• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports na Police FC mu makipe atarahiriwe n’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda

Rayon Sports na Police FC mu makipe atarahiriwe n’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda

Editorial 15 Jan 2024 Amakuru, IMIKINO

Impera z’icyumweru dushoje nibwo mu Rwanda hakinwaga umunsi wa 16 wa Rwanda Premier League, mu mikino yakinwe, Rayon Sports na Police ntabwo zitwaye neza kuko zose zaratsinzwe.

Kuwa Gatanu, nibwo kuri Kigali Pele Stadium ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye ikipe ya Gasogi United ihatakariza itsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe.

Ni ibitego bibiri byose bya Gasogi United byatsinzwe na Kabanda Serge, ku ruhande rwa Rayon Sports yo yatsindiwe na Héritier Nzinga Luvumbu.

Kuwa Gatandatu, ikipe ya Mukura VS yo yatsinze Amagaju ibitego bitatu kuri bibiri mu mukino wabere kuri Sitade y’Akarere ka Huye.

I Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium ikipe ya Gorilla FC yahatsindiye ikipe ya Etincelles FC ibitego bibiri kuri kimwe.

I Musanze, Etoile de l’Est yo mu karere ka Ngoma yakuye inota rimwe ku ikipe ya Musanze FC nyuma yaho banganyije ubusa ku busa.

Ni nako ku ikipe ya Bugesera FC yanganyaga n’ikipe ya AS Kigali ubusa ku busa, ni umukino wabereye mu karere ka Bugesera.

Kuri ki cyumweru, ikipe ya Police FC yari yasuye ikipe ya Sunrise FC ihatsindirwa ibitego bibiri ku kimwe.

Ku ruhande rwa Sunrise FC, ni ibitego byatsinzwe na Brian Ssali ndetse na Munyagihugu Patrick naho ku ruhande rwa Police FC yo yatsindiwe na Hakizimana Muhadjiri.

Ikipe ya Muhazi United yari yakiriye ikipe ya Kiyovu SC umukino ubera mur karere ka Ngoma, amakipe yombi akaba yarasoje anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Undi mukino w’umunsi wa 16 wagombaga kuba wari buhuze ikipe ya APR FC na Marines FC , uyu mukino ntabwo wakinwe kuko ikipe y’ingabo z’igihugu aribwo yageze i Kigali avuye muri Zanzibar mu mikino ya Mapimduzi.

Kugeza ubu APR FC irayoboye n’amanota 33, Police FC ku mwanya wa kabiri n’amanota 31, ikipe ya As Kigali iri ku mwanya wa 15 n’amanota 15 naho Etoile de l’Est iri ku mwanya wanyuma n’amanota 11.

2024-01-15
Editorial

IZINDI NKURU

Ibitaramo bitatu bya Israel Mbonyi byari biteganyijwe mu gihugu cy’u Burundi byamaze guhagarikwa habura iminsi 16 ngo bibe

Ibitaramo bitatu bya Israel Mbonyi byari biteganyijwe mu gihugu cy’u Burundi byamaze guhagarikwa habura iminsi 16 ngo bibe

Editorial 29 Jul 2021
Judi Rever yaba yabaye umuvugizi mushya w’ishyirahamwe Igicumbi?

Judi Rever yaba yabaye umuvugizi mushya w’ishyirahamwe Igicumbi?

Editorial 19 Mar 2024
Zigo Remix indirimbo yaciwe gucurangwa ku manywa muri Tanzaniya

Zigo Remix indirimbo yaciwe gucurangwa ku manywa muri Tanzaniya

Editorial 25 Feb 2016
AMAFOTO – Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’Imana na Ifashabayo Dejoie

AMAFOTO – Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’Imana na Ifashabayo Dejoie

Editorial 03 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu basuye Pariki y’Akagera umwaka ushize, 48 % ni Abanyarwanda
UBUKERARUGENDO

Mu basuye Pariki y’Akagera umwaka ushize, 48 % ni Abanyarwanda

Editorial 22 Jan 2020
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bari muri  gahunda yiswe”u Rwanda rwagutwaye iki?” igamije kuvana urwikekwe hagati y’Abanyekongo n’ Abanyarwanda
Amakuru

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bari muri  gahunda yiswe”u Rwanda rwagutwaye iki?” igamije kuvana urwikekwe hagati y’Abanyekongo n’ Abanyarwanda

Editorial 19 Mar 2021
U Rwanda rugiye kwakira inama nyafurika yiga ku micungire y’umutekano w’indege
UBUKERARUGENDO

U Rwanda rugiye kwakira inama nyafurika yiga ku micungire y’umutekano w’indege

Editorial 05 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru