• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports yafashe umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Espoir FC yahise inamanuka mu kiciro cya kabiri

Rayon Sports yafashe umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Espoir FC yahise inamanuka mu kiciro cya kabiri

Editorial 01 May 2023 Amakuru, IMIKINO

Impera z’iki cyumweru dushoje zisize habayeho impinduka ku rutonde rwa Shampiona y’u Rwanda cyane cyane aho ikipe ya Rayon Sports iri mu makipe ahatanira igikombe naho Espoir FC yabaye ikipe ya mbere imanutse mu kiciro cya kabiri.

Ibi bibaye muri shampiyona y’u Rwanda irimo gukinwa aho igeze ku munsi wayo wa 27, ni umunsi usize Kiyovu SC iri ku mwanya wa mbere naho Rayon Sports ikisanga kuwa kabiri naho APR FC iba iri ku mwanya wa gatatu.

Gufata umwanya wa Kabiri kuri Gikundiro yabigezeho kuri iki cyumwe nyuma yaho iyi kipe yatsindiye i Rusizi ikipe ya Espoir ibitego 2-1 byatsinzwe na Tuyisenge Arsene na Léandre Essombe Onana.

Uyu mukino ukaba warabaye kuwa Gatandatu As Kigali yaranganyije na APR FC bityo ikipe y’ingabo z’igihugu itakaza umwanya wa kabiri kuko yananiwe gutsinda uwo mukino.

Ku rundi ruhande Kiyovu SC yo yari yanganyije na Mukura VS ubusa ku busa ariko ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere bitewe n’uko yarushaga amanota menshi amakipe yari ayikurikiye harimo APR FC na Rayon Sports.

Gutsindwa na Rayon Sports kwa Espoir FC yo mu karere ka Rusizi byatumye iyi kipe iba iyambere imanutse mu kiciro cya kabiri cya 2023-2024 kuko mu mikino itatu isigaye gukina niyo yayitsinda ntiyagira amanota atuma aguma mu kiciro cya mbere.

Kugeza ubu ku munsi wa 27 wa shampiyona y’u Rwanda mu kiciro cya mbere, ikipe ya Kiyovu SC ifite amanota 57, Rayon Sports ikaba ku mwanya wa kabiri n’amanota 55, APR FC yo ifite amanota 54 ku mwanya wa gatatu naho Police FC irisanga ku mwanya wa kane n’amanota 45.

Amakipe ari mu myanya y’inyuma agomba kwishakamo imwe izamanukana na Espoir FC ni  Rwamagana city, Bugesera FC, Marines na Rutsiro FC.

Muri rusange dore uko imikino y’umunsi wa 27 wa Primus National League yagenze mu mpera z’iko cyumweru:

Kiyovu SC 0-0 Mukura VS

APR FC 1-1 AS Kigali

Etincelles FC 1-0 Police FC

Espoir FC 1-2 Rayon Sports

Gorilla FC 1-5 Rutsiro FC

Sunrise FC 3-1 Musanze FC

Gasogi United 0-2 Marine FC

Rwamagana City 1-0 Bugesera FC

2023-05-01
Editorial

IZINDI NKURU

Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Editorial 07 Apr 2025
Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi biyamamarizaga ubudepite Iburayi no mu Bubiligi batashye amaramasa

Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi biyamamarizaga ubudepite Iburayi no mu Bubiligi batashye amaramasa

Editorial 10 Jun 2024
Ralex Logistics yasangije Ubunani Abavuye mu bikorwa by’Uburaya n’Ibiyobyabwenge, binyuze mu muryango Purpose Rwanda

Ralex Logistics yasangije Ubunani Abavuye mu bikorwa by’Uburaya n’Ibiyobyabwenge, binyuze mu muryango Purpose Rwanda

Editorial 03 Jan 2022
Ubutabera ntibuzagwe mu mutego wa Aimable Karasira wiyita umurwayi wo mu mutwe, kandi ari”umusazi-mwenge”!!

Ubutabera ntibuzagwe mu mutego wa Aimable Karasira wiyita umurwayi wo mu mutwe, kandi ari”umusazi-mwenge”!!

Editorial 08 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi yerekeje muri Cameroun gukina umukino wa nyuma mu itsinda F isabwa gutsinda kugirango yizere kwerekeza CAN2021
Amakuru

Amavubi yerekeje muri Cameroun gukina umukino wa nyuma mu itsinda F isabwa gutsinda kugirango yizere kwerekeza CAN2021

Editorial 26 Mar 2021
Rwanda-Uganda: hari ruswa mu iyambutswa ry’ibiyobyabwenge
HIRYA NO HINO

Rwanda-Uganda: hari ruswa mu iyambutswa ry’ibiyobyabwenge

Editorial 11 Apr 2019
Zigo Remix indirimbo yaciwe gucurangwa ku manywa muri Tanzaniya
IMIKINO

Zigo Remix indirimbo yaciwe gucurangwa ku manywa muri Tanzaniya

Editorial 25 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru