Repubulika iharanira demukarasi ya Congo (RDC), Ikigo cy’igihugu gishinzwe impunzi,NRC, na MONUSCO basabye izari ingabo za FDLR ziba mu nkambi ya Lt. Gen. Bahuma zigera kuri 822, gusubira mu gihugu cyazo (Rwanda). Ni ubutumwa bwatangiwe i Kisangani ku munsi w’ejo.
Repubulika iharanira demukarasi ya Congo itanze ubu butumwa mbere y’uko mu minsi ya vuba iteganya gufunga iyi nkambi, ikaba yumva ko rero icyiza abashaka bajya mu gihugu cyabo. Umwe mu bari bahagarariye NRC, Gilbert Likondo yavuze ko abazakererwa kugenda batazigera bahabwa andi mahirwe yo kubategereza ngo bitegure.
Mu biganiro yagiranye n’abahoze ari ingabo za FDLR, umwe mu bahagarariye MONUSCO, Ian Rowe yavuze ko bakurikije ingengo y’imari bageneye izo ngabo mu mezi make ashize, ONU yavuze ko nta yandi mafaranga izashyira kuri iyo nkambi mbere yo gufungwa.
Izari ingabo za FDLR zivuga ko zifite ikibazo cyo kugaruka mu Rwanda ngo bitewe n’uko zitizeye umutekano wazo zigezeyo. Mu biganiro bagiye bagirana n’abayobozi batandukanye muri RDC, basabye ko niba batabashaka ku butaka bwabo babohereza mu bindi bihugu.