Raporo yashyizwe ahagaragara n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ku iperereza zakoze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, yagaragaje ibikorwa uruhuri bitari ibya kimuntu, birimo aho abana b’abahungu bagiye bategekwa gufata ababyeyi babo ku ngufu.
Ibyo bikiyongeraho ko hari bamwe mu barwanyi bagiye barya inyama z’abantu bakiri bazima, bakanashora abana mu ntambara, ibikorwa byinshi by’ubunyamaswa bikaba byarabereye mu gace ka Kasai.
Hagaragaramo aho abasirikare bagiye banywa amaraso y’abantu bazima basomeza inyama z’abantu bari gushiramo umwuka.
Itsinda ryakoze ubucukumbuzi mu cyumweru gishinze ryabwiye Akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu, ko ayo mabi hari ibimenyetso ko yabazwa haba ku ngabo za leta n’imitwe y’abarwanyi.
Iyo raporo ya paji 126 yibanze cyane ku bwicanyi n’ibitero byatangiye mu mpera za 2016 cyane cyane hagati ya leta ya Congo, FARDC, n’imitwe y’abarwanyi ya Kamuina Nsapu na Bana Mura.
Ubuhamya bwatanzwe burimo uburyo abahungu bagiye bategekwa gufata ku ngufu ababyeyi babo, abakobwa bato bakabwirwa ko hari imbaraga zirabaha ububasha bwo gufata amasasu mu ntoki igihe barashwe, ndetse abagore bagahitishwamo gusambanywa n’abantu benshi cyangwa kwicwa.
Iyo raporo hari aho igira iti “Umwe mu bahuye n’ibyo bibazo muri Gicurasi 2017 yatubwiye ko yabonye itsinda ry’abarwanyi ba Kamuina Nsapu, bamwe bambaye ibice by’imyanya y’ibanga y’abagore nk’imidali.”
Ikomeza igira iti “Abatangabuhamya bamwe bibuka babona abantu bakatakata, bagateka ubundi bakarya inyama z’abantu harimo ibitsina by’abagabo byakaswe ku bakiri bazima no ku bapfuye, by’umwihariko ku ba FARDC, ubundi bakanywa amaraso y’abantu.”
Uwayoboye iryo tsinda ry’impuguke, Bacre Waly Ndiaye, yabwiye ako kanama ko umunsi umwe, nibura abantu 186 barimo abagabo n’abahungu bo mu mudugudu umwe baciwe imitwe na Kamuina Nsapu.
Nk’uko Reuters yabitangaje, izo nyeshyamba ngo zirimo n’abana bashyizwe mu gisirikare bagahatirwa kurwana, badafite intwaro cyangwa se bahawe inkoni, bakabwirwa ko hari imbaraga zidasanzwe zatumye nta gishobora kubahutaza.
Ndiaye yagize “Abana nk’abo benshi bishwe n’ingabo za FARDC zibarasa urufaya nta kurobanura. Imibiri yabo akenshi yagiye ihambwa mu byobo rusange… cyangwa rimwe na rimwe ikarundwa mu modokaikajya guhambwa ahandi.”
Mbere ngo byakekwaga ko hari ibyobo rusange nibura 86, gusa nyuma y’iperereza byaje gutanga ibimenyetso ko ahubwo bigera mu magana.
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC yabwiy Reuters ko amakuru nk’ayoahubwo akwiye gushyikirizwa inkiko.
Minisitiri Ushinzwe Uburenganzira bwa muntu, Marie-Ange Mushobekwa, yavuze ko bifuza gukorana n’iryo tsinda kugira ngo ukuri kose kujye ahabona, gusa ngo bimwe mu byagaragajwe “bishidikanywaho” kubera ko iperereza ryakozwe hutihuti.