Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa,RCS, ruracyashakisha abagororwa batatu bacitse Gereza ya Mpanga (Nyanza) mu cyumweru gishize,
Umuvugizi w’uru rwego yatangaje ko hari ibihembo k’uzatanga amakuru yageza ku ifatwa ryabo.
Cassien Ntamuhanga, Sibomana Kirenge na Batambarije Theogene mu ijoro rishyira kuwa 31 Ukwakira batorotse gereza buriye urukuta rwayo bakoresheje umugozi, RCS ivuga ko ari umugozi wakozwe mu myenda yabo.
Kugeza ubu aba ntibarafatwa, gucika kwabo CIP Hilary Sengabo umuvugizi wa RCS, avuga ko kugeza ubu nta bimenyetso biragaragaza ko hari umucungagereza wabibafashijemo.
Hari abantu bagiye bakemanga gukomera kw’imigozi aba bagororwa buririyeho, CIP Sengabo avuga ko biterwa n’uko baba bayirebera kure (ku mafoto RCS yatanze).
Ati “Abo babivuga ni uko batayigezeho ngo bayirebe. Yari ikoze mu mishumi y’imyenda yabo n’ubudeyi kandi ibyo ni ibikoresho bikomeye. Ababivuga kuriya ni kuko babibonera kure.”
CIP Sengabo avuga ko bibaye hari umucungagereza wabibafashijemo yari kubafungurira bagacika kuko kurira ruriya rukuta rurerure bikomeye kandi hejuru yarwo hari na senyenge.
Yemeza ko bateye uwo mugozi inyuma bakawuriririraho bagacika.
Ati “Ibimenyetso bifatika dufite bigaragaza ko nta ruhare abacungagereza babigizemo.”
RCS ngo irasaba abaturage gukomeza gufatanya n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano gushakisha aba bafungwa.
CIP Sengabo avuga ko hari ibihembo ku uzatanga amakuru azabafatisha.
Ati “Abatanga ubufasha mu gutuma bafatwa ibyo aribyo byose bashimirwa n’ubwo bitaba amafaranga ariko bashimirwa.”
Muri bariya bacitse harimo Cassien Ntamuhanga wahoze ari umunyamakuru kuri Amazing Grace Radio akaza guhamwa mu nkiko n’ibyaha bikomeye agahanishwa gufungwa imyaka 25.
Ntamuhanga yavutse mu 1982, indangamuntu ye (Numero 1 1982 800 02240 1 76) yayifatiye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara.
Ntamuhanga amaze gukatirwa n’inkiko yabanje gufungirwa muri Gereza ya Gasabo (yahoze Kimironko), ayivanwamo ajyanwa muri gereza ya Miyove (Byumba) ayivanwamo nayo ajyanwa muri gereza ya Mpanga ari nayo aheruka gucika.