• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»RCS izatanga ibihembo k’uzafatisha Ntamuhanga na bagenzi be
Ntamuhanga Cassien watorotse Gereza

RCS izatanga ibihembo k’uzafatisha Ntamuhanga na bagenzi be

Editorial 09 Nov 2017 Mu Rwanda

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa,RCS, ruracyashakisha abagororwa batatu bacitse Gereza ya Mpanga (Nyanza) mu cyumweru gishize,

Umuvugizi w’uru rwego yatangaje ko hari ibihembo k’uzatanga amakuru yageza ku ifatwa ryabo.

Cassien Ntamuhanga, Sibomana Kirenge na Batambarije Theogene mu ijoro rishyira kuwa 31 Ukwakira batorotse gereza buriye urukuta rwayo bakoresheje umugozi, RCS ivuga ko ari umugozi wakozwe mu myenda yabo.

Kugeza ubu aba ntibarafatwa, gucika kwabo CIP Hilary Sengabo umuvugizi wa RCS, avuga ko kugeza ubu nta bimenyetso biragaragaza ko hari umucungagereza wabibafashijemo.

Hari abantu bagiye bakemanga gukomera kw’imigozi aba bagororwa buririyeho, CIP Sengabo avuga ko biterwa n’uko baba bayirebera kure (ku mafoto RCS yatanze).

Ati “Abo babivuga ni uko batayigezeho ngo bayirebe. Yari ikoze mu mishumi y’imyenda yabo n’ubudeyi kandi ibyo ni ibikoresho bikomeye. Ababivuga kuriya ni kuko babibonera kure.”

CIP Sengabo avuga ko bibaye hari umucungagereza wabibafashijemo yari kubafungurira bagacika kuko kurira ruriya rukuta rurerure bikomeye kandi hejuru yarwo hari na senyenge.

Yemeza ko bateye uwo mugozi inyuma bakawuriririraho bagacika.

Ati “Ibimenyetso bifatika dufite bigaragaza ko nta ruhare abacungagereza babigizemo.”

RCS ngo irasaba abaturage gukomeza gufatanya n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano gushakisha aba bafungwa.

CIP Sengabo avuga ko hari ibihembo ku uzatanga amakuru azabafatisha.

Ati “Abatanga ubufasha mu gutuma bafatwa ibyo aribyo byose bashimirwa n’ubwo bitaba amafaranga ariko bashimirwa.”

Muri bariya bacitse harimo Cassien Ntamuhanga wahoze ari umunyamakuru kuri Amazing Grace Radio akaza guhamwa mu nkiko n’ibyaha bikomeye agahanishwa gufungwa imyaka 25.

Ntamuhanga yavutse mu 1982, indangamuntu ye (Numero 1 1982 800 02240 1 76) yayifatiye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara.

Ntamuhanga amaze gukatirwa n’inkiko yabanje gufungirwa muri Gereza ya Gasabo (yahoze Kimironko), ayivanwamo ajyanwa muri gereza ya Miyove (Byumba) ayivanwamo nayo ajyanwa muri gereza ya Mpanga ari nayo aheruka gucika.

 

2017-11-09
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabire Victoire n’ibindi bigarasha n’abajenosideri bazicwa n’agahinda kubera icyizere amahanga akomeje kugirira u Rwanda

Ingabire Victoire n’ibindi bigarasha n’abajenosideri bazicwa n’agahinda kubera icyizere amahanga akomeje kugirira u Rwanda

Editorial 14 Apr 2022
Nyamasheke: Umucungamari wa koperative afunzwe akekwaho kunyereza arenga miliyoni 30

Nyamasheke: Umucungamari wa koperative afunzwe akekwaho kunyereza arenga miliyoni 30

Editorial 16 May 2017
Ingabo z’u Rwanda zirahakana amakuru avuga ko zinjiye ku butaka bwa Congo

Ingabo z’u Rwanda zirahakana amakuru avuga ko zinjiye ku butaka bwa Congo

Editorial 26 Apr 2016
Nyuma y’imyaka isaga itatu ari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yeguye kuri uyu mwanya

Nyuma y’imyaka isaga itatu ari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yeguye kuri uyu mwanya

Editorial 13 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!
Amakuru

Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!

Editorial 09 Nov 2020
Hagaragajwe  Inzira ndende y’uburyo inzego z’Iperereza ry’u Rwanda zatahuye umuzingo  w’Ibiganiro  bya Adeline Rwigara [ Diane Rwigara  yaburiye umuzigo  mu ndege , ajya kwa Kayumba Nyamwasa wa RNC ]
ITOHOZA

Hagaragajwe Inzira ndende y’uburyo inzego z’Iperereza ry’u Rwanda zatahuye umuzingo w’Ibiganiro bya Adeline Rwigara [ Diane Rwigara yaburiye umuzigo mu ndege , ajya kwa Kayumba Nyamwasa wa RNC ]

Editorial 25 Sep 2017
Perezida Museveni Yaburiwe Ko Nadafungura Gen Kayihura Bizamugiraho Ingaruka Zikomeye
ITOHOZA

Perezida Museveni Yaburiwe Ko Nadafungura Gen Kayihura Bizamugiraho Ingaruka Zikomeye

Editorial 30 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru