Nyuma yo kuririmbwa n’abafana ndetse bakanamufata nk’umucunguzi wabafashishe kwivuna mu keba wabo w’ibihe byose,bakana mubatiza akabyiniro ka 4G,akanabafasha kongera kwegukana igikombe cy’amahoro bari bamaze igihe kitari gito badakozaho imitwe y’intoki,Masoud Djuma yamaze kongererwa amasezerano.
Iyi ni ingingo yari imaze iminsi mu bitangaza makuru bitandukanye ahanini bagaragaza ubushongore n’ubukaka bw’uyu mutoza wiyubakiye izina,mugihe yarahawe ikipe ya Rayon Sport nyuma yo kugenda kwa Ivan Jacky Minnaert, kuri ubu yamaze guhabwa amasezerano gusa akaba yarasabye ko ikipe ya mugenera inzu nziza yo kubamo,imodoka izajya imufasha mu rugendo,ndetse akajya anahabwa umushahara ungana namafaranga miliyoni n’igice y’u Rwanda,kuba rero yasinye nikerekana ko yamaze guhabwa ibyo yifuzaga byose.
Si amasezerano y’umutoza gusa iyi kipe yakoze kuko yahise inasinyisha umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’uburundi witwa,Nahimana Shassir bakuye muri Vital’O,ndetse na Lomami Frank bivugwako mukuruwe Lomami Andre ariwe waba wamusabiye kuza muri iyi kipe.
Ntakirutimana Alfred