• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yatsinzwe na APR FC y’abakinnyi 10, Muhadjiri ahabwa indi karita y’umutuku

Rayon Sports yatsinzwe na APR FC y’abakinnyi 10, Muhadjiri ahabwa indi karita y’umutuku

Editorial 26 Feb 2018 IMIKINO

Rayon Sports yatsinzwena APR FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Muhadjiri Hakizimana waje no guhabwa indi karita y’umutuku mu gice cya mbere cy’umukino w’ikirarane cy’umunsiwa 10 wa Azam Rwanda Premier League.

Abakinnyibabanjemo kumpande zombi:

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric (1) (C), Mutsinzi Ange (5), Rutanga Eric (3), UsengimanaFaustin (15), Manzi Thierry (4), Niyonzima Olivier (21), Muhire Kevin (8), Kwizera Pierrot (23), Ismailla Diarra (20), Nahimana Shassir (10), Manishimwe Djabel (28)

APR FC: Kimenyi Yves (21), Omborenga Fitina (25), Imanishimwe Emmanuel (24), Buregeya Prince (18), Rugwiro Herve (4), Mugiraneza Jean Baptiste (7) (C), Nshimiyimana Amran (5), Iranzi Jean Claude (12), Rukundo Dennis(28), Issa Bigirimana (26), Muhadjiri Hakizimana (10).

Umukino watangiye amakipe yombi asa n’acungana ku jisho nk’uko bisanzwe mu mikino ihuza aya makipe, Rayon Sports igakunda kwiharira umupira ariko APR FC ikanyuzamo igasatira bitunguranye, ari na cyo cyayifashaga gukorerwaho amakosa menshi mu minota 30 ya mbere.

Gusatira itunguranye no gutindana umupira kwa Rayon Sports, byabaye amahirwe kuri APR FC kuko ku munota wa 27, ku mupira wari utakajwe na ba myugariro b’iyokipe yambara ubururu n’umweru, Muhadjiri Hakizimana yaje gufata umupira acenga neza ashakisha uburyo abona neza izamu, maze atera ishoti mu nguni yaryo, igitego kiba kirinjiye.

Nyuma y’umunota umwe gusa, Muhadjiri Hakizimana yongeye gusatira atunguranye, atera ishoti rikomeye ariko umupira ukubita ku mutambiko w’izamu maze ujya hanze, abafana ba Rayon Sports barushaho kudagadwa, bibaza ko bagiye gutsindwa byinshi.

Rayon Sports yabaye nk’iyinyaye mu isunzu, ishakisha uburyo yakwishyura igitego ari na ko ikomeza kwiharira umupira, maze ku munota wa 30, Muhire Kevin ahindura umupira imbere y’izamu maze Migi araserebeka awushyira muri koroneri yatewe neza ariko Shassir Nahimana akojejeho ikirenge ngo asunikire umupira mu rushundura, Umunyezamu Kimenyi Yves arawufata.

Nyuma y’umunota umwe, Rayon Sports yongeye gusatira ku mupira Mutsinzi Ange yambuye Iranzi Jean Claude, azamuka yiruka, ahereza Kwizera Pierrot wagerageje atera ishoti maze umupira uca ku ruhande.

Mu kibuga ibintu byaje kuba ibindi ku munota wa 40 ubwo Muhadjiri Hakizimana yerekwaga ikarita y’umutuku nyuma y’aho umusifuzi w’umukino atangaje ko yigushije mu rubuga rw’amahina ubwo yahuriraga na Usengimana Faustin ku mupira, ibyo akabihanishirizwa ikarita y’umuhondo yabaye iya kabiri kuri we kuko yari yahawe indi ubwo yatsindaga igitego agahita akuramo umwambaro we wo hejuru.

N’ubwo Muhadjiri yahawe ikarita y’umutuku hasigaye iminota 5 ngo igice cya mbere kirangire, ntacyo byahinduye ku migendekere y’umukino kuko igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-0.

Ubwo igice cya kabiri cyatangiraga, Umutoza wa Rayon Sports, Karekezi Olivier yatangiye gushakira ibisubizo ku ntebe y’abasimbura, yinjiza Bimenyimana Bonfils Caleb akuramo Nahimana Shassir utahiriwe n’uyu mukino, ndetse nyuma y’iminota ibiri akuramo Niyonzima Olivier ‘Sefu’ hinjira Yannick Mukunzi.

Rayon Sports yakomeje kugerageza mu buryo bwinshi butandukanye dore ko igice kinini cy’umukino yagikiniye mu gice cy’ikibuga cya APR FC.

Nyuma yo kubona ko asumbirijwe, ku munota wa 63, Umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa yakuyemo Iranzi Jean Claude yinjiza Nshuti Innocent kugirango arebe ko ubusatirizi bwe bwakwiyongeramo imbaraga bityo Rayon Sports igabanye kumwotsa igitutu.

Ibyo bisa n’aho na byo nta kinini byahinduye ku mukino kuko Rayon Sports yakomeje kwiharira umupira no gusatira APR FC, bituma ku munota wa 71, Umutoza Jimmy Mulisa yongera gusimbuza, akuramo Rukundo Dennis yinjiza Martin Fabrice Twizerimana.

Igitego cyakomeje kuba ingume ku mpande zombi, maze ku munota wa 75 Umutoza Karekezi akuramo Ismailla Diarra utagize kinini afasha Rayon Sports muri uyu mukino yinjiza Irambona Gisa Eric.

Umukino wakomeje kuba utyo kugeza ubwo iminota isanzwe y’umukino yarangiraga hongerwaho itatu, na yo ntiyagira impinduka izana, umusifuzi Louis Hakizimana wari uyoboye umukino arinda awurangiza, APR FC yegukana intsinzi y’igitego 1-0.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino APR FC yahise ifata umwanya wa 3 n’amanota 20 mu mikino 11, mu gihe Rayon Sports yo ari iya kane n’amanota 18 ku rutonde ruyobowe na Kiyovu Sports ifite amanota 23 igakurikirwa na AS Kigali ifite 21.

Source : Ruhago yacu

2018-02-26
Editorial

IZINDI NKURU

AMAFOTO – Ikipe ya Rayon Sports yamuritse imyambaro mishya izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2025-2026

AMAFOTO – Ikipe ya Rayon Sports yamuritse imyambaro mishya izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2025-2026

Editorial 11 Aug 2025
Rayon Sports izakirira Mukura VS muri Sitade Amahoro, umukino wa  Kiyovu na Police FC wimuwe – iby’umunsi wa 22 wa Rwanda Premier League

Rayon Sports izakirira Mukura VS muri Sitade Amahoro, umukino wa Kiyovu na Police FC wimuwe – iby’umunsi wa 22 wa Rwanda Premier League

Editorial 27 Mar 2025
Frank Spittler utoza Amavubi, yavuze ko kongera abanyamahanga  muri Shampiyona ari ukwica umupira w’u Rwanda

Frank Spittler utoza Amavubi, yavuze ko kongera abanyamahanga muri Shampiyona ari ukwica umupira w’u Rwanda

Editorial 30 Aug 2024
Polisi y’u Rwanda yihariye imidali mu mikino ya EAPCCO yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yihariye imidali mu mikino ya EAPCCO yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda

Editorial 28 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Ubukungu Afurika yifuza burasaba ibikorwaremezo by’umurongo mugari wa internet wagerwaho na buri wese mu bushobozi bwe “– Perezida Kagame
UBUKUNGU

“Ubukungu Afurika yifuza burasaba ibikorwaremezo by’umurongo mugari wa internet wagerwaho na buri wese mu bushobozi bwe “– Perezida Kagame

Editorial 07 May 2018
Kuki Kutesa ateza urujijo ku byo u Rwanda rushinja Uganda
INKURU NYAMUKURU

Kuki Kutesa ateza urujijo ku byo u Rwanda rushinja Uganda

Editorial 18 May 2019
Pastor Ted Wilson uyobora itorero ry’Abadivantiste ku isi yageze i Kigali mu giterane cy’amavuna
Mu Mahanga

Pastor Ted Wilson uyobora itorero ry’Abadivantiste ku isi yageze i Kigali mu giterane cy’amavuna

Editorial 13 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru