay yegukanye agace Nyamata – Kigali

Editorial 03 Mar 2019
APR FC yakinishije Abanyamahanga 7, Rayon Sports itsinda Kiyovu 4-0, Issa Yakubu yakuyemo ikabutura – Ibyaranze umunsi wa 8 wa PL

APR FC yakinishije Abanyamahanga 7, Rayon Sports itsinda Kiyovu 4-0, Issa Yakubu yakuyemo ikabutura – Ibyaranze umunsi wa 8 wa PL

Editorial 04 Nov 2024
Byasabye iminota y’inyongera ngo Senegal itsinde Amavubi, Umunsi wa 29 na 30 wa shampiyona y’u Rwanda yegejwe inyuma ho umunsi umwe

Byasabye iminota y’inyongera ngo Senegal itsinde Amavubi, Umunsi wa 29 na 30 wa shampiyona y’u Rwanda yegejwe inyuma ho umunsi umwe

Editorial 08 Jun 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Manchester City yasanze Inter Milan ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye Real Madrid
Amakuru

Manchester City yasanze Inter Milan ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye Real Madrid

Editorial 18 May 2023
Umutoza wa Young Africans yatangaje amagambo akomeye mbere yo guhura na Rayon Sports
IMIKINO

Umutoza wa Young Africans yatangaje amagambo akomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Editorial 16 May 2018
Bamwe mu bahoze bayobora Rayon sports barateranya Leta n’abaturage.
Amakuru

Bamwe mu bahoze bayobora Rayon sports barateranya Leta n’abaturage.

Editorial 03 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru