Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yirukanye abantu barenga 250 bakoraga umurimo w’ubucamanza badafite ibyangombwa bibibemerera cyangwa bakiriye ruswa, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera, Alexis Thambwe Mwamba kuri Televiziyo y’Igihugu.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byanditse ko Perezida Kabila yirukanye abantu “abarenga 200 batujuje ibisabwa kugira ngo bemererwe gukora nk’abacamanza.” Iki gihugu kibarura umubare w’abacamanza bagera ku 4000 bose hamwe.
Minisitiri Thambwe Mwamba yatangaje ko muri abo bacamanza, 256 barimo abahagaritswe cyangwa bakirukanwa naho abandi babiri bakegura, mu gihe harimo umwe washyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
Yagize ati “Umuntu ntabwo yakwinjira mu bucamanza agamije kwibonera amafaranga.”
Yavuze ko abantu bavanwe mu myanya ari abinjiye mu mwuga badafite imyamyabushobozi zibibemerera, cyangwa abagiye barya ruswa kugira ngo bace imanza uko abazibahaye babyifuza.
Yakomeje agira ati “Biragaragara ko hari n’abandi barokotse uru rushundura”, avuga ko itegeko rigiye gukurikizwa ku buryo hazashyirwa imbere gusa abacamanza babishoboye.
Mu 2009, Perezida Kabila yirukanye abacamanza 96 bashinjwaga ruswa, ikintu gisa n’icyeze cyane muri iki gihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro.
Minisitiri Thambwe Mwamba yananenze imikorere ya bamwe mu rwego akuriye, avuga ko hari aho gufata no gufunga biri gukoreshwa “nk’igikangisho n’iterabwoba ku bantu baba bakekwaho icyaha, hagamijwe kubanyaga ibyabo.”