Ingabo za FARDC zikomeje guhumbahumba inyeshyamba za FLN, amakuru yizewe aravuga ko izi nyeshyamba zahuye n’uruva gusenya kuri uyu wa kabiri mu ma sayine z’amanywa ,ubwo zinjiraga mu nkengero z’ishyamba ryahitwa I Ninja, ni muri Fizi zikaraswa imyambi n’abasangwabutaka bibera muri iryo shyamba mu ntambara yamaze amasaha menshi.
Iyi mirwano yahuruje ingabo za FARDC, ziboneraho urwaho rwo gutabara abo baturage b’abasangwabutaka.
Nyuma y’ibitero bikomeye ingabo za FARDC zagabye ku nyeshyamba za FLN zari zacitse ku icumu mu ibitero byabereye Kalehe na Hewa Bora mu cyumweru gisize, zaseseye mu ishyamba rya Fizi, zerekeza I Kirembwe ku birindiro bya Gen.Hamada.
Hari amakuru yemeza ko Gen.Wilson Irategeka arembye cyane, ku buryo ibirenge bye byambyimbye, ndetse akaba anafite n’ibikomere by’amasasu, aho yagotewe na FARDC mu ishyamba ry’inzitane ahitwa Ninja. Hari umuturage wiboneye n’amaso Lt.Gen Wilson Irategeka ahetswe mu ngombyi n’abasore ba FLN bamwirukankana mu ishyamba yerekeza I Kirembwe.
Abazi neza inzira iva ahahoze ibirindiro by’inyeshyamba za FLN baravuga ko kuva I Kalehe werekeza I Kirembwe ku rugendo rw’amaguru ari ibyumweru bibiri.
Ikinyamakuru Rwandatribune gikorera I Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda kiravuga ko uku kurasana kwabanje hagati y’izi nyeshyamba za FLN n’abasangwabutaka Col.Emmanuel Mbandaka wa FLN yahasize ubuzima arashwe umwambi wo mu jisho.
Mu masaha ya saha ya sa kumi ubwo twabonaga iyi nkuru, amakuru ava I Ninja yavugaga ko ingabo za FARDC zigera ku 1300 zagose iri shyamba rya Fizi n’ibimodoka by’intambara, indege za Kajugujugu zirasa misile zikaba zazengurukaga iryo shyamba, ku buryo bidaha amahirwe Inyeshyamba za FLN gusohokamo.
Mu kiganiro aherutse kugirana na BBC Bwana Twagiramungu Faustin ntiyashoboye guhakana cyangwa kwemeza ukuneshwa n’insinzwi bya FLN muri Kivu y’Amajyepfo.
Gusa umwe mu bantu ba hafi ye utashatse ko amazina ye atangazwa k’ubwumutekano we yavuze ko Twagiramungu Faustin atabasha kuvugana n’umurwanyi n’umwe wa FLN yewe na mugenzi we Gen. Irategeka Wilson kuko bamukekaho gukorera u Rwanda, akaba ari nawe utanga amakuru yabo I Kigali, kubera ubukene bumwugarije.