Lambert Mende wabaye Minisitiri w’itangazamakuru n’itumanaho n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Joseph Kabila, yahamagajwe n’inzego zishinzwe iperereza muri Polisi ya RDC, kuri iki Cyumweru.
Nk’uko ikinyamakuru Actualite cyo muri RDC cyabyanditse, umujyanama wihariye wa Mende witwa Franck Diefu yabanje kuvuga ko yatawe muri yombi bamukuye mu rugo rwe ahagana saa cyenda, ariko nyuma aza kurekurwa.
Ati “Bahereye ku gufata abarinzi be. Yari arimo gufata amafunguro. Yasohotse agiye kubaza ibirimo kuba. Bamufashe bamuhutaza bamushyira mu modoka. Zari imodoka enye zo mu bwoko bwa Jeep zirimo abantu bambaye gisirikare n’abambaye gisivili. Bari bafite n’imbunda.
Iki kinyamakuru kivuga ko Mende yarekuwe nyuma yo kugirana ikiganiro na Général Vital Awashango ushinzwe iperereza muri polisi.
Guverinoma ya RDC yavuze ko ihamagazwa rya Mende ryumvikanye nabi, ko icyabaye ari uko “yahamagajwe, atatawe muri yombi n’umujenerali ushinzwe iperereza muri polisi, ku bijyanye na diyama.”
Mende muri iki gihe Mende ni umudepite mu Ntara ya Sankuru akaba n’umukandida ku mwanya wa guverineri w’iyi ntara.