Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB cyatangaje ko ibikorwa by’ubukerarugendo bikomeje muri Pariki ya Nyungwe kimwe no mu zindi pariki y’igihugu, nyuma y’ibikorwa by’umutekano muke byagiye bivugwa bishingiye kuri iri shyamba ry’inzitane.
Ibiheruka ni ubwo ku wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018 mu Karere ka Nyamagabe, abantu bataramenyekana bagabye igitero bagatwika imodoka eshatu, bahungira muri Nyungwe, abatarishwe n’Ingabo z’u Rwanda bakomereza i Burundi.
Mu itangazo yasohoye ku wa 18 Ukuboza 2018, RDB yavuze ko ibikorwa by’ubukerarugendo bikomeje muri Pariki ya Nyungwe.
Yagize iti “Umutekano n’ituze ni ingenzi ku bukerarugendo bw’u Rwanda kandi bizakomeza kuba ku isonga. Ibihumbi by’abakerarugendo basuye Pariki ya Nyungwe mu myaka 14 ishize kandi nta kibazo bahuye nacyo.”
“Serivisi z’ubukerarugendo zirakomeje nk’uko bisanzwe muri Nyungwe, mu zindi pariki z’igihugu n’ahantu hasurwa mu Rwanda. Twiteguye guha ikaze abantu bose mu Rwanda.”
Imibare ya RDB igaragaza ko Pariki ya Nyungwe yinjije amadolari 534,821 mu mwaka wa 2017 nyuma yo gusurwa n’abakerarugendo 13,941.
Mu 2017 u Rwanda rwinjije miliyoni $438zivuye mu bukerarugendo, ndetse in Guverinoma yihaye intego ko mu 2024 inyungu ruvana mu bukerarugendo igomba kwikuba kabiri ikagera kuri miliyoni $800.