• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Masudi Djuma azira umusaruro muke, iyi kipe ikaba yahawe Lomami Marcel wari umwungirije

Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Masudi Djuma azira umusaruro muke, iyi kipe ikaba yahawe Lomami Marcel wari umwungirije

Editorial 07 Dec 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Ukuboza 2021, nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko uwari umutoza wayo Masudi Djuma Irambona ahagaritswe by’agateganyo kubera umusaruro mubi yagejeje kuri iyi kipe.

Nk’uko babitangaje babinyujije ku rubuga rwa Twitter rwa Rayon Sports bemeje ko uyu mutoza azize umusaruro mubi.

Bagize bati”Bitewe n’umusaruro udashimishije ikipe ifite, ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports buhagaritse by’agategayo umutoza mukuru Masudi Djuma Irambona mu gihe harimo kwigwa icyateye uwo musaruro udashimishije.”

Bakomeje bashimangira ko iyi kipe igiye kuba ifitwe n’uwari umutoza wungirije Masudi Djuma, bati “inshingano yarafite zibaye zihawe umutoza wungirije Lomami Marcel.”

Uyu mutoza ahagaritswe nyuma yaho bivugwa ko Masudi yagiye agirana ibibazo n’abakinnyi bamwe na bamwe bo muri iyi kipe, ndetse hakiyongeraho ko atari yakabonye abakinnyi 11 abanzamo mu mikino iyi kipe ikina bityo bigatuma umusaruro ukomeza kubura.

Masudi DJuma ahagaritswe muri Rayon Sports nyuma y’iminsi 143 yari amaze muri iyi kipe ayihawe nk’umutoza mukuru, kuko yashyize umukono ku masezerano tariki ya 17 Nyakanga 2021 icyo gihe akaba yari yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Uyu mutoza ahagaritswe nyuma y’imikino irindwi ya shampiyona amaze gukina akaba yaratsinze imikino 3, atsindwa 2 ndetse anganya indi 2, yinjije ibitego 10 atsindwa 9, akaba asize Gikundiro ku mwanya wa 4 aho ifite amanota 11.

Umutoza Lomami Marcel uhawe gutoza Rayon Sports mu gihe kitazwi afite inshingano zo kugarura iyi kipe mu bihe byiza ahereye ku mukino bazakina n’ikipe ya Gorilla FC mu mpera z’iki cyumweru hakinwa umunsi wa 8 wa shampiyona y’u Rwanda.

2021-12-07
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC irashyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2019-2020 ku mukino wa mbere wo gusubukura shampiyona ya 2020-2021.

APR FC irashyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2019-2020 ku mukino wa mbere wo gusubukura shampiyona ya 2020-2021.

Editorial 01 May 2021
Ubutabera bwo muri Finland bwibukije abajenosideri uburemere bw’ibyaha bakoze, bwongera kwangira Ruharwa Faransisiko Bazaramba kurekurwa atarangije igifungo cya burundu

Ubutabera bwo muri Finland bwibukije abajenosideri uburemere bw’ibyaha bakoze, bwongera kwangira Ruharwa Faransisiko Bazaramba kurekurwa atarangije igifungo cya burundu

Editorial 14 Mar 2021
Ali Kiba yahigitse Diamond mu bahanzi bo muri Tanzania bitwaye neza muri 2015

Ali Kiba yahigitse Diamond mu bahanzi bo muri Tanzania bitwaye neza muri 2015

Editorial 07 Jan 2016
Abanyeshuri 8252 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda

Abanyeshuri 8252 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda

Editorial 25 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero

Editorial 10 Oct 2019
Croatia yageze muri ¼ isezereye Denmark kuri penaliti isangayo u Burusiya
IMIKINO

Croatia yageze muri ¼ isezereye Denmark kuri penaliti isangayo u Burusiya

Editorial 02 Jul 2018
Gatebuke Claude n’Ibinyoma ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agamije kuyihakana
Amakuru

Gatebuke Claude n’Ibinyoma ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agamije kuyihakana

Editorial 09 Sep 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru