Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), kuri uyu wa Mbere cyatangije igikorwa cy’iminsi irindwi kizajya gituma buri munsi abantu babiri batsindira umwenda w’Ikipe ya Arsenal FC w’umwimerere.
U Rwanda ruherutse kwinjira mu bufatanye n’ikipe ya Arsenal FC ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, bwo kurumenyekanisha nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo, aho izajya ikinana umwambaro wanditseho ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso mu gihe cy’imyaka itatu.
RDB ibinyujije kuri konti ya Twitter ya Visit Rwanda, yatangaje ko guhera kuri uyu wa 6 Kanama kugeza kuwa 12 Kanama 2018, irimo gutanga imyenda ibiri y’umwimerere ikipe ya Arsenal FC izakinana guhera mu mwaka w’imikino 2018-2019, uzatangira kuri uyu wa Gatanu.
Gutsindira uyu mwenda birasaba ko uba uri mu Rwanda, ugashyira ifoto ushatse kuri Twitter igaragaza ahantu nyaburanga, ukahavuge, hanyuma ugasobanura n’impamvu abakerarugendo bakwiye kuhasura. Nyuma y’ibi ushyiramo @visitrwanda_now, ugakoresha hashtag #visitrwanda, #kickoff250 na #TemberuRwanda
Buri munsi RDB izajya itangaza babiri batsinze, uw’igitsina gabo n’uw’igitsina gore, bigendanye n’uwo ifoto ye yabonye re-tweets nyinshi. Guhatanira uyu mwenda bizajya bitangira kubarwa saa sita z’ijoro birangire nyuma y’amasaha 24.
Arsenal FC yamaze gushyira hanze imyambaro itatu itandukanye izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2018/19 yose iriho ‘Visit Rwanda’ iy’umwimerere abakinnyi bazajya bambara bari mu rugo ikaba igura £100, ni ukuvuga asaga ibihumbi 114Frw naho iyakorewe abafana, umwe ukaba ugura £55, asaga ibihumbi 63 Frw.
Icyo iyi myenda yose uko ari itatu ihuriyeho ni uko yakozwe n’uruganda rwa Puma, ikaba ikoranye ikoranabuhanga rya EVOknit Tech ku buryo yorohereza abakinnyi kutabangamirwa n’ubushyuhe cyangwa n’ubukonje mu gihe bari mu kibuga.
U Rwanda rwihaye intego yo gukuba kabiri umusaruro w’ubukerarugendo ukava kuri miliyoni 404 z’amadolari uriho ubu ukagera kuri miliyoni 800 z’amadolari mu 2024. Uburyo rukumbi bushoboka bwo kugera kuri iyi ntego ni ukumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo, kandi bigakorwa mu buryo budasanzwe.
Ubufatanye bw’Ikipe ya Arsenal FC, ni kimwe mu bigize gahunda y’igihe kirekire u Rwanda rwihaye yo guteza imbere ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, nkuko bikubiye mu cyerekezo 2050 na gahunda y’Imbaturabukungu (EDPRS II).
Muri iyi gahunda u Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere ibikorwa remezo by’inama, kwakira abantu, ubwikorezi, ibikurura ba mukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Ubukerarugendo bufatiye runini abaturage. Imwe muri gahunda zashyizweho ni ugusangira ibyavuye mu bukerarugendo aho kuva mu 2005, Guverinoma y’u Rwanda, yashyizeho iyi gahunda igamije gutuma abaturiye pariki bungukira ku byavuye mu bukerarugendo.
Miliyoni irenga 1.28 y’amadolari imaze gushyirwa mu mishinga 158 ifitiye akamaro abaturage baturiye Pariki y’Akagera, Nyungwe n’iy’Ibirunga. Irimo kubegereza amazi meza, ibigo nderabuzima, amashuri, inzu zo guturamo.
Kuri ubu ni urwa gatatu muri Afurika nka hamwe mu hantu hakunzwe n’abategura inama n’ibikorwa mpuzamahanga. Ikompanyi yarwo y’indege, RwandAir, igera mu byerekezo 26 ku Isi yose, Pariki y’Akagera yashyizwemo Intare n’Inkura, hagamijwe ko igira inyamaswa eshanu z’inkazi.
Pariki y’Ibirunga yaragutse kugira ngo ingagi zibe ahantu zisanzuye. Kugeza ubu ubukerarugendo nibwo bwinjiza amadevize menshi mu gihugu bukaba bwaratanze n’imirimo igera ku 90 000.