• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»RDC: Perezida Kabila yirukanye abacamanza barenga 250

RDC: Perezida Kabila yirukanye abacamanza barenga 250

Editorial 17 Apr 2018 POLITIKI

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yirukanye abantu barenga 250 bakoraga umurimo w’ubucamanza badafite ibyangombwa bibibemerera cyangwa bakiriye ruswa, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera, Alexis Thambwe Mwamba kuri Televiziyo y’Igihugu.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byanditse ko Perezida Kabila yirukanye abantu “abarenga 200 batujuje ibisabwa kugira ngo bemererwe gukora nk’abacamanza.” Iki gihugu kibarura umubare w’abacamanza bagera ku 4000 bose hamwe.

Minisitiri Thambwe Mwamba yatangaje ko muri abo bacamanza, 256 barimo abahagaritswe cyangwa bakirukanwa naho abandi babiri bakegura, mu gihe harimo umwe washyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Yagize ati “Umuntu ntabwo yakwinjira mu bucamanza agamije kwibonera amafaranga.”

Yavuze ko abantu bavanwe mu myanya ari abinjiye mu mwuga badafite imyamyabushobozi zibibemerera, cyangwa abagiye barya ruswa kugira ngo bace imanza uko abazibahaye babyifuza.

Yakomeje agira ati “Biragaragara ko hari n’abandi barokotse uru rushundura”, avuga ko itegeko rigiye gukurikizwa ku buryo hazashyirwa imbere gusa abacamanza babishoboye.

Mu 2009, Perezida Kabila yirukanye abacamanza 96 bashinjwaga ruswa, ikintu gisa n’icyeze cyane muri iki gihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro.

Minisitiri Thambwe Mwamba yananenze imikorere ya bamwe mu rwego akuriye, avuga ko hari aho gufata no gufunga biri gukoreshwa “nk’igikangisho n’iterabwoba ku bantu baba bakekwaho icyaha, hagamijwe kubanyaga ibyabo.”

2018-04-17
Editorial

IZINDI NKURU

Ipfundo ry’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Ali Bongo wa Gabon

Ipfundo ry’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Ali Bongo wa Gabon

Editorial 14 Feb 2018
Faustin Twagiramungu yibutse ibitereko yasheshe, yamanitse amaboko yemera ko yitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro

Faustin Twagiramungu yibutse ibitereko yasheshe, yamanitse amaboko yemera ko yitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro

Editorial 09 Apr 2021
Perezida Kagame yageze i Addis Ababa kuyobora inama nyunguranabitekerezo kuri RDC

Perezida Kagame yageze i Addis Ababa kuyobora inama nyunguranabitekerezo kuri RDC

Editorial 17 Jan 2019
Perezida Kagame arasaba Minisitiri w’Intebe kwima amatwi abayobozi bamuca intege

Perezida Kagame arasaba Minisitiri w’Intebe kwima amatwi abayobozi bamuca intege

Editorial 03 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: UPDF irakataje mu guha ubushobozi igisirikare kirwanira ku butaka murwego rwo kwitegura intambara ishobora kwaduka mu karere
INKURU NYAMUKURU

Uganda: UPDF irakataje mu guha ubushobozi igisirikare kirwanira ku butaka murwego rwo kwitegura intambara ishobora kwaduka mu karere

Editorial 01 Dec 2017
Malawi: Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda
ITOHOZA

Malawi: Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Editorial 27 Jun 2017
Impinduka zitunguranye mu butasi bwa gisirikare
INKURU NYAMUKURU

Impinduka zitunguranye mu butasi bwa gisirikare

Editorial 18 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru