• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RDC: Abasore bategetswe gufata ba nyina ku ngufu, abasirikare barya inyama z’abantu – Raporo ya Loni

RDC: Abasore bategetswe gufata ba nyina ku ngufu, abasirikare barya inyama z’abantu – Raporo ya Loni

Editorial 09 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

Raporo yashyizwe ahagaragara n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ku iperereza zakoze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, yagaragaje ibikorwa uruhuri bitari ibya kimuntu, birimo aho abana b’abahungu bagiye bategekwa gufata ababyeyi babo ku ngufu.

Ibyo bikiyongeraho ko hari bamwe mu barwanyi bagiye barya inyama z’abantu bakiri bazima, bakanashora abana mu ntambara, ibikorwa byinshi by’ubunyamaswa bikaba byarabereye mu gace ka Kasai.

Hagaragaramo aho abasirikare bagiye banywa amaraso y’abantu bazima basomeza inyama z’abantu bari gushiramo umwuka.

Itsinda ryakoze ubucukumbuzi mu cyumweru gishinze ryabwiye Akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu, ko ayo mabi hari ibimenyetso ko yabazwa haba ku ngabo za leta n’imitwe y’abarwanyi.

Iyo raporo ya paji 126 yibanze cyane ku bwicanyi n’ibitero byatangiye mu mpera za 2016 cyane cyane hagati ya leta ya Congo, FARDC, n’imitwe y’abarwanyi ya Kamuina Nsapu na Bana Mura.

Ubuhamya bwatanzwe burimo uburyo abahungu bagiye bategekwa gufata ku ngufu ababyeyi babo, abakobwa bato bakabwirwa ko hari imbaraga zirabaha ububasha bwo gufata amasasu mu ntoki igihe barashwe, ndetse abagore bagahitishwamo gusambanywa n’abantu benshi cyangwa kwicwa.

Iyo raporo hari aho igira iti “Umwe mu bahuye n’ibyo bibazo muri Gicurasi 2017 yatubwiye ko yabonye itsinda ry’abarwanyi ba Kamuina Nsapu, bamwe bambaye ibice by’imyanya y’ibanga y’abagore nk’imidali.”

Ikomeza igira iti “Abatangabuhamya bamwe bibuka babona abantu bakatakata, bagateka ubundi bakarya inyama z’abantu harimo ibitsina by’abagabo byakaswe ku bakiri bazima no ku bapfuye, by’umwihariko ku ba FARDC, ubundi bakanywa amaraso y’abantu.”

Uwayoboye iryo tsinda ry’impuguke, Bacre Waly Ndiaye, yabwiye ako kanama ko umunsi umwe, nibura abantu 186 barimo abagabo n’abahungu bo mu mudugudu umwe baciwe imitwe na Kamuina Nsapu.

Nk’uko Reuters yabitangaje, izo nyeshyamba ngo zirimo n’abana bashyizwe mu gisirikare bagahatirwa kurwana, badafite intwaro cyangwa se bahawe inkoni, bakabwirwa ko hari imbaraga zidasanzwe zatumye nta gishobora kubahutaza.

Ndiaye yagize “Abana nk’abo benshi bishwe n’ingabo za FARDC zibarasa urufaya nta kurobanura. Imibiri yabo akenshi yagiye ihambwa mu byobo rusange… cyangwa rimwe na rimwe ikarundwa mu modokaikajya guhambwa ahandi.”

Mbere ngo byakekwaga ko hari ibyobo rusange nibura 86, gusa nyuma y’iperereza byaje gutanga ibimenyetso ko ahubwo bigera mu magana.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC yabwiy Reuters ko amakuru nk’ayoahubwo akwiye gushyikirizwa inkiko.

Minisitiri Ushinzwe Uburenganzira bwa muntu, Marie-Ange Mushobekwa, yavuze ko bifuza gukorana n’iryo tsinda kugira ngo ukuri kose kujye ahabona, gusa ngo bimwe mu byagaragajwe “bishidikanywaho” kubera ko iperereza ryakozwe hutihuti.

2018-07-09
Editorial

IZINDI NKURU

Ni iki kihishe inyuma y’impfu zikurikiranye z’Abanyaburayi? Abandi 2 bapfuye muri Uganda

Ni iki kihishe inyuma y’impfu zikurikiranye z’Abanyaburayi? Abandi 2 bapfuye muri Uganda

Editorial 26 Feb 2018
Mbabazwa N’abatibuka Aho Bavuye Nka Sankara, Muzima Na Miheto- Uwacitse ku icumu

Mbabazwa N’abatibuka Aho Bavuye Nka Sankara, Muzima Na Miheto- Uwacitse ku icumu

Editorial 01 Aug 2018
Hatangajwe inzira ya Tour du Rwanda 2024 izatangira kuya 18 isozwe 25 Gashyantare 2024

Hatangajwe inzira ya Tour du Rwanda 2024 izatangira kuya 18 isozwe 25 Gashyantare 2024

Editorial 25 Nov 2023
Inama yahurije i Bujumbura Abakuru b’Ibihugu byo muri aka karere, nta kintu itubwiye” – Patrick Muyaya.

Inama yahurije i Bujumbura Abakuru b’Ibihugu byo muri aka karere, nta kintu itubwiye” – Patrick Muyaya.

Editorial 08 Feb 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyagatare: Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa
ITOHOZA

Nyagatare: Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Editorial 18 Oct 2017
Uganda : Ambasaderi Frank Mugambage yavuye imuzi imiterere y’ibibazo biri hagati ya Uganda n’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Ambasaderi Frank Mugambage yavuye imuzi imiterere y’ibibazo biri hagati ya Uganda n’u Rwanda

Editorial 29 Jan 2018
Placide Kayumba umwe mu nkingi ya mwamba za Jambo Asbl izwiho gupfobya Jenoside  ni muntu ki?
ITOHOZA

Placide Kayumba umwe mu nkingi ya mwamba za Jambo Asbl izwiho gupfobya Jenoside ni muntu ki?

Editorial 14 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru