• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports yafashe umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Espoir FC yahise inamanuka mu kiciro cya kabiri

Rayon Sports yafashe umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Espoir FC yahise inamanuka mu kiciro cya kabiri

Editorial 01 May 2023 Amakuru, IMIKINO

Impera z’iki cyumweru dushoje zisize habayeho impinduka ku rutonde rwa Shampiona y’u Rwanda cyane cyane aho ikipe ya Rayon Sports iri mu makipe ahatanira igikombe naho Espoir FC yabaye ikipe ya mbere imanutse mu kiciro cya kabiri.

Ibi bibaye muri shampiyona y’u Rwanda irimo gukinwa aho igeze ku munsi wayo wa 27, ni umunsi usize Kiyovu SC iri ku mwanya wa mbere naho Rayon Sports ikisanga kuwa kabiri naho APR FC iba iri ku mwanya wa gatatu.

Gufata umwanya wa Kabiri kuri Gikundiro yabigezeho kuri iki cyumwe nyuma yaho iyi kipe yatsindiye i Rusizi ikipe ya Espoir ibitego 2-1 byatsinzwe na Tuyisenge Arsene na Léandre Essombe Onana.

Uyu mukino ukaba warabaye kuwa Gatandatu As Kigali yaranganyije na APR FC bityo ikipe y’ingabo z’igihugu itakaza umwanya wa kabiri kuko yananiwe gutsinda uwo mukino.

Ku rundi ruhande Kiyovu SC yo yari yanganyije na Mukura VS ubusa ku busa ariko ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere bitewe n’uko yarushaga amanota menshi amakipe yari ayikurikiye harimo APR FC na Rayon Sports.

Gutsindwa na Rayon Sports kwa Espoir FC yo mu karere ka Rusizi byatumye iyi kipe iba iyambere imanutse mu kiciro cya kabiri cya 2023-2024 kuko mu mikino itatu isigaye gukina niyo yayitsinda ntiyagira amanota atuma aguma mu kiciro cya mbere.

Kugeza ubu ku munsi wa 27 wa shampiyona y’u Rwanda mu kiciro cya mbere, ikipe ya Kiyovu SC ifite amanota 57, Rayon Sports ikaba ku mwanya wa kabiri n’amanota 55, APR FC yo ifite amanota 54 ku mwanya wa gatatu naho Police FC irisanga ku mwanya wa kane n’amanota 45.

Amakipe ari mu myanya y’inyuma agomba kwishakamo imwe izamanukana na Espoir FC ni  Rwamagana city, Bugesera FC, Marines na Rutsiro FC.

Muri rusange dore uko imikino y’umunsi wa 27 wa Primus National League yagenze mu mpera z’iko cyumweru:

Kiyovu SC 0-0 Mukura VS

APR FC 1-1 AS Kigali

Etincelles FC 1-0 Police FC

Espoir FC 1-2 Rayon Sports

Gorilla FC 1-5 Rutsiro FC

Sunrise FC 3-1 Musanze FC

Gasogi United 0-2 Marine FC

Rwamagana City 1-0 Bugesera FC

2023-05-01
Editorial

IZINDI NKURU

u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afrika mu bijyanye no kugendera ku mategeko

u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afrika mu bijyanye no kugendera ku mategeko

Editorial 15 Oct 2021
Urubanza rwa Sosthène Munyemana rukomeje mu bujurire mu Bufaransa

Urubanza rwa Sosthène Munyemana rukomeje mu bujurire mu Bufaransa

Administrator 15 Oct 2025
Umunya – Eritrea, Merhawi Kudus, niwe wegukanye Tour du Rwanda 2019

Umunya – Eritrea, Merhawi Kudus, niwe wegukanye Tour du Rwanda 2019

Editorial 03 Mar 2019
Menya ibyavuye mu Kiganiro n’Abanyamakuru: Perezida Kagame yagarutse ku mubano wa Sebarundi n’u Rwanda

Menya ibyavuye mu Kiganiro n’Abanyamakuru: Perezida Kagame yagarutse ku mubano wa Sebarundi n’u Rwanda

Administrator 27 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bufaransa: Ngenzi na Barahira bahamwe no gukora Jenoside bakatirwa gufungwa burundu
ITOHOZA

U Bufaransa: Ngenzi na Barahira bahamwe no gukora Jenoside bakatirwa gufungwa burundu

Editorial 07 Jul 2016
Ubushakashatsi  bwa Never Again Rwanda burashimangira ubwa RGB mu  kunenga uruhare rw’Abaturage mu bibakorerwa ( Yavuguruwe )
Mu Mahanga

Ubushakashatsi bwa Never Again Rwanda burashimangira ubwa RGB mu kunenga uruhare rw’Abaturage mu bibakorerwa ( Yavuguruwe )

Editorial 26 Aug 2016
B’ Ambasaderi bavuyeho nabi kurusha abandi
ITOHOZA

B’ Ambasaderi bavuyeho nabi kurusha abandi

Editorial 17 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru