Nyuma y’iminsi mike Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano gatoye umwanzuro wo kongerera manda Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Monusco), iki gihugu cyongeye kugaragaza ko kibona igihe kigeze ngo zitahe.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa Kabiri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Léonard She Okitundu, yavuze ko bamaze kugaragaza ko bifuza Monusco yaba yamaze gutaha bitarenze 2020.
Yagize ati “Twamaze kumenyesha Akanama gashinzwe umutekano ko iyi manda tuyifata nk’iya nyuma mbere y’uko izi ngabo ziva mu gihugu cyacu burundu, nyuma y’imyaka 20 zihari.”
Aha Okitundu yunze mu byatangajwe na Perezida Joseph Kabila muri Nzeri 2016, aho yabwiye Umuryango w’Abibumbye ko ingabo zawo zidakwiye gutekereza ibyo kuguma mu gihugu cye ubuziraherezo.
Nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yabyanditse, Okitundu usanzwe ari na Visi perezida wa kabiri wa RDC yanemeje ko igihugu cye kitazitabira inama y’abaterankunga igomba kubera mu Busuwisi ku wa 13 Mata, ikaba izayoborwa na Loni n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
RDC igaragaza ko Loni ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta bikabiriza ibibazo biri muri iki gihugu, aho byagishyira ku rwego rw’ibihugu birangwamo umutekano muke nka Syria, Yemen na Iraq.
Okitundu avuga ko kuba intara za Tanganyika, Sud-Kivu na Kasaï zishyirwa ku rwego rwa biriya bihugu mu mutekano muke, ari ugukabya kwangiza isura ya RDC, bayigereranya n’ahantu hahora intambara zidashira.
Ku wa 27 Werurwe 2018, nibwo Akanama gashinzwe umutekano ka Loni katoye umwanzuro wo kongera manda MONUSCO, ifite inshingano yo kurinda abasivili ndetse no guharanira ko urugendo rugana ku matora ya perezida azaba kuwa 23 Ukuboza 2018 rugenda neza.
Monusco niyo iza ku mwanya wa mbere mu kugira abantu benshi bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni hirya no hino ku isi, aho ibarizwamo abasaga ibihumbi 18 barimo abasirikare 16,215 n’abapolisi 391.