• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Richard Muhumuza yavanwe ku mwanya w’Ubushijacyaha Bukuru, akazasimburwa na Mutangana J.B

Richard Muhumuza yavanwe ku mwanya w’Ubushijacyaha Bukuru, akazasimburwa na Mutangana J.B

Editorial 14 Dec 2016 Mu Mahanga

Inama y’Abaminisitiri yatanze Mutangana Jean Bosco nk’umukandida ku mwanya w’Umushinjacyaha mukuru akaba azemezwa na Sena.

Richard Muhumuza wari Umushinjacyaha Mukuru, yatanzwe nk’umukandida ku mwanya w’Umucamanaza mu Rukiko rw’Ikirenge nawe akazemezwa na Sena.

Ni inama yateranye kuri uyu wa 9 Ukuboza 2016 muri Village Urugwiro, aho yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

-4971.jpg

Mutangana Jean Bosco

-4972.jpg

Muhumuza wari usanzwe ari Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, yagiye kuri uyu mwanya muri Nzeri 2013, asimbuye Ngoga Martin waje gutorerwa kuba umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Mutangana Jean Bosco watanzwe nk’umukandida ku mwanya w’Umushinjacyaha Mukuru, yari umushinjacyaha guhera mu mwaka wa 1999. Akaba yarokereye ubushinjacyaha ahantu hatandukanye mu gihugu.

Hagati ya 1999 na 2004, Mutangana yabaye umushinjacyaha wa Repubulika i Cyangugu, mu Mutara ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Criminal Law and Criminology yavanye muri Kaminuza ya Groningen yo mu Buholandi.

Icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakirangirije mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.

Muri 2004 ni bwo Mutangana yagizwe Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, aho yagiye ahagararira ubushinjacyaha mu manza mu Rukiko Rukuru ndetse no mu Rukiko rw’Ikirenga.

Mutangana yigeze no kuba Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, guhera mu mwaka wa 2004 kugeza 2008.

Guhera muri Mata muri 2008 kugeza muri 2011, Mutangana yahawe kuyobora agashami ko gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu mahanga.

-4970.jpg

Richard Muhumuza wari Umushinjacyaha Mukuru

Muhumuza avuye kuri uyu mwanya nyuma y’aho Ubushinjacyaha yayoboraga bwari bwaratangiye iperereza ku ruhare rw’abasirikare 22 b’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwanditsi wacu

2016-12-14
Editorial

IZINDI NKURU

Abantu biyita ko ari abo muri M23 bahungiye mu Rwanda – RDF

Abantu biyita ko ari abo muri M23 bahungiye mu Rwanda – RDF

Editorial 30 Jan 2017
Ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bizatangira mu cyumweru gitaha

Ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bizatangira mu cyumweru gitaha

Editorial 27 Jan 2016
Shyaka Kanuma, nyir’ikinyamakuru Rwanda Focus yatawe muri yombi

Shyaka Kanuma, nyir’ikinyamakuru Rwanda Focus yatawe muri yombi

Editorial 02 Jan 2017
Impamvu zigera kuri 5 zitumye Dr. Binagwaho  Agnes  yirukanwa igitaraganya muri Guverinoma

Impamvu zigera kuri 5 zitumye Dr. Binagwaho Agnes yirukanwa igitaraganya muri Guverinoma

Editorial 15 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG
Amakuru

Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG

Editorial 29 Apr 2021
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 12.2% mu gihembwe cya kabiri cya 2019
UBUKUNGU

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 12.2% mu gihembwe cya kabiri cya 2019

Editorial 18 Sep 2019
Minisitiri w’Intebe wa Autriche yageze mu Rwanda
POLITIKI

Minisitiri w’Intebe wa Autriche yageze mu Rwanda

Editorial 07 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru