• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RIB yerekanye Cpt.Nsengimana Herman wa FLN watawe muri yombi mu bitero bya FARDC

RIB yerekanye Cpt.Nsengimana Herman wa FLN watawe muri yombi mu bitero bya FARDC

Editorial 17 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Kuri iki gicamunsi kuwa 17 Mutarama 2020 sacyenda Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwerekanye Cpat Nsengimana Herman wari Umuvugizi wa FLN. Wasimbuye Nsabimana Callixte Sankara nyuma yo gutabwa muri yombi.

Nsengimana Herman yafatiwe ahitwa Kivangu muri Gurupoma ya Bitare, Zone ya Kalehe muri Kivu y’amajyepfo akaba yarinjiye muri CNRD-UBWIYUNGE mu mwaka wa 2018, ahita agirwa Umuvugizi w’inyeshyamba za FLN yiha ipeti rya Kapiteni akaba yaravuye mu nkambi ya Nakivale muri Uganda, aho yacuruzaga amanadazi.

Nsengimana Herman akaba yaravutse mu mwaka wa 1979,avukira mu mudugudu wa Runazi, Akagali ka Rukingiro, Umurenge wa Busoro, Akarere ka Nyanza ni mwene Kayumba Charles na Mujawamariya Anathalie yarangije icyiciro cya mbere cy’amashuri ya Kaminuza mu nderabarezi mu Ishuri rikuru rya KIE mu mwaka wa 2009.

Herman Nsengimana n’ umuvandimwe wa Gérard Niyomugabo nawe yafashe iyi shyamba nyuma yaho murumunawe  aburiwe irengero kuva muri Mata 2014, akaba yari hamwe na bagenzi  be baje gutabwa  muri yombi, barimo Kizito Mihigo, Jean Paul Dukuzumuremyi na Cassien Ntamuhanga mu mugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho  cyane Paul Kagame Perezida wa Repubulika.

Herman Nsengimana ava indimwe na  Gerard Niyomugabo waburiwe irengero

Kugeza ubu nta gakuru ka Gerard Niyomugabo n’ubwo mukuru we Herman Nsengimana yakunze gutunga agatoki bamwe mu bashinzwe umutekano, Kizito we ubu  yahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu mu gihe Cassien Ntamuhanga , yatorotse gereza ari Kampala.

Herman Nsengimana yabanje kwinjira mu mutwe witwa Muvoma Nyarwanda iharanira impinduramatwara, Rwandese Revolutionary Movement ( RRM) wari uyobowe na Nsabimana Callixte alias Sankara wahoze muri RNC ya Kayumba Nyamwasa akaza kuyivamo avuga ko Kayumba ari igisambo yikubira imisanzu yose ntabahe.

Baca umugani mu kinyarwanda ngo ” Rubanda ishyuha nabi”  uyu  Herman Nsengimana wahoze ari umwarimu hano mu Rwanda ngo yari yaragiye mu nyeshyamba zigamije gukuraho ubuyobozi mu Rwanda. Aho nawe yakunze kumvikana kuri youtube  yigamba ibitero.

Herman ntiyabashije kumenya neza iby’urugamba yari yishoyemo dore ko nta nurwo yiyiziye, yari kubanza kubaza  ingabo za FDLR ibyazibayeho aho kuyoboka iyi shyamba buhamyi,  kuko ndabizi FDLR zifite ubahamya bugahije.

Yari no kubanza gusoma amateka y’ingabo za Angola, Zimbabwe ndetse  niza FARDC zose zifite ubuhamya  bukomeye ubwo zageragezaga kwisukira RDF,  naho kwambara imbunda  za Gen.Wilson Irategeka, ukizirika ishene y’amasasu nta n’urugamba arimo ni ikimwaro. Ariko nka mwarimu buriya wasanga yararebye filime nyinshi nka zimwe za Rambo na Commando akagira ngo biriya  ni ukuri.

FLN ni umutwe w’ingabo wa MRCD akaba ari ihuriro ry’amashyaka ya CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka  PDR-Ihumure ya Paul Rusesabagina,  RRM ya Nsabimana Callixte ufungiye mu Rwanda ndetse na RDI-Rwanda Rwiza ya Faustin Twagiramungu.

Mu gihe Rusesabagina na Twagiramungu bibereye iburayi bavuga ibyo batazi, ingabo zabo ziri muri Kivu y’amajyepfo zahuye nuruva gusenya, izo ngabo ahanini zigizwe n’igice kinini cya Wilson Irategeka cyiyomoye kuri FDLR ndetse n’abinjiye bakurikiye Callixte Nsabimana.

Nyuma y’ibitero bya FARDC, abarwanyi bahungiye muri Pariki ya Biyenga abandi barafatwa ndetse bishyikiriza FARDC. Herman nabagenzi be biyongereye ku barwanyi 1200 ndetse n’imiryango yabo bari baragizwe ingwate  mbere yo gucyurwa mu Rwanda babanje gushyirwa mu nkambi ebyiri za Kalehe na Mwenga.

Ibikorwa bya FARDC byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro bikomereje muri Kivu zombi; nyuma yaho umutwe wa P5 wa Kayumba Nyamwasa, uzimye aho abayobozi bawo bakuru bishwe abandi bagafatwa bakoherezwa Kigali, hagakurikiraho FDLR ubwo ubuyobozi bukuru bwagabwagaho ibitero-gitumo bityo bigahitana, Lt Gen Sylvestre Mudacumura wari warayogoje akarere k’uburasirazuba bwa Kongo imyaka 25 yose, ubu hagezweho umutwe wa FLN/CNRD wabarizwaga mu majyepfo ya Kivu.

Dore urutonde rw’abasirikari bakuru ba FLN/CNRD bafashwe na FARDC

Col Joseph Gatabazi uzwi nka Gatos Ave Maria yari chef G3 yafatiwe Chivanga.

Col Anthere Ntamuhanga yari umwarimu mu bya gisirikare muri FLN.

Lt col Hakizimana Uzziel umujyanama mubya politiki wa Gen Wilson irategeka

Lt Col Niyomugabo Simon Pierre yari Umunyamabanga Mukuru wa CNRD

Lt col Nshimiyimana Roger uzwi nka Muhumuza Martin ashinzwe amahugurwa ya gisirikate

Maj. Antoine Nsengiyumva Ushinzwe gucunga uko umutungo ukoreshwa neza (Auditeur)

Maj. Sindikubwabo Cyprien, Ushinzwe ibikorwa bya Gisirikari mu karere ka mbere ka CNRD/FLN na Cpat Nsengimana Herman.

Tariki ya 2 Ukuboza 2019, Col Muhawenimana Théogène uzwi nka ‘Festus’ yishwe aguye mu gico cy’Ingabo za RD-Congo ahitwa Kalehe. Uyu musirikare yabarizwaga mu Mutwe ushamikiye ku Ishyaka rya Paul Rusesabagina.

Muhawenimana yari ashinzwe kurinda Icyicaro gikuru cya FNL. Urupfu rwe rwakurikiye urwa Gen Jean Pierre Gaseni wari Umuyobozi mu Mutwe wa FLN wishwe ku wa 30 Ugushyingo 2019.

Muri Mata 2014 nibwo Herman Nsengimana yavuye mu Rwanda akaba yari mu ishyaka rya Nsabimana Callixte, mu gihe mugenzi we Mutarambirwa yari mu ishyaka PS Imberakuri igice cya Bernard Ntaganda. Yari ashinzwe gushaka abayoboke bajya mu mitwe y’iterabwoba.

Bafashwe kuwa 16 Ukuboza 2019 mu bitero ingabo za FARDC zagabye ku mitwe yitwaje intwaro irwanira mu burasirazuba bwa RDC. Bombi bakiri mu Rwanda bari abarimu.

2020-01-17
Editorial

IZINDI NKURU

USA: Umunyarwanda yasanzwe muri hotel yapfuye

USA: Umunyarwanda yasanzwe muri hotel yapfuye

Editorial 22 Jun 2019
Irimbuka rya CNRD/FLN ya Calixte Sankara, Rusesabagina na Twagiramungu

Irimbuka rya CNRD/FLN ya Calixte Sankara, Rusesabagina na Twagiramungu

Editorial 17 Dec 2019
IMPAMVU : Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK

IMPAMVU : Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK

Editorial 22 Sep 2017
Perezida Kagame ari muri Namibia aho yitabiriye inama ya SADC [ AMAFOTO ]

Perezida Kagame ari muri Namibia aho yitabiriye inama ya SADC [ AMAFOTO ]

Editorial 17 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urujijo k’Urupfu rw’umunyamategeko Sendegeya, Abantu babiri bahoze muri M23 batawe muri yombi 
HIRYA NO HINO

Urujijo k’Urupfu rw’umunyamategeko Sendegeya, Abantu babiri bahoze muri M23 batawe muri yombi 

Editorial 05 Aug 2019
APR FC yageze muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro 2023 isezereye Marine FC ku giteranyo cy’ibitego 6-3
Amakuru

APR FC yageze muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro 2023 isezereye Marine FC ku giteranyo cy’ibitego 6-3

Editorial 26 Apr 2023
Nkuyu mukobwa wa mugira iyihe nama koko!!
IMIKINO

Nkuyu mukobwa wa mugira iyihe nama koko!!

Editorial 12 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru